Kigali

Bahati yasezeranye na Cecile ashinga ibikwasi abamuteze ’VISA’-AMAFOTO

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:5/08/2023 19:55
0


Habiyambere Jean Baptiste yasezeranye na Unyuzimfura Cecile utuye muri Canade. Ni umuhango wabaye none tariki 05 Kanama 2023 muri Noble Family Church ya Apotre Mignonne Kabera utahabonetse nk’uko byari byitezwe.



Bahati Makaca, izina yakoreshaga mu buhanzi yari yasezeranye mu murenge wa Nyarugenge ku itariki 27 Nyakanga 2023. Nabwo byari ibirori bibereye ijisho ndetse yari yagaragiwe kuko Salle iberamo uwo muhango yari yuzuye no hanze abantu babuze aho bihengeka ngo babashe gukurikira iryo sezerano yahamirije imbere y’inzego za Leta. Akimara gusezerana mu mategeko mu kiganiro kihariye yahaye InyaRwanda yavuze ko abantu bose bavuze amagambo atabitayeho kuko ”Jye nkunda Cecile kandi umutima wanjye urabihamya”.


Bahati yatezwe imitego avugwaho amagambo ajyanye n’ibijya biba ku basore b’i Kigali babaho mu buzima bwa Mbarubukeye noneho bagira ikironda bakabona inkumi nayo yabuze uyishaka hakurya iyo i mahanga ikaza kurambagiza mu Rwanda. 


Ni kenshi rero aba ba Mbarubukeye bemera urukundo badafite kugira ngo babone ko bakwambuka amazi magari bityo bajye gushaka imibereho dore ko hano baba barakubise inzu ibipfunsi ariko bigakoboka ntacyo babonye.


Inkuru ni nyinshi uhereye kuri Safi Madiba wageze muri Canada agatandukana na Judith Niyonizera nubwo abagerayo bakabana neza nabo bahari. Gusa urugo rumwe rusenyutse rusiga icyasha ingo 1000 zibanye neza. 


Rero aha niho abasore b’i Kigali baba mu ruganda rw’imyidagaduro bariraye ku ibaba bagana kuri YouTube maze bivayo bavuga ko Bahati ashatse ’VISA’ na we mu kubumva yarabihoreye yikomereza gahunda ye y’ubukwe kuko ntiwabuza inyombwa kuyomba niko abahanga mu Kinyarwanda bajya batebya iyo bari kuganira.

 

Isezerano ryo mu rusengero ryari rimeze nk’iryo guha gasopo za nsoresore zateze iminsi Bahati na Cecile Unyuzimfura

 

Hari ku manywa y’ihangu ku izuba ry’igikatu. Rimwe bavuga ko rimena imbwa agahanga. Nibwo ahagana saa Cyenda z’igicamunsi imodoka yo mu bwoko bwa V8 yarimo Bahati, Cecile n’umugabo wamutinyishije (Parrain) yari igeze mu mbuga z’urusengero rwa Apotre Mignonne Kabera rwitwa Noble Family Church. 


InyaRwanda yari yahageze mbere kugira ngo ikurikirane ibiri bube byose kuko uwagutanze amakuru aba yagutanze byose. Bahati na Cecile bari bishimye akamwenyu ari kose. Ni byo koko bigaragara ko ari ubukwe bwagiyeho amafaranga menshi kuko babukoze mu byiciro nk’abakina filimi.


Ubundi usanga ubukwe bwose buba iminsi ibiri gusa, bakajya mu murenge, bagafata umunsi wo gusaba no gukwa icya rimwe. Ntabwo ari ko byagenze kuri Bahati na Cecile kuko ku itariki 27 Nyakanga 2023 bagiye mu murenge wa Nyarugenge uri mu mujyi neza. Basezeranye kubana akaramata nk’umugore n’umugabo bazasangira byose. Bakabana mu bibi no mu byiza. Uyu muhango muribuka ko mwawukurikiye ku InyaRwanda. Noneho rero, barakomeje birira ubuzima nta gihunga baza gusaba no gukwa ku itariki 30 Nyakanga 2023. Uyu muhango nawo InyaRwanda yawubagejejeho mu mashusho n’amafoto


Wari umuhango uryoheye ijisho. Nawo wabereye mu mahema ari mu karere ka Kicukiro, muri Gikondo ahazwi nka Nangamurimbo. Impamvu hitwa gutyo ni uko unyarukiyeyo wambaye neza wagaruka winubira aho wagiye ku buryo utazifuza kuhasubira. Mu mpeshyi haba ari mu ivumvi. Mu itumba haba ari mu byondo. 


Nta bihe byiza hagira hahora hateye nabi ku bagenda n’amaguru. Ariko wenda igihe nikigera Leta izahatekereza ihazane umuhanda w’umukara. Tugarutse rero ku munsi wo gusaba no gukwa iyo wavaga mu muhanda ukerekeza mu ihema ntabwo wagirango riri aho hari uwo muhanda w’ivumbi. 


Hari hatatse hateye amabengeza. Uyu munsi Bahati asaba akanakwa yarikumwe n’ibyamamare mu ngeri zose. Yaba Bamenya wasigiwe igifunguzo yari yamwambariye. Ndetse ni nawe wapfunduye umuvinyo.

 

Abanyamakuru b’igihe kirekire nka Ally Soudy, Mike Karangwa, baje kumuba hafi. Julius William “Chita Magic” yari umushyushyarugamba naho Cyusa Ibrahim asohora umugeni. Ariko rero na Young Grace, Nkindi Aisha, X-Dealer, Jason, M Izzo, Dj Bob, Cassien Pizzo n’abandi bari bamushyigikiye. Ubwo rero hasigaye gutegereza uyu munsi tariki 05 Kanama 2023 aho yagiye mu rusengero.

 

Igihe kigeza rero nyuma y’uko Pastor Rwagasana Danny wabavugiye isengesho ndetse n’impanuro zerekeye urushako yasabye Bahati kugira icyo abwira Cecile. Bahati yafashe indangururamajwi yagize ati:”Abavuga ko hari ibyo nakurikiye baribeshya kuko nzagukunda iteka ryose. Ndabizi ko umutima wanjye utuje kandi uyu munsi urahamya ko ibyo bavuze byose bibeshyaga. Nari narakwijeje ko nzaguhamiriza isezerano kuri uyu munsi rero mukundwa ndagukunda”. Bahati agisoza uyu mutoma abantu byabarenze bibagirwa ko ari umuhanzi umenyereye gutera imitoma. Icyakora wagirango ni igisigo yari yaramize bunguri kuko yavugaga amagambo adategwa. Cecile na we afashe indangururamajwi yabwiye Bahati ko azamubera isoko y’ibyishimo kandi azamwubahisha.

 

REBA AMAFOTO YO GUSEZERA MU RUSENGERO: FREDDY



Bahati yatezwe iminsi ko akurikiye VISA yo muri CANADA


Bahati yasezeranyije Cecile kumukunda iteka ryose


Basezeranye kubana akaramata



Abashumba bari bahari babasengeye nk'umuryango mushya itorero risezeranyije


Pastor Danny yabahaye impanuro abuza Bahati kuzakubita Cecile

Itorero ryabahaye icyemezo "Certificate" ihamya isezerano

Cecile yabwiye Bahati ko azamukunda, akabera isoko y'ibyishimo

Bahati yasinye ku cyemeza ko basezeranye

Cecile yasinye kuri Certificate y'isezerano

Bahati na Cecile basabwe gukundana bazajya bagira ibibazo bakiyambaza Imana

Pastor Rwagasana Danny yabasezeranyije abasaba kuzasazana

Bahawe icyemezo cy'uko basezeranye

Pastor yasinyeho

Bahati na Cecile bari bambaye neza 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND