RFL
Kigali

Bahati yasabye anakwa umugore we, asigira igifunguzo ‘Bamenya’-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/07/2023 8:58
0


Umuhanzi Bahati Jean Baptiste yasabye anakwa umukunzi we Unyuzimfura Cecile mu birori binogeye ijisho, atangaza ko yasigiye igifunguzo umukinnyi wa filime Benimana Ramadhan uzwi nka ‘Bamenya’.



Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Nyakanga 2023, nibwo Bahati wahoze mu itsinda rya Just Family, yasabye anakwa umukunzi we Cecile bamaze igihe mu munyenga w’urukundo, mu birori byabereye mu ihema rya Prime Garden i Gikondo mu Mujyi wa Kigali.

Ubu busitani bumaze imyaka itatu bwakira ibirori birimo ubukwe. Bahati yasabye umukunzi we agaragiwe n’abiganjemo abakinnyi ba filime nka ‘Bamenya’, umuraperikazi Young Grace, Sengabo Jean Bosco uzwi nka ‘Fatavukamavuta’ n’abandi.

Mbere y’uko atanga inkwano mu muryango w’umukunzi we, Bahati yabwiye InyaRwanda ko yishimiye intambwe yateye mu buzima yo kurushinga n’umukunzi we usanzwe utuye mu gihugu cya Canada.

Uyu muhanzi yavuze ko iyi ntambwe yateye yifuza ko na mugenzi we TMC wahoze mu itsinda rya Dream Boys ndetse na ‘Bamenya’ bayitera.

Ati “Meze neza cyane! ‘Bamenya’ ko yaba arengana buriya ra? Buriya se nimukuru? Bamenya ngwino hano ngusigire igifunguzo? TMC arakuruta. Igifunguzo ku mugaragaro ngisigiye Bamenya. Bamenya ndakiguhaye.”

Bamenya yabiteyemo urwenya abwira InyaRwanda ko Bahati yakinannye umupira na Mukuru wa Se.

Yavuze ati “Bajya kunkingiza urukingo rw’amezi atatu Mama wanjye yahuye na Bahati agiye gufata indangamanota yo mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye. Bahati yakinannye na Mukuru wa Papa wanjye.”

Bahati n’umukunzi we batanze impano ku babyeyi babo ndetse n’abandi babereye urufatiro mu buzima bwabo.

Ni mu gihe umuhanzi Cyusa Ibrahim yifashishije indirimbo ze zirimo ‘Muhoza wanjye’, ‘Imparamba’ n’izindi asusurutsa abitabiriye ubu bukwe.


 Bahati yasabye anakwa umukunzi we Unyuzimfura Cecile nyuma y'imyaka bari mu munyenga w'urukundo
 

Unyuzimfura Claude asanzwe atuye muri Canada, ari naho Bahati nawe bazatura

 'Parrain' wa Bahati wahoze mu itsinda rya Just Familly
 

Umukinnyi wa filime Aisha ari mu baherekeje Bahati mu gusaba no gukwa

 

Inkumi z'ikimero zaherekeje Bahati ku munsi udasanzwe mu buzima bwe 

Umuraperikazi Young Grace yari mu itsinda ryaherekeje Bahati 

Cyusa Ibrahim yaririmbiye ibihozo umugeni

Abarimo X Dealer, 'Fatakumavuta', umukinnyi wa filime Shaffy baherekeje Bahati


 

Cyusa Ibrahim yaririmbye abatumirwa bamusanga mu ngamba 

Young Grace ashyikiriza Bahati impano yateguriye umugore we 


Ku wa 27 Nyakanga 2023, Bahati yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Cecile

 

'Marraine' wa Cecile, umugore wa Bahati

    

Bamenya afungura umutobe wakiriye umuryango wa Cecile 

 

Umunyamakuru William Jules washinze Umuyoboro wa Youtube Chitta Magic, niwe wayoboye umuhango wo gusaba no gukwa





 

Ku wa 5 Kanama 2023, Bahati n'umukunzi we bazasezerana imbere y'Imana

 

Cecile ahorabera n'umubyeyi we- Yamushimiye uburyo yamushyigikiye   

Cecile aramukanya na Sebukwe


Cecile aramukanya na Nyirabukwe


Bahati yashimye Sebukwe




Bahati ahorabera na Nyirabukwe, yamuhaye impano yihariye    

Bahati yatangaje ko yasigiye igifunguzo Bamenya ndetse na TMC

 

Bahati n'umukunzi we Cecile bahannye icyo kunywa no kurya



 

Bahati yambitse impeta umukunzi we ashimangira urwo yamukunze 














KANDA HANO UREBE UKO UMUHANGO WO GUSABA NO GUKWA WAGENZE

">

CYUSA IBRAHIM YATANZE IBYISHIMO MU BUKWE BWA MUGENZI WE

">

Kanda hano urebe amafoto yaranze ubu bukwe bwa Bahati na Cecile

AMAFOTO: Serge Ngabo: InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND