Ikipe y'abanyamakuru b'imikino mu Rwanda, yatsinze ikipe ya Diaspora nyarwanda iba muri Queensland mu gihugu cya Australia ibitego 4-2.
Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kanama ubera kuri sitade ya Kigali Pele Stadium. Ikipe y'abanyakuru ba siporo yagiye mu kibuga ikubutse mu gihugu cy'u Burundi aho tariki 12 Kanama bari bakinnye n'ikipe y'abanyakuru baho banganya ubusa ku busa.
Umukino watangiye ikipe y'abanyarwanda baba muri Queensland irusha ikipe y'abanyakuru cyane, aho ku munota wa 16 yaje gufungura amazamu ku gitego cyinjijwe na Nkurunziza Steven ku mupira ukomeye yateye uteretse inyuma y’urubuga rw’amahina (kufura).
Abakinnyi 11 ikipe y'abanyakuru bo mu Rwanda babanje mu kibuga
Ntabwo byarangiriye aho kuko Diaspora yo muri Queensland yaje gutsinda igitego cya Kabiri gitsinzwe na Murangora Sudi.
Kuva ubwo ikipe ya AJSPOR FC yahise ikanguka itangira gukina byatumye ibona n'uburyo bw'ibitego bwinshi.
Ku munota wa 35 ikipe y'abanyakuru ya AJSPOR FC yaje kubona igitego cya mbere cyatsinzwe na Bigirimana Christian ukorera Voice of Africa.
Abakinnyi 11 Diaspora yabanje mu kibuga
Habura iminota ine ngo igice cya mbere kirangire nibwo Rusine Didier yishyuye igitego cya kabiri ku ruhande rwa AJSPOR, ku mupira mwiza yahawe na Mugaragu David, igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe.
Mu gice cya kabiri AJSPOR FC yagarutse yariye karungu, ku munota wa 52, Rusine Didier atsinda igitego cya Gatatu cy’abanyamakuru ku mupira yakaragiye mu rubuga rw’amahina.
Habura iminota 10 ngo umukino urangire, Nshimiyimana Richard "Machad" yatsindiye AJSPOR igitego cya kane ku ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina, umupira ukubita umutambiko umanuka ujya mu izamu, ashimangira intsinzi y’ibitego 4-2.
Umukino warangiye ikipe y'abanyakuru ba siporo mu Rwanda itsinze Diaspora nyarwanda iba muri Queensland ibitego 4-2.
Machad winjiye mu kibuga asimbuye, yatsinze igitego kidasanzwe
Abakinnyi barimo Sadam Nungu Nungu bari bategereje gusimbura
Bamwe mu banyamakuru bari baje gushyigikira ikipe yabo
Butoyi Jean umuyobozi wa AJSPORT arimo yitegereza ikipe abereye umuyobozi
Derise Hatungimana umutoza w'ikipe y'abanyamakuru
Abakapiteni ku mpande zombi barimo bagakinira ku buryo umukino uribugende
Ishimwe Olivier Ba wa InyaRwanda niwe watangije umukino
Samirah ukorera Fine FM niwe wari umuganga mukuru
Rusine Patrick wambaye 19, yatsinze ibitego 2 muri uyu mukino
TANGA IGITECYEREZO