Kigali

Ikibazo kimaze imyaka 10 hagati ya Mico The Best na Diamond cyakemutse

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:11/08/2023 16:08
0


Nyuma y'igihe kirekire umuhanzi Diamond Platnumz asabwa kwishyura Mico The Best hafi Miliyoni 8, umuhanzi Mico yatangaje ko ibibazo yari afitanye na Diamond Platnumz cyakemutse abifashijwemo na Ambasaderi w'u Rwanda muri Tanzania.



Mu mwaka wa 2013, Mico The Best yatumiye mu gitaramo Diamond Platnumz cyari kubera ahabera Expo ariko uyu muhanzi ntiyitabira ubutumire kandi yamaze kwishyurwa n'umuhanzi Mico The Best wari wateguye igitaramo.

Ku wa 20 Ukuboza 2022, nibwo urwego rw'ubugenzacyaha RIB rwakiriye ikirego cya Mico The Best hamwe n'umwunganizi we mu mategeko Me Bayisabe Irene.

Icyo gihe ubwo bagezaga ikirego cyabo mu rukiko, baregeraga amafaranga arimo 5000$ (arenga miliyoni 5Frw) yari yamwishyuye ngo yitabire igitaramo cye yakoze mu 2013 na 1620$ yamwishyuriyemo amatike y’indege.

Ubwo yaregaga kandi, Mico The Best yongeyeho amafranga y'indishyi z'akababaro yose yageraga kuri million 17 z'amafaranga y'u Rwanda.

Impamvu yo kujyana iki kirego kuri RIB  ku wa 20 Ukuboza 2022 kandi icyo cyaha cyarabaye mu mwaka wa 2013, ni uko Mico The Best yari aziko Diamond yari kwitabira igitaramo cya  One People Concert.

Nyamara abantu barategereje ariko babura Diamond Platnumz ndetse n'abanyamakuru bageze ku kibuga cy'indege bamwe bavuga ko ari ukubera ibibazo afitenye na Mico The Best akaba yanze kuba yagera mu Rwanda agatabwa muri yombi nk'uko hari haciyeho iminsi mike bigendekeye Bruce Melodie mu gihugu cy'u Burundi.

Nyuma yo kutaboneka, Mico The Best yagiye akomeza kuvuga ko yizeye ubutabera bwo mu Rwanda bityo akaba yizeye ko azishyurwa kandi bitamusabye kujya mu gihugu cya Tanzania dore ko ambasade y'u Rwanda muri Tanzania yari yamenyesheje Diamond ko hari ibibazo afitanye na Mico bityo bakwiye kubikemura mu bwumvikane nk'abagabo.

Ku wa 14 Kamena, nibwo amakuru yongeye kumenyekana ko Diamond agiye kongera gutaramira mu Rwanda mu bitaramo bya African Giant gusa icyo gihe Mico The Best yari agifite ibyiringiro ko ubutabera bwo mu Rwanda buzamurenganura igihe icyo aricyo cyose kandi bikabera mu Rwanda.

Kuri uyu wa 11 Kanama  abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, umuhanzi Mico The Best yatangaje ko amakimbirane yari afitanye na Diaomnd Platnumz yamaze gukemuka biyemeza gushyira imbere ibyateza umuziki wa East Africa.

Mico The Best yashimiye cyane Ambasade y'u Rwanda muri Tanzania, Noopja, Me Bayisabe Irene wamufashije mu by'amategeko ndetse anashimira abakunzi b'umuziki muri East Africa bose.

Yavuze ko bahisemo guhsyira akadomo ku makimbirane bari bafitanye mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umuziki ndetse no gufashanya dore ko bimwe mu byatumaga Diamond ataza mu Rwanda harimo n'uko yari afitanye ibibazo na Mico The Best.

Mu itangazo Mico yashyize hanze uretse gusaba imbabazi, ni uko kandi  yanatangaje label nshya bise Big House Records  izaba irajwe ishinga no gufasha abanyempano baturuka muri East Africa yose.


Nyuma y'imyaka 10, Mico The Best yongeye kwiyunga na Diamond Platnumz.


Nyuma yo gushyira iherezo ku makimbirane, Diamond azaza mu Rwanda mu bitaramo bya Giants of Africa nta rwikekwe afite.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND