Umusizikazi wiga muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye, Ntagara Delphine, avuva ko yatangiye yumva mu ndoto ze azavamo umuhanzikazi w'igikomerezwa, ariko nyuma biza kumubera imbogamizi kuko yumvaga ijwi rye ritaberanye n'iryo yahoze yiyumvamo mu buto bwe.
Delphine yavuze ko yakuze kunda umuhanzikazi Butera Knowles hari muri za 2014, "icyo gihe nigaga mu mwaka wa 6 w'amashuri abanza, kuko numvaga mfite inyota yo gukora indirimbo nkajya muri 'studio,' by'umwihariko numvaga hari ikindimo, nkumva nshaka kugishyira hanze mu buuryo bw'indirimbo".
Ntagara Delphine yaje guhura n'imbogamizi yatewe n'ijwi rye yumvaga rigenda mu buryo butagezweho bituma atekereza kwimakaza inganzo y'ubusizi. Ati: "Buriya gufata icyemezo biragora cyane, iyo ukunda ikintu abakunzi bawe bakagusaba kukivamo kuko no ku ishuri najyaga ndirimba.
Nkakora n'imivugo irebana n'umwana wa Afrika n'andi marushanwa yajyaga aba muri kaminuza. Ikindi kandi burya igisigo kiba kiza cyane iyo hari ubutumwa ushaka gushyira hanze, kigufasha gusakaza ubwo butumwa neza".
Uyu musizikazi, ubwo yabazwaga na inyaRwanda ku gisigo aheruka gushyira hanze yise "Uwanga umuto ninde", kigaragaramo amafoto ari kumwe n'abana bato bateye impuhwe, yavuze ko hari abana bamwe hanze aha, batigeze bagirirwa impuhwe za kibyeyi.
Yasobanuye ko yanyuze ahantu hamwe ahura na bamwe mu bana batawe n'ababyeyi babo, ari na ho inganzo yavuye, yibaza uburyo bamwe babona abana bakabata, abandi bagahora mu nsengero basaba Imana kubaha abana.
Ni ibintu byamuteye kwibuka ko umwana ari we Rwanda rw'ejo, bituma ahakura igisigo yise 'Ese Uwanga umuto Ni inde'. Aha yasaga nk'ukebura ababyeyi bata abana, agerageza kubereka ko kuba bafite abana, bagomba kwibuka ko hari abirirwa babashaka bababuze. Muri iki gisigo akomeza abibutsa ko umwana ari umutware.
Ikindi ni uko yanugitsemo umukarago werekana uko umwana warezwe neza nawe igihe kigera akavamo umuntu w'ingirakamaro. Kwibuka ko nawe yabaye umwana ni byo byamushenguye bituma ajya mu nganzo ategura iki gisigo.
InyaRwanda yabajije Ntagara Delphine ku byo ari gutegurira abakunzi be, avuga ko mu minsi mike agiye gushyira hanze igisigo yise 'Umuntu', kizaba gikubiyemo bimwe mu bigeragezo muntu acamo. Ntagara Delphine ubu ni umunyamakuru wa Radio Salus.
Ntagara Delphine yahishuye ko mbere yo kuba umusizikazi yari umuhanzikazi
Delphine yasabye gushyigikirwa mu mwuga mushya yinjiyemo w'ubusizi
REBA IGISIGO "ESE UWANGA UMUTO NI NDE" CYA DELPHINE
Umwanditsi: Jean Haarerimana
TANGA IGITECYEREZO