Bahati Makaca yabaye mu itsinda rya Just Family ryaje gusenyuka mu 2013 rikongera kwiyunga mu 2016 nabwo mu 2018 bikaza kurangira burundu buri wese aciye ukwe n'undi ukwe. Ni itsinda ryari rigizwa na Croidja, Jimmy na Bahati.
Umuhanzi, umukinnyi wa filimi Bahati Makaca yasezeranye kubana akaramata n’umugore witwa Cecile. Ni umuhango wabereye mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge.
Inshuti, umuryango n’abo bagiye bahurira muri filime zitandukanye bari baje kumuba hafi. Gusaba no gukwa bizaba tariki 29 Nyakanga 2023.
Umuhango uzabera i Gikondo mu busitani bwa Prime Garden guhera saa munani. Abatazahaboneka bazakurikira uwo muhango kuri shene ya Bahati.
Ku isaha ya saa tanu ni bwo Bahati na Cecile bari basesekaye mu murenge wa Nyarugenge
Urukundo rwa Bahati rwatewe imijugujugu
Bahati yari amaze iminsi ku mihanda asubizanya n'abatamuciraga akari urutega
Ku Murenge wa Nyarugenge niho basezeraniye
Bahati na Cecile barimo bongorerana mbere yo kujya ku Ibendera
Bahati na Cecile bari bambaye neza
Hano baganiraga ukuntu bagiye gusezerana kubana akaramata
Bari biteguye gushyira umukono ku masezerano yo kubana
Bahati ni ubwa mbere yari akoze ku ibendera nk'uko yabwiye inyaRwanda
Bahati yamanitse ikiganza ararahira
Bahati asuhuzanya n'ababyeyi baje kumutera ingabo mu bitugu
Bahati asuhuzanya na Keza Erica
Bahati yasohotse asanga hanze baramutegereje ngo bamusuhuze
Cecile yemeye kubana na Bahati mu buryo bwemewe n'amategeko
Umuyobozi w'Umurenge wasezeranyije Bahati na Cecile
Bafata ifoto y'urwibutso nyuma yo gusezerana
Bahati yasohotse asanga hanze huzuye abantu bamutegereje ngo bamushimire intambwe yateye
REBA AMASHUSHO Y'UYU MUHANGO
Kanda hano urebe amafoto ubwo Bahati na Cecile basezeranaga mu Murenge
AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com
VIDEO: Dieudonne Murenzi-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO