RFL
Kigali

TikTok igiye gushyira mu bwigunge abanya-Kenya

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:26/08/2023 14:10
0


Umuyobozi wa TikTok yemeje ko yagiranye ibiganiro na William Ruto bakemeranya ko hari ibyo bagiye gukura ku rubuga rwa TikTok muri iki gihugu cya Kenya.



Urubuga rwa TikTok ruri mu mbuga zikunzwe muri iyi minsi, ni rumwe mu zinengwa kuba hari ibintu byinshi binyuzwa kuri uru rubuga ariko bitari ingenzi ndetse abantu benshi bakabona ko bidakwiye gusakazwa.

Nyamara n'ubwo hari abo baba babona ko bidakwiye, akenshi nibyo biba bikunzwe cyane harimo amashusho y'abantu batikwije, abanenga, ndetse n'ibindi bamwe mu bantu banenga byanyuzwa ku mbuga nkoranyambaga.

Kubw'ibyo, Perezida wa Kenya William Ruto yagiranye ibiganiro n'umuyobozi wa TikTok ko hari ibintu by'ingenzi bitari ngombwa ko byagakwiye kunyuzwa kuri uru rubuga rwa TikTok bityo bikaba bikwiye guhagarikwa.

Nk'uko umuyobozi wa TikTok yabitangaje, Shou Zi Chew yavuze ko bitewe n'ibiganiro bagiranye na Perezida wa Kenya kandi icyo TikTok ishyize imbere ari ubufatanye, bagiye gukora ibishoboka byose kugira ngo TikTok ibe urubuga runogeye buri wese.

Yagize ati "Turashaka ko TikTok iba urubuga rwizewe kandi rugakorera mu mucyo kuri buri wese. turi gukorana bya hafi na leta ya Kenya kugira ngo ibyo babona bidakwiye ku rubuga rwacu tubihindure."

TikTok nirwo rubuga muri Kenya ndetse no ku isi hose rukunzwe mu buryo bwo gusangiza inshuti n'abavandimwe amashusho ariko uru rubuga rukanengwa ko rugomesha abantu cyane.


Perezida William Ruto yasabye TiTok ko hari ibyo yahagarika bigaragara kuri uru rubuga mu gihugu cya Kenya


Umuyobozi wa TikTok yemeje ko hari ibyo bagiye guhindura kuri TikTok mu gihugu cya Kenya kugira ngo rwizerwe kandi runogere buri wese






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND