RFL
Kigali

Chriss Eazy yakoreye igitaramo cy'amateka muri Zambia

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:28/08/2023 18:42
0


Umuhanzi Nsengiyumva Rukundo Christian (Chriss Eazy) umenyerewe cyane mu muziki nyarwanda ndetse akaba anakunzwe n'abatari bake, yakoreye igitaramo cy'amateka muri iki gihugu cya Zambia.



Ni amashusho akomeje kuzenguruka imbuga nkoranyambaga agaragaza uyu muhanzi ubwo yari arimo asendereza ibyishyimo Abanyarwanda n'abanya Zambia batuye muri iki gihugu ubwo bari bitabiriye igitaramo yakoreye kuri Andrew Motel iherereye mu mujyi wa Lusaka.

Uyu muhanzi mu ndirimbo ze zose yaririmbaga, yajyanaga n'abafana umurongo ku wundi cyangwa se we agaceceka bakaziririmbira. Ni ibintu bikomeje kwemeza ko Chriss Eazy ari umwe mu bahanzi bafite umufaransa ukomeye hano mu Rwanda.

N'ubwo ataramara igihe wavuga ko ari kinini mu muziki, ariko abantu bakurikiranira hafi imyidagaduro nyaRwanda bavuga ko uyu musore ari mu bahanzi batanga icyizere gikomeye.

Ubwo yarimo aririmba indirimbo ze anaganiriza abitabiriye iki gitaramo cye, yanyujijemo anatera indirimbo yitwa "Tuzarwubaka" bavuga ko bazubaka igihugu cy'u Rwanda nk'abana b'u Rwanda.

Umuhanzi Chris Eazy ubwo yari ari ku rubyiniro

Iki gitaramo yakoreye muri iki gihugu, abantu bari bakitabiriye bose wabonaga bamunyotewe cyane kuko bari bamwishimiye cyane, benshi bakaba batashye bamwirahira, abandi bataha batarashira ipfa.

Chriss Eazy ni wa muhanzi ukora akanayobora amashusho y'indirimbo, yamara kuyishyira hanze ugasanga nyuma y'ukwezi kumwe konyine abantu benshi cyane barayizi yose, cyangwa se ugasanga iciye agahigo ko kugira abantu benshi bayirebye mu gihe gito cyane. 

Ikindi indirimbo iyo ariyo yose arambitseho ibiganza cyangwa akayikorana n'undi muhanzi irakundwa cyane. Urugero twavuga "LALA" yakoranye na Kilikou Akili na "Basi Sori" yakoranye na Passy Kizito.

Chriss Eazy ari mu bahanzi batanga icyizere mu mu ziki nyaRwanda

Ni ibintu abantu bakomeza kwibazaho cyane bibaza ku ibanga uyu musore yaba akoresha kuko usanga indirimbo ze zikundwa kuva ku mukambwe kugera no ku mwana muto cyane. 

Nyamara we yivugira ko nta rindi banga akoresha uretse gukora cyane no gusenga cyane, ibindi akabyereka Imana ubundi akituriza.

Chriss Eazy nyuma yo gukorera iki gitaramo muri Zambia, biteganyijwe ko tariki ya 02 Ukuboza 2023 azahita yerekeza mu Bubiligi aho azataramira abanyarwanda n'Ababiligi bahatuye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND