Kigali

Kylie Jenner yemeje iby'urukundo rwe na Timothée Chalamet mu gitaramo cya Beyoncé-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:6/09/2023 7:41
0


Umunyamideli kabuhariwe, Kylie Jenner, wari umaze iminsi avugwaho kuba akundana n'umukinnyi wa filime Timothée Chalamet, yemeje iby'urukundo rwabo mu gitaramo bitabiriye cya Beyoncé aho bishimanye bakanasomanira mu ruhame.



Kylie Jenner umunyamideli akaba anafite kompanyi ikora ibirungo by'ubwiza (Make Up) yitwa 'Kylie Cosmetics' iri mu zinjiza menshi muri Amerika, yongeye kugarukwaho cyane mu itangazamakuru nyuma y'uko agaragaye yishimanye bikomeye n'umukinnyi wa filime Timothée Chalamet bamaze iminsi bavugwa mu rukundo.

Kylie Jenner na Timothee Chalamet bari bamaze iminsi bavugwa mu rukundo

Mu mashusho n'amafoto yashyizwe hanze n'ikinyamakuru TMZ, yagaragaje ibihe byiza Kylie Jenner n'umukunzi we mushya Timothee Chalamet bagiriye mu gitaramo cya Beyonce cyabereye i Los Angeles. Iki gitaramo aba bombi bitabiriye ni kimwe mu bitaramo by'uyu muhanzikazi amazemo iminsi akora mu cyo yise 'Renaissance World Tour'.

Bwa mbere aba bombi bagaragaye bitabiriye igitaramo cya Beyonce

Kylie Jenner n'umukunzi we mushya basomaniye mu ruhame

Kylie Jenner w'imyaka 26 y'amavuko na Timothee Chalamet w'imyaka 27, uretse kuba bishimanye mu gitaramo cya Beyonce, banafotowe basomana mu ruhame bemeza bidasubirwaho ko bari mu rukundo. Iyi yabaye inshuro ya mbere aba bombi bagaragara bari kumwe kuva muri Werurwe byatangira kuvugwa ko bakundana.

Amarangamutima yari yose yatumaga basomana buri kanya

TMZ yatangaje ko iby'urukundo rwabo byafatwaga nk'ibihuha kuko kuva byavugwa ntanarimwe aba bombi bigeze babyemeza cyangwa ngo bafotorwe bari kumwe uretse inkuru zabivugaga ntagihamya yari gihari yemeza ko bari mu rukundo kugeza ubu babigaragarije mu ruhame.

Umubano wabo wafatwaga nk'igihuha kuko bari bataragaragara barikumwe

Uyu munyamidelikazi uri mu bakomeye ku Isi, unavuka mu muryango w'ibyamamare w'Aba-Kardashians-Jenner, yatangiye gukundana na Timothee kuva muri Werurwe nyuma y;uko  yari amaze gutandukana n'umuraperi Travis Scott bafitanye abana babiri.

Bombi bemeje iby'urukundo rwabo mu gitaramo cya Beyonce bitabiriye bakagisigamo inkuru

Timothee Chalamet uri mu buryohe bw'urukundo na Kylie Jenner ni umukinnyi wa filime ukiri muto uri mubahagaze neza i Hollywood. Chalamet unafite inkomoko mu Bufaransa, yubakiye izina muri filime yakinnye zirimo 'Call Me By Your Name' (2017), 'Little Women' (2019), 'Dune' (2021), 'Bones and All' (2022) hamwe na 'Wonka' izasohoka mu mpera z'uyu mwaka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND