Mu mpera z’icyumweru gishize, Dr Bishop Rugagi yakoreye igiterane gikomeye muri Kenya, benshi barabohoka, abandi batanga ubuhamya ko bakize indwara zitandukanye.
Dr Bishop Rugagi Innocent wamaze gusubira muri Canada, yari yagiye muri Kenya mu giterane cy'Ububyutse cyateguwe na Shekinah Glory Tabernacle International iyobowe na Dr.Prophet Joseph Njuguna. Iki giterane cyabaye taliki ya 14 -16 Nyakanga 2023, kibera mu Mujyi wa Nairobi.
Ni igiterane cyiswe “Revival Fire in Kenya” cyaranzwe n’ubuntu bw’Imana butangaje, aho benshi bafashijwe n’Ijambo ry’Imana, abandi bafashwa mu buryo bw’umubiri dore ko Bishop Rugagi yatanze ubufasha bw’ibyo kurya ku miryango itishoboye.
Mu magambo ye Dr Bishop Rugagi Innocent yavuze ko Imana yamukoresheje ibikomeye muri Kenya kuko “hari abantu bataye imbago, abari barwaye (palaryse) bakize ndetse n’indi mirimo y’Imana ikomeye yatubashishije gukora, ibohora abantu bayo”.
Yavuze kandi ko mu byo yabashije gukora i Nairobi harimo gufasha abana b’imfubyi badafite ubushobozi, aho yabagejejeho ibyo kurya, akaba yarabishyikirije abayoboye imidugudu icumi yo muri ako gace yakoreyemo igiterane.
Ni igikorwa cyiza cy’urukundo cyishimiwe na benshi kuko byashimangiye ko mu murimo w’Imana imvugo ya ”Kora ndebe iruta cyane vuga numve” ikwiriye kuba intero ya buri mukozi w’Imana wese, kandi ko “Roho nzima itura mu mubiri muzima”.
Mu mafoto yaranze iki giterane inyaRwanda yabashije kubona, hagaragaramo abataye imbago nyuma yo gusengerwa na Dr. Bishop Rugagi. Umwe mu basengewe n’uyu mukozi w’Imana, yavuze ko amagufa ye yavunitse inshuro eshatu zose, none Imana yamukijije.
Dr Bishop Rugagi yageze muri Kenya nyuma y'uko yari amaze iminsi itanu mu gihugu cya Ethiopia. Yakiranywe urugwiro rwinshi nk’uko bigaragara mu mafoto. Bari bateguye itapi agomba kunyuraho n’ibimoto byamugendaga imbere. Yanahawe abasore b'ibigango bo kumucungira umutekano.
Umushumba Mukuru wa Redeemed Gospel Church ku Isi, Dr Bishop Rugagi Innocent, afite itorero rikomeye muri Canada aho amaze igihe ari kubarizwa. Amaze iminsi mu ngendo z’ivugabutumwa hirya no hino ku Isi ndetse biteganyijwe ko mu mpera z’uyu mwaka azaza mu Rwanda.
Bishop Rugagi yatanze ubufasha bw'ibyo kurya ku miryango itishoboye muri Kenya
Bishop Rugagi yahembuye benshi muri Kenya mu giterane cy'iminsi itatu
Bishop Rugagi (hagati) yamaze iminsi 5 muri Kenya mu rugendo rw'ivugabutumwa
Nyuma yo gusengerwa na Bishop Rugagi yataye imbago atangira kwigenza
Bishop Rugagi yeretswe urukundo rwinshi ubwo yari ageze muri Kenya
Abanya-Kenya batari bacye bahagaze mu mihanda basuhuza Bishop Rugagi
Yari yateguriwe moto zimugenda imbere mu kumucungira umutekano no kumugaragariza urwo bamukunda
TANGA IGITECYEREZO