Kigali

Emmy Vox agiye gukora igitaramo yitiriye album ye 'Amateka'

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/07/2023 16:37
0


Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Sibomana Emmanuel [Emmy Vox] yatangaje ko agiye gukora igitaramo cye cya mbere yitiriye album ye ya mbere yise 'Amateka' kizaba ku wa 1 Nzeri 2023.



‘Amateka' ni imwe mu ndirimbo ze amaze gushyira hanze mu gihe cy'imyaka ibiri ishize ari mu muziki w'indirimbo ziha ikuzo Imana.

Yabwiye InyaRwanda ko iyi ndirimbo ayifiteho urwibutso biri mu byatumye ayitirira igitaramo cye cya mbere, akanayitirira album ye ya mbere.

Uyu musore avuga ko iyi ndirimbo Imana yayimushyize ku mutima nyuma y'uburwayi bwamuheranye igihe kinini.

Yavuze ati "Ni indirimbo Imana yampaye ndi mu bihe bidasanzwe by'uburwayi mfata ibihe by'amasengesho. Imana irambwira ngo 'Ni Imana ihindura amateka, abantu bagahindura amagambo."

Emmy Vox avuga ko iyi ndirimbo ayifata nka nimero ya mbere mu bihangano bye, ashingiye ku bihe yanyuranyemo n'Imana n'uburyo yaje gushibukamo igihangano cyiza.

Akomeza ati "N'uko maze gukira nyandikamo indirimbo irasohoka akaba ari imwe mu ndirimbo nziza kandi nkunda Imana yakoresheje imirimo hano hanze."

Ni ku nshuro ya mbere, uyu muhanzi agiye gukora igitaramo. Yavuze ko umwaka ushize ari bwo yagize igitekerezo cy'iki gitaramo, nyuma y'ubusabe bw'abakunzi b'ibihangano bye.

Kuva icyo gihe umutima we wari utaramwemeza igihe cya nyacyo. Ati "Babinsabye kuva cyera ariko umutima utarabinyemeza. Ariko umwaka ushize niyumvamo ko uyu mwaka turimo ngomba gutegura igitaramo ngataramana n'abakunzi b'indirimbo zanjye."

Emmy avuga ko ategura iki gitaramo yabanje kugira ubwoba ariko 'biza gushira kuko nabonye nshyigikiwe n'Imana ndetse n'abantu'. Akomeza ati "Ubu ndishimiye cyane kandi nizeye ko bizagenda neza."

Emmy Vox ari mu bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bari kwigaragaza muri iki gihe.

Uyu musore afite indirimbo zirimo ‘Narabohowe’ yakoranye na Adrien Misigaro n’izindi. Kandi agaragara kenshi asubiramo indirimbo z’abahanzi batandukanye.

Impano y’uyu musore yatangiye gutangarirwa ubwo yasubiragamo neza indirimbo y’umuhanzi Alpha Rwirangira, wahise atangaza ko yiteguye kumushyigikira mu muziki we.


Emmy Vox yatangaje ko agiye gukora igitaramo cye cya mbere yise ‘Amateka’


Emmy yavuze ko iki gitaramo yakiritiriye indirimbo ye kubera urwibutso ayifiteho


Uyu muhanzi avuga ko umwaka ushize ari bwo yatekereje gukora iki gitaramo

KANDAHANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘AMATEKA’

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND