Icyizere cyongeye gutera urwikekwe muri FERWAFA nyuma y'uko Munyantwali Alphonse abaye umukandida rukumbi mu matora ya FERWAFA, kandi bamwe mu bakunzi b'umupira w'amaguru batamuzi muri iki gisata.
Harabura amasaha ngo Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ryakire umuyobozi
mushya uzariyibora muri manda y'imyaka ine iri imbere. Ibi biteganyijwe mu
matora azaba kuri uyu uwa Gatandatu tariki 24 Kamena 2023 aho ku mwanya wa Perezida
w'iri shyirahanwa hariho umuntu umwe rukumbi, ariwe Munyantwali Alphonse uzwi mu
nzego z'ubuyobozi bw'igihugu zitandukanye (Inzego za Leta).
Ntabwo
umwanya wa Perezida ariwo uriho umukandida rukumbi kuko imyanya hafi ya yose
irimo guhatanirwa, abayiriho bazaba bahanganye na 'oya'.Amatora ya komite
nyobozi nshya, yateguwe nyuma y'uko uwari umuyobozi w'iri Shyirahamwe,Nizeyimana Olivier Mugabo yeguye kuri izi nshingano adashoje manda ye nubwo
yari yaje yagiriwe icyizere.
Munyantwali Alphonse kuyobora FERWAFA,bizatuma aba Intwari y'Abanyarwanda mu mupira w'amaguru, cyangwa akaba nk'abandi bose bahanyuze bigendera.
Munyantwali
Alphonse mu gihe yatsinda Oya, azahita aba Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira
w'Amaguru mu Rwanda FERWAFA, gusa azajya kuri uyu mwanya mu gihe abanyarwanda
bafite amarira atarigeze abaho, kubera ubuzima umupira bihebeye ubayemo,
ndetse batekereza ko barira bakabura gihoza, bagashinyiriza.
Munyantwali Alphonse ugeze kuri BK Arena
ajya kuri FERWAFA ni muntu ki?
Munyantwali
yavutse mu 1967, avukira i Kibeho, mu Karere ka Nyaruguru, mu Ntara y'Amagepfo.
Yinjiye mu bijyanye n'umupira w'amaguru mu mwaka w'i 1975 ,aha yari akiri muto
yiga mu ishuri ribanza rya Kibeho. Yakinaga umupira bisanzwe akinana na bagenzi
be. Mu 1983 yagiye kwiga mu mashuri
yisumbuye muri Seminari nto yo ku Karubanda. Agezeyo yagumye gukina umupira
w'amaguru ku buryo budasanzwe kuko yakiniraga ikipe y'ikigo. Muri iki gihe
ntabwo yari agikina ruhago gusa kuko yakinaga n'umukino wa Basketball.
Asoje
amashuri yisumbuye mu mwaka 1989, yakomereje muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda i
Butare, agiye kwiga ibijyanye n'amategeko. Ibi yabifatanyaga no kwigisha isomo
rya E.P.S mu Seminari nto yo ku Karubanda yarangirijemo ayisumbuye.
No
muri Kaminuza, yakomeje kugaragaza ubuhanga bwe muri ruhago kuko naho yakinaga
mu buryo budasanzwe. Alphonse Munyantwali asoje amasomo ye muri Kaminuza, yagiye
gukora imenyereza mwuga mu Rukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u
Rwanda ruri Arusha muri Tanzania. Yahakoze imenyerezamwuga yitwara neza
birangira ahabonye n'akazi.
Munyantwali ni umwe mu bayobozi batangiranye n'imiyoborere mishya y'Uturere, ndetse akazamurwa mu ntera kubera imiyoborere myiza, byatumye ayobora n'Intara ebyiri ari Amajyepfo n'Uburengerazuba.
Yavuye
muri uru rukiko ajya kuba Umuyobozi w'icyahoze ari Nshili mu yahoze
ari Perefegitura ya Gikongoro. Mu 2006 hakorwa amavugurura y'Uturere mu Rwanda,
yahise ahabwa kuyobora Akarere ka Nyamagabe ndetse bituma atangira no kuyobora
ikipe y'umupira w'amaguru yo muri aka Karere yitwa Amagaju FC.
Tariki
28 Mata Munyantwali Alphonse yagizwe Chairman mushya wa Police FC, besnhi bafashe nk'inzira imwinjiza muri FERWAFA.
Munyantwali Alphonse azashobora intebe FERWAFA yabaye iy'Amahwa kuri benshi?
FERWAFA
ni urwego rwa FIFA ruhagarariye umupira w'amaguru mu Rwanda ndetse rukaba
rukora buri gikorwa cyose cy'umupira w'amaguru Leta itivanzemo nk'uko itegeko
rya FIFA ribiteganya. Munyantwali Alphonse ni umwe mu bayobizi bagiye kuyobora
umupira w'amaguru mu Rwanda bafite uburambe bucye muri uyu mukino, kuko mu
biranga ibikorwa bye nta hantu hazamo umupira w'amaguru ku buryo bweruye uretse
abamubaye hafi bavuga ko awukunda, ariko nta gipimo kigaragaza urukundo
rw'umupira w'amaguru ku muntu.
Igikorwa
gikomeye munyantwali Alphonse azwiho, ni uko ubwo yari umuyobozi w'Akarere ka
Nyamagabe mu mwaka w'imikino 2007/08,yafashije Amagaju FC kuzamuka mu cyiciro
cya Mbere, icyo gihe mu ikipe akaba yari umuyobozi w'icyubahiro, ariko ikipe
ikaba yari ifite Perezida witwaga Nshimirimana Jean Pierre.
Tugendeye kuburambe uyu muyobozi afite umuntu yakwemeza ko adakuze cyane mu mupira w'amaguru ku buryo yagira impinduka nyinshi umuntu amwitegaho ubu kugera aho abantu abemereje cyane cyane ko iyi ntebe agiye kwicaraho yagoye benshi bamwe bakayisezera ikitaraganya.
Ubundi usibye mu Rwanda, nta handi
umuyobozi ayobora Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru atarigeze aba mu mupira.
Mu
mateka ya Munyantwali twabahaye haruguru, avanzemo ibikorwa bya siporo n'ubuyobozi
busanzwe, ariko nta hantu mwigeze mwumva yaba yarahuriye na FERWAFA kandi ubundi cyakabaye kizira kujya kuyobora iriya nzu nibura utarabaye n'umukozi
wayo niyo waba warahakoze amasuku byakabaye bihagije.
Mu bindi bihugu ubundi biba bimeze bite?
Reka twifashishije ingero zo mubihugu bituranye n'u Rwanda turebe uko bobabayeho. Duhere muri Uganda: Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Uganda riyobowe na Moses Magogo Hassim, uyu mugabo yafashe FUFA kuva mu 2013 ubwo yari asimbuye Dr Lawrence Mulindwa nawe utari woroshye.
Magogo yabaye umunyamabanga wa FUFA mu ntara ya Rubaga kuva 2011-2013, ndetse aba umunyamabanga wa FUFA mu gace gashinzwe amarushanwa kuva 2005-2011, yabaye umukozi w'Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku Isi,FIFA ushinzwe gushyira abakinnyi muri sisiteme, ndetse akaba yarabaye umwe mu bagize EXCOM ya FUFA mbere y'uko atorerwa kuyobora umupira wa Uganda.
Moses Magogo ni umwe mu bayobozi b'umupira w'amaguru mu bihugu byabo uzi gusobanura umupira ndetse akaba azi no kuwuvanga n'ubucuruzi bugezweho
Ibi ni
bimwe mu byo tuvuze kuri Magogo wayoboye FUFA kuva 2013, 2017 atorerwa indi
manda. Wumvise urugendo rwe wakumva ko atigeze agera muri FUFA kubera impanuka
ahubwo yari amaze gucuka ku buryo yayobora, byanatumye mu 2019 Uganda yitabira
imikino y'igikombe cy'Afurika.
Reka
tujye muri Tanzania, ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Tanzania mu magabo
ahinnye ryitwa TFF,riyobowe na Wallace Karia, usanzwe ari
n'umuyobozi wa CECAFA. Wallace yafashe TFF kuva mu 2017, mu 2019, Tanzania ijya
mu gikombe cy'Afurika.
Wallace uyobora TFF yafashije Shampiyona ya Tanzania kwigenga ndetse no kuba imwe muzikomeye muri Afurika
Mu
mupira w'amaguru, kuva mu 1990-1992 Wallace yari umuyobozi wa siporo wungirije
mu gace ka Coastal. Kuva mu 2000-2004 yari umwe mu bagize komite nyobozi
y'umupira w'amaguru mu gace ka Tanga. Kuva 2008 - 2011 yari umuyobozi
w'amarushanwa muri TFF, kuva 2011-2013 yari akuriye ubuyobizi bw'amashampiyona
muri Tanzania, 2013-2017 yari Perezida wungirije wa TFF nyuma yaho ahita aba
Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru muri iki gihugu kugera magingo
aya.
Muri
DR Congo nta buyobozi bafite kuko FIFA iherutse kubaha ubuyobizi bw'inzibacyuho
buzategura amatora mashya.
Reka
tujye mu Burundi. Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Burundi rifite izina
ry'impine rya FFB,riyobowe na Jenerali Muyenge Alexandre
watowe kuva mu 2021. Uyu muyobozi yagiyeho asimbuye Reverien Ndikuriyo, wari
umaze imyaka umunani.
Muyenge, yagiye kuba umuyobozi wa FFB, yari amaze imyaka 9 akuriye komite y'umutekano muri FFB, icyo gihe yagiye kuba umuyobozi amaze imyaka 6 ari umukozi w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru muri Afurika CAF ushizwe umuteko wo ku ma sitade ndetse akaba mu bantu 40 bari bagize akanama k'umutekano ka FIFA gashwinzwe umutekano w'amasitade.
Urumva ko uyu muyobozi nibura yari afite uburambe
bw'imyaka 10 azi umupira w'u Burundi, uw'Afurika, ndetse n'Isi muri rusange.
Jenarale Muyenge uyoboye umupira w'amaguru mu Burundi, ubu ari kubakisha Stade Intwali izajya yakira ibihumbi 18 by'abantu, akaba ari gukoresha amafanga menshi ya Federasiyo
Amaju Melvin Pinnck niwe muyobozi w'Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu gihugu utinyitse muri Afurika , dore ko ari na Perezida wungirije wa CAF, uyu mugabo w'umucuruzi, yatangiye guha imbaraga ze umupira w'amaguru mu Nigeria kuva 1990 aho yakoraga muri Leta ya Delta imwe mu zigize umupira w'amaguru wa Nigeria.
Amaju yabaye Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru
muri Nigeria mu 2014 akaba azwiho kuba yarakoze agahigo ko gufata ishyirahamwe
ry'umupira w'amaguru muri Nigeria rikoresha amafaranga ya FIFA na Leta ku
kigero cya 100% ariko mu 2021 ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo cya PWC basanze ubu ishyirahamwe rikoresha 80%
y'amafaranga bishakamo. Ibi ntabwo wabikora utarakoze indahiro n'umupira
w'amaguru.
Amaju yatangiye gukorera Nigeria mu bijyanye n'umupira w'amaguru kuva mu 1990 ayobora Federasiyo mu 2014
Ntabwo
ibi byakabaye itadukaniro mu Rwanda ahubwo biba agashya mu Rwanda, kuko abantu
bazi umupira w'amaguru ndetse n'imiyoborere ya FERWAFA barahari, ariko
abenshi ntibemererwa kwiyamamaza abandi banyuzwe manuma.
Ugendeye ku burambe ,ubu
nibura Marcel Matiku imyaka itanu amaze muri FERWAFA yamwemereraga kwiyamamaza
ariko yahisemo kujya yibera umuyobozi wungirije, ndetse hari n'abandi baba muri
iriya nzu (bayibayemo) ariko utamenya impamvu badatanga kandidatire zabo, ahubwo
hakaza umuntu utari ufite aho ahuriye n'umupira akabayobora.
Ababanye
na Munyantwali Alphonse bavuga ko ari umuyobozi mwiza ukunda abo ayobora , witangira akazi ndetse ukora bimwe mu byo abantu bifuza ku muntu wayobora
FERWAFA, gusa mu gihe yahabwa uyu mwanya bikanga muzibuke ko umupira w'amaguru
ugira ururimi rwawo.
Munyantwali yabaye umuyobozi wa Police FC nyuma y'iminsi mike ahita aba umukandida rukumbi ushaka kuyobora FERWAFA. Ibi bivuze ko Munyantwali agiye kuyibora FERWAFA yitabiriye Inteko Rusange imwe ya FERWAFA, ari nayo yaherewemo ikaze.
TANGA IGITECYEREZO