Kigali

Rubavu: Hinga Wunguke biyemeje gufasha abahinzi bagamije kubateza imbere – AMAFOTO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:8/08/2023 10:13
0


Mu birori byo kwizihiza umunsi w’Umuganura byabereye mu Karere ka Rubavu ku wa Gatanu tariki ya 4 Kanama 2023, ‘Hinga Wunguke Activity’ ku bufatanye n'Akarere ka Rubavu, baganuje abaturage bo mu Murenge wa Nyakiliba ari naho habereye ibirori ku rwego rw’Akarere.



Kuri uyu munsi kandi, Hinga Wunguke ku bufatanye n’abahinzi,  koperative na company zitandukanye zikorera mu karere ka Rubavu, bamuritse ibyo bakora aho berekanye, imbuto z’ibirayi kuva ku ntoya cyane zizwi nka ‘Mini Tubers’ kugera ku mbuto ya nyuma ihabwa umuhinzi, hagaragajwe kandi imbuto y’ibijumba bikungahaye kuri vitamine A byo mu bwoko bwa ‘KABODE’ , hamuritswe umusaruro w’ibirayi, carrot n’amashaza ndetse n’ibindi bishyimbo byejejwe mu gihembwe kihinga cya B na C, 2023.

Aba bose kandi bahujwe na company yitwa Afri-Farmers Market yiteguye kubera isoko abahinzi bari mu buhinzi bw’imboga n’imbuto bo muri Rubavu aho bazajya bagirana amasezerano n’abahinzi mbere yo guhinga bagahinga bahingira isoko nk’uko uwari ubahagarariye  yabitangarije InyaRwanda.com.
 

Ndateba Emmanuel waje ahagarariye ‘Hinga Wunguke Activity’ muri uyu muhango , yagarutse ku butumwa bujyanye n’umunsi w’Umuganura byumwihariko ku ntego yabo  igirai iti ”Tuganure, tuganuze, tuganuzanye, dukomeza kwimakaza ubumwe bw'Abanyarwanda, Dushishikarire kurwanya imirire mibi, twihatira gutegura ibiryo bikungahaye ku ntungamubiri (ibijumba bya oranji: bikungahaye kuri Vitamini A, imboga n'imbuto, ibishyimbo bikungahaye kuri Fer,...).

Twimakaze ubwuzuzanye bw'umugabo n'umugore mu gufata ibyemezo mu muryango,  mu gutegura indyo yuzuye kandi ihinduranyije, twihatire gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi, duhinga mu buryo bugezweho, dukoresha inyongeramusaruro, dukoresha imbuto z'indobanure kandi duhingire isoko, twihaze no mu biribwa.

Ndateba aganira na InyaRwanda.com , yagize ati:” Uyu munsi twaje hano kugirango twifatanye n’abaturage ba Rubavu mu kwizihiza umunsi w’umuganura.Muri make umushinga wacu ‘Hinga Wunguke’ twibanda cyane mu guteza imbere ubuhinzi cyane cyane dufasha abantu babukora kugira ngo babashe kugira ubushobozi bwo kugura bimwe mu bihingwa byatoranyijwe.

Muri ibyo bihingwa rero , ibiboneka mu Karere ka Rubavu, twavugamo nka ; Karoti , Ibirayi , Amashaza , ibigori ndetse n’ibijumba.Uyu munsi hari abantu bakora ubuhinzi bw’ibyo tuvuze arinabo baje kumurika ibyo bakorana hano kuri uyu munsi w’Umuganura ndetse baniyemeza ko bazakomeza gukorana n’abahanzi mu buryo bwo kongera umusaruro , wiyongera ariko hari n’amasoko”.
  

Umuhinzi witwa Modeste Ntibitura, uba muri koperative CAFAR yashimiye Hinga Wunguke ko  yaborohereje gusura imurika bikorwa ry’ubuhinzi ku Murindi, aho yemeje ko abahinzi barenga makumyabiri (20) baturutse i Rubavu bahigiye byinshi ndetse banahura n’abandi bahinzi bagenzi babo bafite ibyo bakora batari bazi.

Uyu muhinzi kandi yishimiye ko “Hinga Wunguke kubufatanye n’Akarere ka Rubavu baduhaye urubuga rwo kumurika ibyo duhinga, bityo bikaba byaradufashije no guhura n’izindi koperative zihinga n’izindi zitubura bimwe mubyo twajyaga dukenera ntitumenye aho twabikura”.

Modeste atangaza ko yishimiye ko babashije guhura na company ya Afri-Farmers Market yagargaje ko yifuza gukomeza kubaha amasezerano yo kubahingira nabo bakababera isoko.

 

Hinga Wunguke activity, ni umushinga uterwa inkunga na USAID ukaba uzamara imyaka 5. Uyu mushinga ukorera mu turere tugera kuri 13 harimo n’Akarere ka Rubavu. ‘ Hinga Wunguke Activity’ ifite gahunda yo kunganira amakoperative y’ubuhinzi, ‘company’, ntoya n'abikorera ku giti cyabo.

Abahinzi bari mu ruhererekane rw’ibikomoka mu buhinzi kongera umusaruro w’ibihingwa bigera kuri 11 aribyo ibirayi, amashaza, ibishyimbo bikungahaye ku ubutare bwa feri, ibijumba bikize kuri vitamine A, Inyanya, ibigori, imiteja,marakuja, soya, ibishyimbo bisanzwe na carrot n’ibindi bitandukanye.






Umunsi w'umuganura usobanuye byinshi mu muco Nyarwanda



Bimwe mu bihingwa bya muritswe.

Umuyobozi w'Akarere w'agateganyo Nzabonimpa Deogratias aganira n'abahinzi.

Ishimwe Pacifique Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'abaturage asura ibihingwa byari byaje kumurikwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND