Kigali

AfriYAN Rwanda yafunguye ikigo kizafasha mu kuzamura impano z'urubyiruko

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:19/07/2023 13:37
0


Ihuriro ry’Imiryango y’Urubyiruko ikora ku buzima bw’imyororokere, uburinganire, ubwuzuzanye, iterambere mu rubyiruko, ingimbi n’abangavu, AfriYAN Rwanda, ryafunguye ikigo 'AfriYAN Rwanda Youth Empowerment Hub' kizagira uruhare mu kubakira ubushobozi urubyiruko.



Uyu muhango wabaye ku wa Kabiri, tariki 18 Nyakanga 2023, ubera aho iri huriro rikorera Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.

Ni umuhango kandi witabiriwe na Minisitiri w’Urubyiruko, Dr. Utumatwishima Abdallah, Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Baturage (UNFPA) muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, Lydia Zigomo, Umuyobozi Wungirije w’Ikigega cya Koreya y’Epfo gishinzwe iterambere (KOICA) mu Rwanda, Yoo Jeehyun, imiryango ibarizwa muri AfriYAN Rwanda n’abandi baje kwifatanya na bo.

Minisitiri w’Urubyiruko, Dr. Utumatwishima Abdallah, yavuze ko AfriYAN ari ihuriro ryiza Minisiteri ayoboye yishimiye gukorana na ryo, kuko ririmo urubyiruko ruzi ibibazo birwugarije ariko rukagerageza no kwishakira ibisubizo.

Ati ‘‘Hari icyizere kigaragara mu bana bato, hano mbonyemo urubyiruko rufite imyaka 17, abafite imyaka 20, abakiri ku mashuri, abarangije, batekereza neza ibikorwa bijyanye no kwigisha bagenzi babo ubuzima bw’imyororokere, batekereza indi mirimo isanzwe bashobora gukorerana hagati yabo n’urundi rubyiruko bagenzi babo, hari n’abatekereza ibisubizo ku bibazo by’ikoranabuhanga’’.

Dr. Utumatwishima yanishimiye kuba AfriYAN yaratekereje ibindi bitandukanye birimo n’uburyo bwo gukemura ibibazo by’ubuzima bw’imyororokere ku bantu bafite ubumuga, avuga ko byerekana ko uyu muryango waje nk’igisubizo ku bibazo byugarije urubyiruko muri rusange.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Minisitiri w'Urubyiruko, Dr. Utumatwishima yagize ati: ''Ikintu cyose gikorwa cyaba gikozwe n'abafatanya bikorwa cyangwa leta cyangwa se urubyiruko ni ingenzi ko tubaba hafi. Icyo twifuza ni uko twagira urubyiruko rufite ubuzima bwiza n'ahazaza heza. Iki kigo kizafasha urubyiruko mu guhanga imirimo, kwita ku buzima bwabo n'ubwo mu mutwe, kumenya amahitamo meza kandi bizabarinda kwiyandarika no kwishora mu biyobyabwenge. Turizerako ibikorwa bizakorerwa hano bizafasha urubyiruko kurugeza aheza u Rwanda rwifuza''.

Iki kigo cyamuritswe kirimo na studio izafasha urubyiruko rwo muri AfriYAN rufite impano mu bikorwa byo kwiteza imbere mu ikoranabuhanga ndetse no guhanga udushya binyuze mu gufotora, gutunganya amashusho no mu bugeni bwifashisha ikoranabuhanga.

Umuyobozi wa AfriYAN mu Rwanda, Dr. Evode Niyibizi, yatangarije InyaRwanda ko kumurika iki kigo ari inzozi za AfriYAN zibaye impamo, mu gukomeza kwaguka hagamijwe guteza imbere urubyiruko.

Yagize ati: ‘‘Iki ni ikintu tumaze igihe turota. Aha ni ahantu hazakoreshwa n’abanyamuryango ba AfriYAN badafite aho gukorera, badafite iyi studio, badafite hariya hantu ho kunguranira ibitekerezo hisanzuye, kugira ngo baze babe bakungukira mu kuhakorera na bo nta giciro tubaciye’’.

Dr. Niyibizi Evode kandi avuga ko iki kigo kizaba amarembo ku miryango ibarizwa muri AfriYAN, kuko izajya ihahurira bikayifasha mu kongera imbaraga mu kuganira ku mishinga bahuriyeho ndetse no kuyinoza, ku buryo n’inkunga babona zizajya zibafasha mu gukomeza kwagurira hamwe iyo mishinga mu buryo bwihuse.

Abo banyamuryango kandi bazajya bahabwa  amahugurwa atandukanye muri iki kigo, bafashwe guhuzwa n’abafatanyabikorwa mu buryo bworoshye, ndetse no gukomeza guhabwa inyigisho zifasha iyo miryango kwigisha urundi rubyiruko ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ubuzima bwo mu mutwe ndetse n’ibindi birimo no kwihangira imirimo.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Baturage (UNFPA) muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, Lydia Zigomo, yavuze ko ari ibintu by’agaciro gakomeye kuba mu bikorwa bya AfriYAN harimo no kwigisha urubyiruko ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, kuko bizagira uruhare mu kugabanya umubare w’abangavu baterwa inda bakiri bato bamwe muri bo bagapfa babyara.

Ati ‘‘Dufite inshingano zo kumenya ko buri mugore cyangwa buri mukobwa uri mu gihe cyo gutwita akinyuramo neza ndetse akabaho ubuzima bwiza we n’umwana we,ndetse tukanamenya ko abatari bifuza kubyara babona uburyo bwo kuboneza urubyaro’’.

AfriYAN yatangijwe na UNFPA mu 2005 mu Gihugu cya Zambia, hagamijwe gushyiraho ibikorwa bituma urubyiruko rugira uruhare mu iterambere ry’Umugabane wa Afurika.

Uyu muryango waje kwagurirwa mu bindi bihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba bwo hagati (AfriYAN WCA), ndetse no mu Burasiraziba bushyira Amajyepfo ya Afurika (AfriYAN ESA) ari na ho u Rwanda ruherereye.

Iri huriro ryashinzwe mu Rwanda mu 2016, ubu ribarizwamo imiryango 18 ifite ibikorwa bitandukanye biteza imbere urubyiruko bikanaruha amahirwe arufasha kwiteza imbere, habanza gukemurwa ibibazo birwugarije byarubera inzitizi mu iterambere ryarwo, bigakorwa hibandwa mu kongererwa ubumenyi ku bikorwa bitandukanye.

Minisitiri w'urubyiruko Dr. Utumatwishima Abdallah yitabiriye uyu muhango ashima ikigo AfriYAN yafunguye

Minisitiri w'Urubyiruko arikumwe na Lydia Zigomo umuyobozi wa UNFPA muri Afurika y'Iburasirazuba, bafunguye ku mugaragaro iki kigo

Niyibizi Evode umuyobozi wa AfriYAN mu Rwanda yatangaje ko bageze ku nzozi zabo zo gufungurira urubyiruko iki kigo

Bamwe mu bayobozi bitabiriye ifungurwa ry'ikigo kizafasha urubyiruko




Sitidiyo izajya ikorerwamo n'urubyiruko

Urubyiruko ruri mu ihuriro ry'imiryango igize AfriYAN Rwanda

Itorero Inyamibwa ryasusurukije abitabiriye uyu muhango

Urubyiruko rwafashe ifoto y'urwibutso hamwe n'abayobozi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND