Nyuma y'ibihuha byinshi byavuzwe ko Harmonize yakundanaga na Frida Kajala hamwe n'umukobwa we Paula Kajala, uyu mubyeyi yavuze ko ibyo byose byari ibihuha.
Umunyemari akaba umukinnyi wa Filime, Frida Kajala yongeye kugira ibyo atangaza kuri Harmonize baherutse gutandukana agahita akundana n'umunyapolitike wo mu gihugu cya Kenya.
Bwa mbere bakundana, bakundanye amezi atarenga atatu hanyuma bahita bashwana ku bw'amakuru yavugaga ko Harmonize atereta umukobwa wa Frida Kajala witwa Paula Kajala.
Nyuma yo gutandukana, Harmonize yabanje gucudika na Briana Jai ukomoka muri Australia ariko nawe umubano wabo ntiwaramba bituma Harmonize asubira gusaba imbabazi Frida Kajala.
Nyamara nubwo icyo gihe Paula Kajala atari kongera kuba imbogamizi ko bakundana kuko Paula yakundanaga na Rayvanny, byatunguranye Harmonize na Frida Kajala batandukanye.
Mu kwezi k'Ukuboza umwaka ushize nibwo Frida Kajala yatandukanye na Harmonize yishinja amakosa kuba yarasubiranye n'umusore bahoze bakundana.
Kuva icyo gihe, ntabwo Frida Kajala yari yarigeze avuga cyane ku bintu byagiye mu itangazamakuru bigasakazwa ko Harmonize yashatse guca inyuma Frida Kajala ku mukobwa we Paula Kajala.
Ubwo Frida Kajala yari mu kiganiro kuri Zamaradi TV, yatangaje ko ibyo byose byari ibinyoma ndetse biri no mu bintu byamubabaje cyane nk'umubyeyi.
Paula Kajala yabajijwe n'umunyamakuru ati "Ni ikihe kintu wumva cyagakwiye kuba kitarakuvuzweho mu itangazamakuru, ni iki kigukomeretsa cyane?"
Frida Kajala nta kujijinganya yahise agarura ibyabaye ubwo yakundanaga na Harmonize bikavugwa ko Harmonize abatunze ari abagore be babiri.
Frida Kajala yagize ati "Ikintu kimbabaza ni ukuntu bambeshyeye ko njyewe n'umukobwa wange turi abagagore ba Harmonize kandi ibyo ntabwo ari ukuri, nk'umubyeyi nabyihanganira ariko ku mwana kubona ibitekerezo by'abantu hirya no hino ko akundana n'umugabo ukundana na mama we. Ni ibintu bimubabaza none kandi n'ejo bizakomeza kumbabaza nawe bimubabaza."
Nyamara nubwo batandukanye ndetse Frida Kajala akicuza impamvu yongeye gukundana na Harmonize, muri Filime Behind the gram yagarukaga ku buzima bw'ibyamamare yavuze ko yamaze kubabarira Harmonize.
Nyuma y'uko Harmonize atandukanye na Frida Kajala, yahise asohora indirimbo Single Again aho yavugaga ko yatengushywe mu rukundo na none kandi yaragiriwe inama.
Frida Kajala ubwo yatandukanaga na Harmonize yishinjije amakosa yo gusubirana n'umugabo bahoze bakundana.
Byavuzwe ko Paula Kajala ariwe wasenyeye mama we kubera ko Harmonize yabafatanyaga.
Frida Kajala avuga ko ikintu cyamubabaje we n'umukobwa we ari uko itangazamakuru ryabeshye ko basangira umugabo.
Byavuzwe ko Harmonize yananiwe gutunga umugore umwe ahita afatanya Paula Kajala na mama we.
Rayvanny niwe wari wihishe inyuma y'amakuru yavugwaga ko Harmonize atereta na Paula Kajala mu gihe yakundanaga na Frida Kajala. Icyo gihe hagiye hanze ibiganiro Harmonize yagiranaga na Paula Kajala.
Nyuma y'ibyo byose, ubu Paula Kajala ari mu rukundo n'umuhanzi Marioo wo muri Tanzania.
Nyuma y'ayo macenga yose mu rukundo, Umuhanzi Harmonize aravugwa mu rukundo n'umunyarwandakazi Yolo the Queen
TANGA IGITECYEREZO