Mu birori byabaye hagamijwe gukusanya inkunga yo gufasha ubukangurambaga mu kurwanya SIDA, bugahuza abatwara amagare n’abazamuka umusozi wa Kilimanjaro , Bwana Kikwete yahamagariye urubyiruko kugira amakenga ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina idakingiye birinda indwara bakwanduriramo zirimo na SIDA.
Uwahoze ari perezida wa Tanzania mu 2005-2015, Jakaya kikwete, yibukije urubyiruko kwirinda igihe cyose bakora imibonano
mpuzabitsina,kuko indwara zikomeje kwiyongera,ndetse na SIDA ikaba yiganje mu
rubyiruko rw'ubu.
Mu bukangurambaga buyobowe na Geita Gold Mining
Limited ( GGML ) ku bufatanye na Komisiyo ya Tanzaniya ishinzwe kurwanya SIDA ( TACAIDS
),bwari bugamije gukusanya inkunga yo gushyigikira ikigega cyo kurwanya SIDA,Kikwete
yahamagariye urubyiruko kwirinda kwishora mu ngeso z’ubusambanyi kuko SIDA
igikomeje guhitana benshi barimo n’urubyiruko ndetse n’abandi batandukanye.
Ku nsanganyamatsiko yiswe “GGML Kili Challenge”urubyiruko
rwabwiwe ko rukwiye kubaho ubuzima bufite intego,kandi bakirinda kwangiza
ubuzima bwabo bishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye,kuko yica ahazaza
habo n’inzozi zabo.
Ibirori byabereye ku irembo rya Machame muri Hai, mu
karere ka Kilimanjaro,ku ntego yo kwamagana SIDA kandi baharanira intego bihaye
yo kurandura SIDA burundu kugeza mu mwaka wa 2030.
Kikwete yashimye GGML kuba yerekanye inzira yo
kurwanya Virusi itera SIDA mu rubyiruko,ndetse ashimira ubukangurambaga bukorwa
bwita ku buzima bw’urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu n’Isi muri rusange nk'uko
bitangazwa na The Citizen yo muri Tanzania .
Umuyobozi mukuru wa GGML, Terry Strong yashimiye
guverinoma ku nkunga yabo mu kwamagana Virusi itera SIDA no gukangurira
urubyiruko mu kuyirinda bazibukira imibonano mpuzabitsina idakingiye ndetse no
kwirinda kwiyandarika.
Jerome Kamwila, Umuyobozi w'agateganyo wa TACAIDS,
yavuze ko bazakomeza gufatanya na GGML kugira ngo intego bihaye yo kurandura
SIDA igerweho,ndetse barandure burundu imfu ziterwa nayo bitarenze umwaka wa
2030.
TANGA IGITECYEREZO