FPR
RFL
Kigali

Iby'ibanze ukwiye kumenya ku Ijambo rirerire mu rurimi rw’icyongereza ‘Pneumonoultramicroscopicsilicovolcanoconiosis’

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:3/07/2023 19:32
0


PNEUMONOULTRAMICROSCOPICSILICOVOLCANOCONIOSIS ni ryo jambo ry’icyongereza rirerire kurusha ayandi yose rikaba risobanuye indwara y'ibihaha iterwa n'ivumbi rya silicate na quartz.



PNEUMONOULTRAMICROSCOPICSILICOVOLCANOCONIOSIS ni ijambo ryavumbuwe bwa mbere na Everett M. Smith mu mwaka wa 1935 rikaba rigizwe n'inyuguti 45.

Iri jambo kandi ni imvugwakimwe ya Silicosis kuko byose bisobanuye indwara imwe nubwo kuvuga PNEUMONOULTRAMICROSCOPICSILICOVOLCANOCONIOSIS bikunze kugorana abantu bakavuga Silicosis gusa.

Ijambo PNEUMONOULTRAMICROSCOPICSILICOVOLCANOCONIOSIS rifite inkomoko mu ndimi zitandukanye z'amahanga zigera kuri 7;

1. Pneumono rituruka mu kigereki bisobanuye ibihaha

2. Ultra rituruka mu rurimi rw'ikiratini bisobanuye beyond

3. Micro and scopic rituruka mu rurimi rw'ikigereki bisobanuye akantu gato

4. Silico rikomoka mu kiratini bisobanuye Silicon ari naryo bitirira iyi ndwara.

5. Coni bisobanuye ivumbi akaba ari izina ryakomotse mu rurimi rw'ikigereki 

6. Volucanoes bisobanuye ibirunga.

7. Osis bisobanuye ibintu bigendanye n'ubuzima.

Iri jambo kandi rizwi nka P45 mu magambo y'impine aho ryagaragaye mu nkoranyamagambo ya mbere mu mwaka wa 1939 yanditswe na Webster. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND