Umukinnyi w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, Hakim Sahabo yerekanywe mu ikipe ye nshya ya Standard de Liège ikina icyiciro cyambere mu Bubiligi.
Mbere y'uko yitabira umukino u Rwanda rwatsinzwemo na Mozambique, Hakim Sahabo yabinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, asezera abakinnyi bakinanaga mu ikipe ya Lille y'abatarengeje imyaka 19 ndetse anishimira ibihe byiza yayigiriyemo.
Ibi byari bitewe nuko yamaze gusinyira ikipe nshya ya Standard de Liège ikina icyiciro cya mbere mu Bubiligi.
Nyuma yo gutereka umukono ku masezerano azamara imyaka 3 yakongerwaho undi umwe aramutse yitwaye neza, kuri uyu wa Kane taliki 29 Kamena 2023 Hakim Sahabo yerekanywe nk'umukinnyi mushya wa Standard de Liège ahabwa kuzajya yambara nimero 77 mu mugongo.
Uyu mukinnyi w'imyaka 18 abinyujije kuri Instagram ye yashyizeho amafoto yambaye imyambaro y'iyi kipe ya Standard de Liège maze yongeraho ati "Kugaruka mu kazi".
Hakim Sahabo amaze gukina imikino 2 mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika, gusa yerekanye ubuhanga budasanzwe ndetse nta no gushidikanya ko mu myaka iri imbere azaba ari ku rwego rwisumbuye.
Hakim Sahabo yamaze kwerekanwa mu ikipe nshya ya Standard de Liège yo mu Bubiligi
Umwambaro wa Hakim Sahabo muri Standard de Liège
Hakim Sahabo yahawe nimero 77
TANGA IGITECYEREZO