Icyamamare muri sinema, Sylvester Stallone, yahishuye ko ikibumbano cye kiri muri filime ye yakunzwe cyane yitwa 'Rocky', aricyo cyatumye umuhanzikazi Adela yishyura akayabo ka miliyoni 58 z'amadolari ku nzu ye aherutse kugura.
Sylvester Stallone, umukinnyi wa filime w'icyamamare yahishuye uburyo ikibumbano kizwi cyo muri filime ye yise “Rocky” cyagize uruhare runini mu kuba Adele aherutse kugura inzu ye idasanzwe muri Californiya.
Stallone, uherutse kuzuza imyaka 76, yagize icyo avuga kuri ayo masezerano y’ubugure, ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru The Wall Street Journal.
Adele aherutse kugura umuturirwa wa Sylvester Stallone kuri miliyoni 58 z'amadolari
Umuhanzikazi umaze kwibikaho ibihembo bya Grammy Awards bigera kuri 16, Adele, yashimishijwe n’umutungo wa Stallone w’agaciro ka miliyoni 58 z'amadorali kandi bose bari biteguye gushyira umukono kuri ayo masezerano. Icyakora, hari ikintu kimwe yashimangiye ko agomba kugumana kugira ngo agure iyo nzu, icyo nta kindi uretse ikibumbano cy'uyu mukinnyi wa filime giherereye iruhande rwa pisine. Stallone yari yabanje gushaka kujyana iki gishushanyo ariko bidatinze amenya ko Adele yifuza kukigumana.
Adele waguze iyi nzu n'umukunzi we, yasabye Stallone ko yagumana ikibumbano cye giherereye iruhande rwa pisine
Kuva yagura uwo mutungo umwaka ushize, umuririmbyi wakunzwe mu ndirimbo nka “Easy On Me”, yagiye avugurura cyane iyi nzu cyane uko abishaka, naho Stallone yimukiye i Palm Beach muri Floride, avuga ku bikorwa bya Adele kuri iyo nzu, yagaragaje ko yabyishimiye, agira ati: “Nkunda ibyo akora, arimo kuyigira nziza.”
Adele yagumanye ikibumbano cya Stallone kiri kuri pisine kuko ari umufana ukomeye wa filime 'Rocky' yakinnyemo yitwa Rocky Bolboa kabuhariwe mu iteramakofi
Urugendo rwa Stallone nka Rocky Balboa rwatangiye gukundwa cyane mu 1976, maze iyi firime ikomeza kuba intsinzi idasanzwe hamwe n’ibice byayo byose uko ari bitatu. Bigaragara ko muri miliyoni z’abafana, Adele ari umwe mu bayikunze kurusha abandi.
TANGA IGITECYEREZO