RURA
Kigali

Mbere yo kuza mu Rwanda, Davido yibarutse umuhungu

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:31/07/2023 9:02
0


David Adedeji Adeleke hamwe n'umugore we Chioma baherutse gukora ubukwe, baraye bibarutse umwana w'umuhungu wavukiye mu gihugu cy'u Bwongereza.



Umuhanzi wavukiye muri USA ariko akaba akorera umuziki we muri Nigeria David Adedeji Adeleke uzwi ku mazina ya Davido, yaraye mu byishimo byinshi we n'umugore we Chioma.

Aya makuru yakwirakwiye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere nyuma yo kumenyekana ko Chioma yabyaye umwana w'umuhungu mu gihugu cy'u Bwongereza. 

Si umwana wa mbere baba babyaranye kuko umuhungu bari bafitanye Ifeanyi Adeleke Jr aherutse kwitaba Imana ku wa 01 Ugushyingo 2022 aguye muri piscine nyuma y'igihe gito yujuje imyaka itatu.

Kugeza magingo aya, haba ku ruhande rwa Davido cyangwa se uruhande rw'umugore we nta muntu n'umwe wari wemeza ko babyaye ariko amakuru aturuka ku bantu bari hafi ye aremeza ko babyaye umuhungu mu gihugu cy'ubwongereza. 

Amakuru yakwirakwijwe cyane n'umunyarwenya ukomeye mu gihugu cya Nigeria Tatafo wanyujije ubutumwa ku rukuta rwe rwa Twitter yifuriza ibyiza Davido ko yibarutse undi mwana.

Davido na Chioma kandi bibarutse nyuma y'uko mu minsi ishize yavuzweho imico itari myiza yo guca inyuma umugore we ku bagore nabo barenze umwe ndetse nabo akabatera inda.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND