Ku nshuro ya mbere mu Rwanda, hatangijwe amarushanwa agamije gushaka abahanga mu gukina imikino ikinywa hifashishijwe amashusho izwi ku izina rya ‘Video Games.’ Icyiciro cya mbere cy’aya marushanwa cyasize n’ubundi hamenyekanye bamwe muri abo bahanga byumwihariko mu mukino w’imirwano n’umupira w’amaguru.
Nk’uko byari biteganijwe
tariki 02 Nzeri 2023, ahazwi nka Rwandex i Gikondo kuri Mundi Center ahakorera
Kompanyi isanzwe imenyerewe mu gutanga serivisi zirimo gukodesha umwanya abantu
bakiniramo imikino itandukanye, Funkey Monkey Arcade hari hateraniye abantu
banyuranye biyandikishije mu irushanwa ryiswe ‘eGamers Pro Championship in
Rwanda.’
Abantu bose uko ari 68
biyandikishije siko bahagereye icyarimwe. Bagendaga baza gake gake, bagahabwa
umwanya bagakina ubundi hakavamo abatsinda banakomeje ku cyiciro gikurikiyeho
cy’aya marushanwa giteganijwe tariki 09 Nzeri 2023, hanyuma abatsinzwe nabo
bagataha.
Hasojwe icyiciro cya mbere cy'amarushanwa y'imikino y'amashusho (Video Game)
Ku ikubitiro abahanganye
bahereye ku mikino ibiri ariyo ‘Mortal Combat,’ y’imirwano n’uwitwa ‘Fifa,’ w’umupira
w’amaguru.
Uyu mukino mushya mu Rwanda, witabiriwe ugereranije n'abari bishyuye 5,000Frw yo kwiyandikisha
Rugema Ishimwe Danny, ushinzwe icungamutungo muri Funky Monkey Arcade yabwiye InyaRwanda ko batangiza aya marushanwa, bari bafite intumbero yo gushyira ahagaragara impano zisa nk’izapfukiranwe zo gukina imikino y’amashusho, umukino mushya mu Rwanda.
Danny asobanura uko
irushanwa ku cyiciro cya mbere ryari riteye yagize ati: “Umuntu arimo kuza
agahatana na mugenzi we batomboranye bagakina Game imwe y’iminota 10 hakavamo
ukomeza ku kindi cyiciro cya ‘Semi Finals.’ Icyasabwaga gusa ni ugutsinda
igitego mugenzi wawe ubundi ugakomeza.”
Sheja Queen Linda,
ushinzwe gushaka amasoko muri iyi kompanyi yavuze ko yishimiye kuba abantu
bitabiriye ku bwinshi aya marushanwa, kandi hakaba nta kavuyo cyangwa umutekano
muke byahabonetse.
Abaje kwihera amaso uko aya marushanwa agenda akanyamuneza kari kose
Nubwo bimeze bityo ariko,
Sheja yavuze ko bahuye n’imbogamizi zitandukanye zirimo ubukererwe bwa bamwe mu
biyandikishije muri aya marushanwa no kuba hari bamwe mu babyeyi bazanaga
abana b’imyaka iri munsi y’iyashyizweho muri iri rushanwa ariyo 16.
Ati: “Kuko n’ubundi hano
haza abana bato bagakina, niyo mpamvu ababyeyi babo babaga bazi ko nabo bagomba
gukina. Urumva byari bigoye kubasobanurira ukuntu abana batemerewe uyu munsi.”
Yavuze ko kandi mu rwego
rwo kumenyekanisha gikorwa cy’aya marushanwa, basakaje ubutumwa ku mateleviziyo,
ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi hantu hatandukanye kugira ngo abantu babasure
bamenye n’aho bakorera, cyane ko bafite n’ibindi bikorwa bateganya bitari aya
marushanwa gusa.
Isheja yavuze ko nka
kompanyi batekereza cyane no ku bantu bo mu ntara, aho yagize ati: “Imwe mu
mpamvu twashyizeho aya marushanwa ni ukugira twaguke vuba, tugere ahantu hagiye
hatandukanye kuko nk’ubu ngubu twari twapanze ko nko mu mezi makeya ari imbere
tuzaba twageze mu ntara zitandukanye. Ku buryo nituzajya dukora n’andi
marushanwa bose aho bari bazajya bagenda bagakina.”
Umwe mu batsinze muri 'Fifa' wavuze ko amaze igihe kinini akina uyu mukino
Bamwe mu babashije
gutsinda abagakomeza ku cyiciro cya Kabiri cy’aya marushanwa baganiriye na
InyaRwanda bavuze ko bari basanzwe bakina iyi mikino y’amashusho ndetse ko
bishimiye ko yahawe agaciro mu Rwanda, ariko bifuza ko aho ikinirwa hakwaguka
hagashyirwaho n’abatoza mu rwego rwo kurushaho kwagura uyu mukino mu banyarwanda.
Abatsinze bavuze ko icyo barushije abandi ari imyitozo myinshi no kugira impano mu gukina iyi mikino
Aba basore bavuze ko nta
kindi barushije abandi kugira ngo batsinde usibye uko barakinnye iyi mikino
cyane bakaba basanzwe babifitemo n’impano.
Aba bakinnyi batanze icyifuzo cy'uko ahakinirwa uyu mukino hakwaguka ndetse bakanashakirwa abatoza
Bavuze ko bishimiye kuba
batekerejweho bagahabwa umwanya ariko na none basaba ko hakongerwamo imbaraga
kuko iyi mikino ikiri ku rwego rwo hasi mu Rwanda kandi ababifitemo impano bahari.
Banashishikarije abataritabira iyi mikino babikunda kuba babyinjiramo kuko nawo
ari umukino ushimishije nk’iyindi kandi ushobora kukubeshaho.
Byagaragaye ko uyu nawo ari umukino ushimishije nk'iyindi ndetse ukwiye kongerwamo imbaraga mu Rwanda
Mu bantu 68 biyandikishije
hitabiriye abantu 34 gusa mu irushanwa, muri abo hakomeza 17 ku cyiciro
cya kabiri cya ‘Semi finals’ harimo 11 bahatanaga mu mukino wa Fifa na 6 b’umukino
wa Mortal Combat.
Biteganijwe ko ikindi
cyiciro kizaba tariki 09 Nzeri aho hazaba hari n’abahanga mu kuvanga umuziki [Aba-Djs]
bagasusurutsa ababashije gutsinda ku cyiciro cya mbere. Igice cya Gatatu
giteganijwe tariki 22 Nzeri, hakabaho imikino izahanganisha abahanga mu gukina
umukino wa ‘Billiards.’
Biteganijwe ko abazahiga abandi bazegukana ibihembo
Tariki 29 Nzeri 2023 niwo
munsi wa nyuma wo gusoza ku mugaragaro aya marushanwa aho abagera kuri 34
bazahatana mu yindi mikino, bagatoranywamo batatu ba mbere bazahabwa ibihembo
birimo ibihumbo 250Frw bizahabwa uzaba yabaye uwa mbere, uwa kabiri azahembwa ‘Abonema’
yo gukina ku buntu kugeza yujuje imikino ihwanye n’ibihumbi 50Frw, hanyuma uwa
gatatu ahabwe impamyabumenyi ishobora kumufasha kwitabira ayandi marushanwa
akomeye.
Reba hano andi mafoto yaranze icyiciro cya mbere cy'amarushanwa y'imikino y'amashusho "Video Games"
https://www.flickr.com/photos/195392601@N08/53159905944/
Amafoto: Freddy Rwigema -Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO