Hatangajwe amakuru mashya kuri nyakwigendera Michael Jackson, wahoze ari kizigenza mu mibyinire ndetse anafatwa nk’umwami w’injyana ya Pop, aya makuru agendanye n’urupfu rwe yateje impagarara.
Nyuma y'imyaka 14 atabarutse, Michael Jackson ntabwo aribagirana mu mitwe y'abakunzi ba muzika, ndetse no kuba yarapfuye bitunguranye, biha imbaraga buri makuru yose mashya aza avuga ku buzima bwe.
Amakuru mashya yerekeye iminsi ya Michael Jackson, aracyagaragara nyuma yimyaka 14 atabarutse..
Filime ivuga ku buzima bwe yiswe “Killing Michael Jackson,” yayobowe kandi igakorwa na ZigZag, yateye impagarara ku mbuga nkoranyambaga. Irimo ubuhamya bw’abapolisi batatu bagize uruhare mu iperereza ku rupfu rw’uyu muhanzi.
Amakuru mashya ku rupfu rwa Michael Jackson yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga
Iyi filime igaragaza ibintu bitangaje ku bisubizo by’isuzuma ryakorewe ku murambo wa Jackson, byerekana inkovu zitandukanye ku mubiri we. Muri iyi filime, hagaragajwe ko uyu muhanzi ufatwa nk'umwami wa Pop, yari afite uruhara yatwikirizaga ingofero y’imisatsi(wig) kugira ngo aruhishe.
Michael Jackson ngo yapfanye inkovu nyinshi ku mubiri bitewe n’imiti yisigaga nyuma yo guhindura uruhu
Byongeye kandi, filime yerekana ko Jackson yari afite inkovu nyinshi ku mubiri we. Izi nkovu ngo zari mu bice bikurikira: Amatwi, izuru, urufatiro rw’ijosi, no mu bujana.
Izi nkovu bikekwa ko ari ingaruka zo kuba yaragiye yisiga imiti ndetse akibagisha kenshi mu rwego rwo guhindura isura ye.
Urupfu rutunguranye rwa Jackson witabye Imana afite imyaka 50 ku ya 25 Kamena 2009, rwatunguye Isi yose. Impamvu nyamukuru yateye urupfu rwa Michael Jackson, byavuzwe ko ari uguhagarara k’umutima kwatewe no kunywa cyane imiti igabanya uburibwe yahoraga afata.
TANGA IGITECYEREZO