Kigali

Justin Bieber yatandukanye n'umujyanama we

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:18/08/2023 15:59
0


Umuhanzi w'icyamamare Justin Bieber yamaze gutandukana n'umujyanama we (Manager) Scooter Braun bari bamaranye imyaka 14 bakorana.



Umuhanzi akaba n'umwanditsi w'indirimbo Justin Bieber ukomoka muri Canada akaba akorera ibikorwa bye by'umuziki muri Amerika, kuri ubu yamaze gutandukana n'umujyanama we witwa Scooter Braun watangiye kumufasha kuva mu 2009 uyu muhanzi yakwinjira mu muziki dore ko ari nawe wawumuzanyemo nyuma yo gushima impano ye.

Nk'uko byatangajwe n'ibinyamakuru bitandukanye birimo The Sun, Justin Bieber yahagaritse imikoraniye ye na Scooter Braun mbere gato y'uko amasezerano bari bafitanye arangira dore ko yagombaga kurangira mu Gushyingo uyu mwaka. Ukutumvikana kwaba bombi nibyo ntandaro yitandukana ryabo.

Justin Bieber yatandukanye n'umujyanama we Scooter Braun

PageSix yatangaje ko ukutumvikana kwaba bombi kwatangiye ubwo Justin Bieber yagurishaga uburenganzira ku bihangano bye na Hipgnosis Songs Capital yamwishyuye miliyoni 200 z'amadolari, ibintu umujyanama we Scooter Braun atashakaga.

Justin Bieber atandukanye na Scooter Braun nyuma y'uko  uyu mugabo yari aherutse gutangaza ko uyu muhanzi atagifite inyota yo gukora cyane kandi ko yamuhombeje amafaranga menshi ubwo yahagarikaga ibitaramo bizenguruka Isi yari yateguye mu mwaka wa 2022.

Biravugwa ko ubwumvikane bucye aribwo bwatumye barekera gukorana

Si umujyanama we gusa Justin Bieber yatandukanye nawe kuko bisa nkaho uyu muhanzi ari guhindura ikipe y'abantu bakoranaga  dore ko aherutse gutandukana n'uwari ushinzwe kwamamaza ibikorwa bye hamwe n'umunyamategeko we. Ibi byose byabaye nyuma y'uko  umugore we Hailey Bieber aherewe uburenganzira bwo kuyobora ibikorwa by'uyu muhanzi.

Scooter Braun wafashije abarimo Ariana Grande na Taylor Swift, yakoranye na Bieber kuva mu 2009

People Magazine yatangaje ko Justin Bieber ari mu bahanzi bakomeye babashije kurambana n'abajyanama babo kuko bari bamaranye imyaka 14. Scooter Braun uri mububashywe mu myidagaduro ya Amerika, yafashije Justin Bieber kwinjiza amafaranga menshi ndetse kimwe mu bitazibagirana ni uko yafashije uyu muhanzi kugirana amasezerana na kompanyi yo muri Koreya y'Epfo yitwa Giant Hybe yamwinjirije Miliyoni 500 z'amadolari.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND