Kigali

Malaika Uwamahoro wanyuze abitabiye Ubumuntu Arts Festival yakomoje kuri Album 2 ari gutegura-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:16/07/2023 9:31
1


Umunsi wa Kabiri w’Iserukiramuco Ubumuntu abantu barushijeho kuryoherwa n’ibihangano by’abahanga mu buhanzi bigeze kuri Malaika Uwamahoro Kayiteshonga na Sema Sole ibintu biba ibindi.



Niba utarabashije kugera mu Ubumuntu Arts Festival kuwa 14 Nyakanga 2023 na 15 Nyakanga 2023 waracikanwe gusa uracyafite amahirwe kuko iri serukiramuco ribera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali risozwa kuri uyu wa 16 Nyakanga 2023 ukaba wabasha kuhagera. 

Nk'uko byari biteganijwe, ibihugu birenga 15 ni byo byitabiriye aho ubona ko abagenda bagira imyiyereko bose  bagaruka kuri byinshi bidakwiye kuba ku kiremwamuntu, babyamaganira kure mu buryo bwa gihanzi ahubwo bakangurira buri umwe kugira umutima w’urukundo, amahoro, ubumwe n’ubwiyunge. 

Bamwe mu biyerekanye muri iri serukiramuco ku munsi waryo wa Kabiri akaba ari Malaika Uwamahoro na mugenzi we Sema Sole bagaragaje umukino mwiza ugaragaza uko ibintu bitangira bidafite igisobanuro ariko iyo abantu bakomeje kugerageza igihe kigera bakagera ku cyiza bifuje. 

Mu kiganiro InyaRwanda yagiranye na Malaika Uwamahoro yahishuye ko hari imishinga ari gukoraho ati”Ndimo gutegura Album ebyiri imwe y’ubusizi ishingiye ku mateka y’u Rwanda n'indi ihurije hamwe umuziki, ikinamico n’ubusizi ariko noneho bifite ubutumwa bwihariye.” 

Malaika Uwamahoro kandi yasingije impano ya Sema Sole avuga ko ari umuhanzi w’umuhanga ibintu bitanyuranye n'ibyo abitabiye Ubumuntu Arts Festival biyumviye asaba abantu kumushyigikira no kubashyigikira muri rusange. 

Bamike wo muri Nigeria na we wifashishije ijambo ry’Imana mu kongera kwibutsa abantu igisobanuro cy’ubuzima buboneye yagize ati”Nizera ko ntakintu kibaho gutyo ku bw’amahirwe, ibintu byose biba ku bw’umugambi w’Imana bityo rero binyuze mu muziki mu ijwi nifuje kwibutsa abantu urukundo Imana ikunda abo yaremye kandi ko badakwiye gucika intege.” 

Itsinda ry’ababyinnyi bo muri Barcelona ho muri Espagne bongeye kwibutsa abantu ko icyo ubibye aricyo usarura basaba abantu kwiremamo imbuto nziza umwe mu bagize iri tsinda yagize ati”Abantu bakwiye kwitondera ibyo batekereza kuko iyo utekereje nabi bikugeza habi ariko na none iyo utekereje neza ugera ku byiza.” 

Atanga urugero ku mateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ,avuga ko atari ibintu byabaye gutyo byatekerejwe n’umuntu umwe akagenda abyigisha abandi mbega yerekana ko intekerezo za muntu ari ikintu gikomeye kandi gikwiye kwitonderwa uko gikoreshwa.

Iserukiramuco rya Ubumuntu rikaba riri kuba ku nshuro ya 9 igishimishije  kugeza ubu, ni  uburyo abanyarwanda bakomeza kugenda barushaho kuryisangamo bikaba biteganijwe ko guhera muri Kanama 2023 rizatangira kubera no mu bindi bihugu bihereye muri Nigeria.Ambasaderi Dr Ron Adam na Andy Bumuntu bari mu bitabiye iserukiramuco rya UbumuntuMalaika Uwamahoro uri mu byamamare nyarwanda mu buhanzi na Sema Sole berekanye umukino mwiza Umubare w'abanyarwanda n'abanyamahanga bitabira iserukiramuco ubumuntu biyongera umunsi kuwundiBamike yatangaje ko ari icyubahiro gikomeye kubasha kugira amahirwe yo gutanga ubutumwa mu Ubumuntu Arts FestivalAbanyeshuri bo mu Agahozo Shalom berekanye umukino mwiza 

Abanya Kenya na South Africa bifashishije ubusizi n'umuziki mu gutambutsa inkuru yabo bakomoza kuguharanira iterambere rya Afurika n'Ubumuntu muri rusangeItsinda ry'ababyinnyi b'i Barcelona bongeye kwerekana ubuhanga bwihariye bafite mu mibyinire bibutsa abantu ko iyo utekereje neza ugera ku byiza

AMAFOTO:UBUMUNTU ARTS FESTIVAL

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Munyanziza Theophile 1 year ago
    Mudutegurira ibintu byiza kbsa congs



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND