Kigali

Yakabije inzozi zo guhura na Juno Kizigenza-AMAFOTO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:23/08/2023 20:16
3


Umukobwa Joyeuse wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga ku izina rya Jojo avuga ko akunda umuhanzi Juno Kizigenza, yakabije inzozi ze ubwo bahuraga.



Ni mu mashusho akomeje gukwirakwira hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza umuhanzi Juno Kizigenza ari kumwe na Joyeuse, umukobwa uvuga ko yamwihebeye ubuzima bwe bwose. Byasaga nkaho uyu muhanzi ndetse n'uyu mukobwa baryohewe cyane ndetse banajyanye mu isoko.

Ni amashusho yakiriwe n'abantu neza bigaragara ko bari bayishimiye cyane, ateye ubwuzu cyane, uyu mukobwa Joyeuse yari yishimye cyane bitagira ingano, bisa nkaho ari ibintu yari amaranye igihe ,ni kimwe  n'inzozi ze  zabaye impamo.


Yahoraga avuga ko akunda Juno byo gupfa

Jojo avuga yakunze Juno ataramubona ndetse atanamuzi ataraba n'umuhanzi gusa ariko akaba yaramukunze cyane ubwo yaririmbaga indirimbo" Nazubaye, indirimbo yatumye uyu mukobwa avuga ko agomba kugarura Juno akareka kuzubara.

Uyu mukobwa iyo bamubwiraga ko Juno ashobora kuba akundana na Ariel Wayz ndetse akaba ari na mwiza cyane, yarakonjaga cyane agahindura isura ukabona ko bimubabaje cyane gusa ariko we akavuga ko ntakintu cyamuca intege ko kandi uwo Ariel Wayz ntakintu amurusha akavuga ko ntakintu Ariel Wayz afite we adafite, ndetse akavuga ko anamurusha umuco.

Uyu mukobwa yagiye agaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yihebeye Juno ariko abantu bakagenda bamutera amabuye bavuga ko byaba ari ukwisumbukuruza, ko ntaho ahuriye na Juno ndetse ko nta n'aho yahurira na Juno.


Batemberanye imihanda ya Kigali bisanzuye rwose-Aha ni muri Kigali Convention Center


Nyuma bajya no gufata kamwe nyuma yo gutembera

Baganiriye bishyira kera ibintu ari amahoro


Jojo wihebeye Juno Kizigenza byarangiye bibonaniye 





Yanditswe na Dieudonne Kubwimana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Diane1 year ago
    Juno numuhanzi wiyoroshya tumusabiye umugisha kumana imana imana izamugende imbere ikomeze kumuha umutima wogukunda igeri zose ndamukunda cyane
  • Seraphine 1 month ago
    Juno afite umutima mwiza ufitwe nabake kwisi, imana yaramwitondeye ijya kumurema
  • Seraphine1 month ago
    Biranshimishije cyane



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND