RFL
Kigali

Ja Rule yongeye kwibasira 50 Cent basanzwe batumvikana

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:11/07/2023 9:52
0


Umuraperi Ja Rule umaze igihe adacana uwaka na mugenzi we 50 Cent, yongeye kumwibasira amushinja gusubiza inyuma injyana ya Hip Hop nkana.



Jeffrey Bruce Atkins wamamaye ku izina rya Ja Rule mu muziki, yongeye kuzamura umwuka mubi hagati ye na Curtis Jackson uzwi nka 50 Cent, nyuma y'uko uyu muraperi ashinje mugenzi we ko yangije nkana uruganda rwa muzika, kuva kera byumwihariko akadindiza injyana ya Hip Hop/Rap abikoreye ubushake.

Mu kiganiro yagiranye na Math Hoffa icyamamare kuri YouTube, Ja Rule yagarutse ku kiganiro yagiranye na 50 Cent mu myaka myinshi ishize, aho yamusabaga ko bakorana indirimbo. Mu ntangiriro, ibintu byose byasaga nk'aho ari byiza hagati yabo.

Ja Rule yongeye kuzamura umwaka mubi hagati ye na 50 Cent

Ja Rule yagize ati: “Nakundaga kujya muro sitidiyo ya Jam Master Jay, ari na yo yari yasinyemo,  kubera ko Black Child na we arimo yakoreraga. Rero nagiyeyo ngiye kureba inshuti yanjye Black.

Icyo gihe nari ngezweho kuko nari ndimo gukorana indirimbo na Cash Money Click. 50 Cent we yahoraga yifuza ko dukorana indirimbo, gusa byarangiye iyo ndirimbo idakozwe.''

Ntacyo namushinjaga ariko indirimbo ntabwo twayikoranye. Namubwiye ko mpuze, ndimo kwiruka hirya no hino, hari ikintu nshaka gukora. Nta muntu ngamije kubabaza, gusa indirimbo ntiyakozwe.Icyo gihe byaramurakaje cyane''.

Icyakora, umuhanzi wakunzwe mu ndirimbo nka “Always On Time” yatunguye benshi ubwo yatangazaga ko yagiranye ikiganiro na 50 Cent akamuvumburaho inenge, n’imigambi mibisha yo gutesha agaciro abandi baraperi kugira ngo agere ku ntsinzi, harimo no kubiba amakimbirane akomeye mu ruganda rwa Hip Hop.

Ja Rule yashinje 50 Cent guhonyora abandi bahanzi mu nyungu ze bwite

“Kuri njye, ntabwo 50 Cent ari umuhanzi nyawe. Ntabwo ari umuntu nyawe. Ntabwo ari umuntu mwiza. Uzi icyo mvuga? Gushaka guhonyora abandi kugira ngo ugere ku ntsinzi? Ibyo ntabwo ari uburyo bwanjye. Niba uri umuntu muzima, genda ukore indirimbo zawe kandi urabagirane.''.

Aba baraperi bombi basanzwe batumvikana, mu 2003 hakozwe filime mbarankuru ishingiye ku makibirane bafitanye. Iyi filime yitwa ''Ja Rule & 50 Cent Beef'

Ja Rule si ubwa mbere ya kwibasira 50 Cent dore ko basanzwe batumvikana kuva kera. Mu mpera z'umwaka ushize wa 2022, Rule yanenze 50 Cent ko akora filime zidasobanutse zigisha kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge aho gukora izubaka abantu. Iki gihe 50 Cent yamusubije ko ibyo avuga abivugishwa n'ishyari amufitiye. Ubu 50 Cent ntaragira icyo amusubiza kubyo yamushinjije.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND