RFL
Kigali

Biravugwa ko Rihanna yibarutse umwana wa kabiri

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:11/08/2023 11:20
0


Umuhanzikazi Rihanna biravugwa ko yibarutse umwana wa kabiri na Asap Rocky mu gihe umwana wa mbere bamubyaye mu mwaka ushize Gicurasi.



Umuhanzikazi Robyn Rihanna Fenty uzwi ku mazina ya Rihanna yongeye kwigarurira imbuga nkoranyambaga abantu bacika ururondogoro nyuma y'uko bivuzwe ko yamaze kwibaruka umwana wa kabiri mu gihe kitarenze umwaka umwe yibarutse umwana wa mbere.

Mu mwaka ushize wa 2022 mu kwezi kwa Gicurasi, nibwo amakuru yamenyekanye ko uyu muhanzikazi yamaze kwibaruka imfura ye hamwe n'umuraperi Asap Rocky nyuma y'igihe babana nk'umugabo n'umugore.

Nyamara nubwo amakuru yamenyekanye icyo gihe, ntabwo Rihanna na Asap Rocky bahise batangaza amazina y'umwana wabo ndetse ngo banagaragaze amafoto y'umwana babyaye kuko byafashe ikindi gihe abantu baziko babyaye ariko nta muntu wari wabona ifoto y'umwana wabo.

Nyuma y'igihe kirekire, Rihanna yaje kwifashisha urubuga rwa Tiktok ashyiraho amafoto y'umwana we nyuma y'igihe kirekire yari yaramugize ibanga nta muntu wari wamubona ndetse nyuma n'amazina ye aza kumenyekana ko yitwa RZA Athelson Mayers.

Kuba Rihanna yabyara si ikibazo kuko ku myaka 35 yagakwiye kuba ari umubyeyi ariko icyabaye inkuru ni mu kwezi kwa kabiri ubwo yari muri Super Bowl abantu batungurwa no kubona uyu muhanzikazi atwite inda ya kabiri mu gihe undi mwana yari afite amezi 9.

Nyamara nubwo atigeze agira amakuru atangaza ahagije ku mwana wa kabiri atwite, amakuru yaraye amenyekanye muri iri joro ryo ku wa kane tariki ya 10 Kanama 2023 ni uko uyu muhanzikazi ukomoka muri Barbados yamaze kwibaruka umwana wa kabiri.

Uyu muhanzikazi ufite agatubutse kagera kuri Miliyari y'amadorali ya Amerika , yagiye ajya igihe kirekire mu rukundo bituma agira imyaka myinshi atari yabona uwo Imana yamuremeye kugira ngo bakundane babane ndetse banabyarane.

Rihanna yamaze igihe kirekire ari mu nkundo zitabashije kumuhira aho ku ikubitiro yabanje kujya mu rukundo rwamenyekanye cyane ku Isi hose ubwo yakundanaga n'umuhanzi Chris Brown mu mwaka wa 2007 ariko nyuma y'imyaka ibiri bakaza gushwana.

Icyo gihe Rihanna  na Chris Brown, batandukanye nabi ndetse hazamo n'ibintu byo kurwana mu ruhamwe aribwo Rihanna yahitaga atangira inzira zo kwibagirwa Chris Brown hanyuma akundana na n'umuraperi Drake ukomoka muri Canada.

Rihanna na Drake bamaze igihe kirekire bakundana dore ko bavuye mu mwaka wa 2009 bagera mu mwaka wa 2016 bahita batandukana biza kwemezwa na Rihanna mu mwaka wa 2018 ko batagikundana ariko bakomeza kugirana umubano mwiza dore ko Rihanna yitabiriye ibirori by'isabukuru ya Drake mu mwaka wa 2019.

Nyuma y'uko Rihanna abonye ko arimo kwisanga mu nkundo zitamugirira umumaro, yaje gukundana n'umuraperi Asap Rocky kugeza magingo aya bakaba bakiri kumwe kuva bytangira kuvugwa  mu mwaka wa 2019 aba bombi bakaza kubyemza mu mwaka wa 2021.

Mu mwaka wa 2022 mu kwezi kwa Gicurasi nibwo uyu muryango wibarutse imfura yabo ndetse mu gihe gito bahita batangira kwitegura umwana wa kabiri dore ko mu kwa kabiri Rihanna yagaragaye afite inda nkuru.

Nubwo ibinyamakuru byinshi muri Leta zunze ubumwe za Amerika  byatangaje ko aba bombi bamaze kwibaruka umwana wa kabiri, Uhagarariye Rihanna yatangaje ko ibyo ari ibinyoma ariko n'ubundi ubwo babyaraga umwana wa mbere ntabwo bahise babitangaza kandi mu kwezi kwa kabiri Rihanna yagaragaye atwite inda nkuru.


Rihanna na Chris Brown ni bamwe mu bakanyujijeho mu mwaka wa 2007 kugeza 2009.


Ubwo Chris Brown yatandukanaga na Rihanna, yaramuhondaguye amugira intere.


Drake na Rihanna bakanyujijeho igihe kirekire bari mu rukundo gusa nyuma yo gutandukana bakomeje kugirana umubano mwiza.


Mu mwaka wa 2010, Rihanna yakundanyeho na Matt Kemp ukina Base Ball igihe gito cyane.

Mu mwaka wa 2019 nibwo byatangiye kuvugwa ko Asap Rocky na Rihanna bakundana baza kubyemeza mu mwaka wa 2021.


Mu mwaka wa 2022 mu kwezi kwa Gicurasi nibwo amakuru yamenyakanye ko Asap Rocky na Rihanna bibarutse umwana wabo w'imfura.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND