Kigali

Akon yaciye impaka z'umuhanzi ukomeye hagati ya Davido na Burna Boy

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:23/08/2023 13:47
0


Umuhanzi Aliaune Damala Bouga Time Puru Nacka Lu Lu Lu Badara Akon Thiam uzwi ku mazina ya Akon, ukomoka muri Senegal ariko wamamariye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko ubwe abona ko Davido ariwe muhanzi ukomeye kandi urenze Burna Boy ndetse avuga ko akwiye ibirenze ibyo ahabwa.



Amashusho dukesha The Mix Naija, umunyamakuru abaza Akon umuhanzi yahitamo hagati ya Davido cyangwa se Burna Boy hanyuma agahita avuga ko yahitamo Davido mu buryo bwihuse cyane.

Umunyamakuru yagize ati "Davido cyangwa Burna Boy?", hanyuma Akon ahita asubiza agira ati "Nahitamo Davido. Uriya mwana ni nk'inyamaswa ,ni undi wundi ndatekereza akwiye indabo zirengeje izo yakiriye."

Nyuma yo kuvuga ayo magambo, abafana ba Burna Boy bagaragaje ko Akon nawe ari umuntu yagira amarangamutima bityo rero kuba yahitamo Davido yabivuze ku bw'amahitamo ye ariko bitavuze ko Davido ariwe muhanzi ukomeye kurusha Burna Boy.

Davido akunze kuvuga ko yinjiye mu muziki kuva kera dore ko yahereye mu mwaka wa 2011 akemeza ko kandi uwo batangiranye umuziki ari nka Wizkid watangiye umuziki afite imyaka 11 naho Burna Boy yatangiye umuziki mu mwaka wa 2010 ariko atari yamenyekana bityo abantu batagakwiye kumugereranya nawe.

Burna Boy nawe akunze kuvuga ko kuba abantu bamubona nk'umuntu mushya, bimufasha gukomeza kwamamara cyane ndetse bikamwongerera imbaraga kuko abona ko abantu batajya bamurambirwa ahubwo bagakomeza kumubona nk'umuntu mushya.

Akon wavuze ko Davido ariwe muhanzi yahitamo hagati ye na Burna Boy ndetse akamwita umwana, ni umwe mu banayabigwi b'umuziki wa Amerika akaba ari umugabo w'imyaka 50 watangiye umuziki mu mwaka wa 1996.


Akon bamuhitishijemo hagati ya Burna Boy na Davido ahitamo Davido


Akon yavuze ko Davido akomeye cyane ndetse ameze nk'inyamaswa mu muziki


Burna Boy ni umwe mu bahanzi bahora bahanganye na Davido ndetse ku rundi ruhande agahanganishwa na Wizkid ariko bakabikora ku bw'inyungu z'umuziki wa Nigeria






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND