Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Nyakanga
2023, nibwo Bahati wahoze mu itsinda rya Just Family, yasabye anakwa umukunzi
we Cecile bamaze igihe mu munyenga w’urukundo, mu birori byabereye mu ihema rya
Prime Garden i Gikondo mu Mujyi wa Kigali.
Ubu busitani bumaze imyaka itatu bwakira ibirori
birimo ubukwe. Bahati yasabye umukunzi we agaragiwe n’abiganjemo abakinnyi ba
filime nka ‘Bamenya’, umuraperikazi Young Grace, Sengabo Jean Bosco uzwi nka
‘Fatavukamavuta’ n’abandi.
Mbere y’uko atanga inkwano mu muryango w’umukunzi we,
Bahati yabwiye InyaRwanda ko yishimiye intambwe yateye mu buzima yo kurushinga
n’umukunzi we usanzwe utuye mu gihugu cya Canada.
Uyu muhanzi yavuze ko iyi ntambwe yateye yifuza ko na
mugenzi we TMC wahoze mu itsinda rya Dream Boys ndetse na ‘Bamenya’ bayitera.
Ati “Meze neza cyane! ‘Bamenya’ ko yaba arengana
buriya ra? Buriya se nimukuru? Bamenya ngwino hano ngusigire igifunguzo? TMC
arakuruta. Igifunguzo ku mugaragaro ngisigiye Bamenya. Bamenya ndakiguhaye."
Bamenya yabiteyemo urwenya abwira InyaRwanda ko Bahati
yakinannye umupira na Mukuru wa Se.
Yavuze ati “Bajya kunkingiza urukingo rw’amezi atatu
Mama wanjye yahuye na Bahati agiye gufata indangamanota yo mu mwaka wa Gatandatu
w’amashuri yisumbuye. Bahati yakinannye na Mukuru wa Papa wanjye."
Bahati n’umukunzi we batanze impano ku babyeyi babo
ndetse n’abandi babereye urufatiro mu buzima bwabo.
Ni mu gihe umuhanzi Cyusa Ibrahim yifashishije
indirimbo ze zirimo ‘Muhoza wanjye’, ‘Imparamba’ n’izindi asusurutsa
abitabiriye ubu bukwe.

Bahati yasabye anakwa umukunzi we Unyuzimfura Cecile
nyuma y'imyaka bari mu munyenga w'urukundo

Unyuzimfura Claude asanzwe atuye muri Canada, ari naho Bahati nawe bazatura
'Parrain' wa Bahati wahoze mu itsinda rya Just Familly

Umukinnyi wa filime Aisha ari mu baherekeje Bahati mu gusaba no gukwa

Inkumi z'ikimero zaherekeje Bahati ku munsi udasanzwe
mu buzima bwe 
Umuraperikazi Young Grace yari mu itsinda ryaherekeje
Bahati 
Cyusa Ibrahim yaririmbiye ibihozo umugeni
Abarimo X Dealer, 'Fatakumavuta', umukinnyi wa filime
Shaffy baherekeje Bahati

Cyusa Ibrahim yaririmbye abatumirwa bamusanga mu
ngamba 
Young Grace ashyikiriza Bahati impano yateguriye umugore we

Ku wa 27 Nyakanga 2023, Bahati yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Cecile
'Marraine' wa Cecile, umugore wa Bahati

Bamenya afungura umutobe wakiriye umuryango wa Cecile
Umunyamakuru William Jules washinze Umuyoboro wa Youtube Chitta Magic, niwe wayoboye umuhango wo gusaba no gukwa




Ku wa 5 Kanama 2023, Bahati n'umukunzi we bazasezerana imbere y'Imana

Cecile ahorabera n'umubyeyi we- Yamushimiye uburyo yamushyigikiye 
Cecile aramukanya na Sebukwe

Cecile aramukanya na Nyirabukwe

Bahati yashimye Sebukwe



Bahati ahorabera na Nyirabukwe, yamuhaye impano yihariye 
Bahati yatangaje ko yasigiye igifunguzo Bamenya ndetse
na TMC

Bahati n'umukunzi we Cecile bahannye icyo kunywa no
kurya



Bahati yambitse impeta umukunzi we ashimangira urwo yamukunze













KANDA HANO UREBE UKO UMUHANGO WO GUSABA NO GUKWA WAGENZE
CYUSA IBRAHIM YATANZE IBYISHIMO MU BUKWE BWA MUGENZI WE
Kanda hano urebe amafoto yaranze ubu bukwe bwa Bahati na Cecile
AMAFOTO: Serge Ngabo: InyaRwanda.com
