RFL
Kigali

Ni nde uzabazwa Ubuzima bw’Abanyarwanda buri hejuru y’Igisasu gihishe ?

Yanditswe na: Habineza Gabriel
Taliki:17/07/2023 12:47
0


Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, aherutse kuvuga ko nubwo hari indwara nka Malariya zagabanutse ku kigero cyiza, ariko nanone indwara zitandura nk’umutima, kanseri na diyabete arizo zirimo guhitana Abanyarwanda benshi.



Tariki ya 28 Gashyantare 2023, ubwo yatangaga ishusho y’uko ubuzima bwifashe, mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano, Dr .Sabin yavuze ko ubushakashatsi bwa RBC, umwaka wa 2022,bwagaragaje ko indwara y’umuvuduko w’amaraso ukabije yiyongereyeho 2% mu myaka ibiri gusa, Diyabete igeze kuri 3%, umubyibuho ukabije wikubye kabiri mu mijyi n’izindi.

Ati “Twabonye nk’indwara y’umuvuduko w’amaraso ukabije yazamutse iva kuri 15% igera ku 17% mu myaka ibiri gusa, diyabete ubu iri kuri 3% iriyongera nayo, umubyibuho ukabije mu Banyarwanda cyane cyane mu mijyi wikubye kabiri, indwara za kanseri ubu turabarura hafi 10,000 ziba mu Banyarwanda hafi buri mwaka.”

Minisiitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter aherutse gutanga inama z’uburyo abantu bakwiye kwirinda izi ndwara zibasira abantu kubera imyitwarire yabo irimo no kunywa inzoga.

Ati “Ni ibiki twigira ku makuru mashya yerekeye Indwara zitandura mu Rwanda ?Kunywa inzoga byiyongereye kuva kuri 41% muri 2013 bigera kuri 48% muri 2022. Umubare w’itabi wagabanutse uva kuri 13% muri 2013 ugera kuri 7% mu mwaka wa 2022. Umubyibuho ukabije wiyongereye uva kuri 2.8% muri 2013 ugera kuri 4.3% mu mwaka wa 2022. Twese dushobora guhindura uko tubaho kugira ngo tugire ubuzima bwiza.”


Minisitiri Nsanzimana ashimangira ko inzoga nyinshi zagaragaye ko zifitanye isano n’indwara zitandura harimo na kanseri.

Abakunzi b’agatamba bariyongereye

Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, ku bijyanye no gukusanya amakuru ku ndwara zitandura n’imyifatire y’abaturage mu kwirinda ibizitera, giherutse kugaragaza ko 48,1% by’Abanyarwanda bose banywa inzoga aho 61,9% byabo ari abagabo.

Intara y’Amajyaruguru ni yo iyoboye mu kugira abaturage benshi banywa inzoga ,kuko bangana na 56,6%, Amajyepfo afite 51,6%, Uburengerazuba bufite 46,5% mu gihe Uburasirazuba ari 43,9% naho Umujyi wa Kigali ni 42%.

Mu bakoreweho ubushakashatsi b’ibitsina byombi, 3,4% banyoye inzoga mu minsi 30 ishize, aho abagabo bihariye umubare munini, ungana na 4,5% mu gihe abagore bo bangana na 2,2% ku bijyanye n’ubwitabire ku kunywa inzoga.

Intara y’Uburengerazuba niyo iyoboye mu kunywa inzoga zifite alcool iri hejuru aho ifite 19,1% igakurikirwa n’iy’Amajyaruguru ifite 15,8%, hagakurikiraho iy’Amajyepfo ifite 15,1%, Uburasirazuba bugakurikiraho na 13,8% hagaheruka Umujyi wa Kigali ufite 10,5%.

Muri rusange kunywa inzoga zifite alcool nyinshi byagabanyutseho 8% mu myaka umunani ishize.

Benshi bagendeye kuri ubu bushakashatsi bwakozwe na RBC, bemeza ko bakurikije uko ibintu bihagaze nta kabuza iyi mibare izakomeza gutumbagira dore ko hari n'abajya kure bakavuga ko iyo ubu bukorwa no ku myaka yo hasi, iyi mibare yari kuzamo ibihekane.

Ni ubwa Kabiri ubu bushakashatsi bukozwe hagamijwe kureba no gusesengura amakuru ajyanye n’indwara zitandura n’ibizitera (Rwanda National STEPs Survey 2022) bukozwe.

Ubu bwakorewe ku bantu bari hagati y’imyaka 18 na 69 bugirwamo uruhare n’abagera ku 5776 batoranyijwe mu bice bitandukanye by’igihugu.

Mu kubushyira mu bikorwa hakoreshejwe uburyo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye, OMS, rikunze gukoresha mu kugenzura uko izo ndwara zihagaze, ikizitera n’icyakorwa ngo zitabweho mu gihe hagaragaye ko ziri kuzamura urwego bikabije.

Muri ubwo bushakashatsi hanashingiwe ku buryo mbere y’uko bukorwa izo ndwara zari zihagaze, umubare w’abari gufata imiti ku bazisanzwemo n’icyo bakora mu kwirinda ko zabarembya nk’ibiryo bafata n’ibindi.

Ubu bushakashatsi kandi bwibanze ku myaka, igitsina, irangamimerere, amashuri umuntu afite n’ibindi. Hagendewe kandi ku myitwarire yabo mu kunywa inzoga, amafunguro bafata, ibinure bari bafite mu mubiri n’ibindi.

Ubuzima bw’Abanyarwanda hejuru y’Igisasu gihishe

OMS igaragaza ko nibura buri mwaka ku Isi abantu miliyoni eshatu bapfa biturutse ku mpamvu zatewe n’inzoga, bingana na 5,3% by’impfu zose zibaho ku mwaka.

OMS igaragaza ko urubyiruko ruri hagati y’imyaka 20 na 29 rwihariye 13,5 % by’impfu z’abari muri iyo myaka ziterwa no kunywa inzoga.

Hirya no hino mu Rwanda uretse izi ndwara zitandura , ni kenshi hagiye humvikana abantu bivugwa ko bapfuye bishwe n’inzoga cyangwa se abandi bagapfa impfu zifitanye isano n’agatama.

Nubwo bimeze gutya ariko inganda zikora ibinyobwa bifite Alcool zigenda ziyongera hirya no hino mu gihugu.

Ni kesnhi abayobozi batandukanye bagiye bagaruka kibazo cy’agatama dore ko hari n’abo mu nzego zifata ibyemezo bagamburujwe nako ndetse bikabaviramo guhagarikwa mu nshingano.

Hari abemeza ko abanyarwanda benshi inzoga banywa ari' Inkorano' zidafite ubuziranenge hari n'abo zica mu buryo bwihuse.

Ikibazo cy'inzoga z'inkorano cyagiye kigarukwaho n'abayobozi batandukanye bamwe bemeza ko ibipimo by'umusemburo inganda zizenga ziha Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubuziranenge (RBS) bihundurwa nyuma yo kubona ibyangombwa byo gukora.

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculee , agaruka kuri ubu bushakashatsi bwa RBC,yavuze ko abakora inzoga batabeshya RBS ahubwo ko hazamo ruswa.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ubwo yari mu kiganiro yahaye abitabiriye umusangiro w’isabukuru yo Kwibohora, ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 2 Nyakanga 2023,yaburiye Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko kutishora mu nzoga, kuko ngo ziri mu bishobora gusiba amateka yo Kwibohora, yizihizwa buri mwaka tariki 4 Nyakanga.


Perezida Kagame   yagarutse ku kibazo cy'inzoga mu banyarwanda

Icyo gihe Perezida Kagame yagize ati "Muri Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima harimo imibare yerekana ukuntu ngo ’mugotomera inzoga’, uko imibare ijya hejuru ni ko byangiza ubuzima bwanyu, iyo mibare yerekana ko bijyana n’indwara zangiza ubuzima bw’abantu".

Ati "Hanyuma se! Ka kazi muzagakora ryari! Muzagakora mudafite ubuzima! Abantu benshi batinya kubibabwira kuko ubivuze bamubona ko iby’amajyambere atabizi, ngo ibyo (kunywa inzoga) ni byo bigezweho, oya ibigezweho ni ukudasiba amateka yanditswe mu maraso yanyu, ngo muyareke asibwe n’inzoga, (cyangwa) asibwe na wino".

Iyo uganiriye n’abantu benshi muri iki gihe , bakugaragariza ko batewe impungenge n’ahazaza h’urubyiruko rw’u Rwanda mu gihe umuvuduko wo guca intege ka manyinya kuri rwo waba ukomeje.

Gutumbagira kw’imibare y’abanywa inzoga kureberwa mu nguni zatandukanye iyo uganiriye n’abantu:Hari abavuga ko bamwe babiterwa n’Indwara ya gahinda gakabije(Depression) bifitanye isano n’amateka yaJenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ,ubuzima bugenda burushaho gukomera ,umubare munini w’urubyiruko rudafite akazi, gusenyuka k'umuryango nyarwanda n'ibindi.

Aha rero haza ikindi kibazo: Amafaranga urubyiruko runywera kandi rudafite akazi ava he?.Ni ubuhe bwoko bw’inzoga wigondera ..., ?.Mu gisubizo aha wahabwa ntiwaburamo' Icyuma'.


Perezida Kagame yasabiye ibihano abana banywa  inzoga  n'abazibaha

Perezida Paul ubwo yari mu Nama y'Igihugu  y’Umushyikirano,tariki 28 Gashyantare,yasabye ko ababyeyi bateshuka ku burere bw’abana babo ndetse rimwe na rimwe ugasanga babashyigikira mu ngeso mbi zirimo n’ubusinzi, batangira kubiryozwa ariko n’abana nabo bakagira uburyo bahanwamo ku buryo babona ko inzira barimo atariyo.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND