Abaramyi b’itsinda rya Hymnos rigizwe na Naomi na Dieumerci, bagarutse ku mavu n’amavuko y’iri tsinda banavuga ku byishimo bazaha abakunzi b’ibihangano byabo bazaza kubashyigikira mu gitaramo kizamurikwamo album yabo ya 6.
Itsinda rya Hymnos rigizwe na Mugiraneza Naomi na Dieumerci Dedo rizwi mu ndirimbo ziramya Imana, rigiye gukora
igitaramo cya mbere muri Kigali, kizamurikwamo album yabo “Hymnos 6 album Live Concert”.
Iki gitaramo kizaba kuwa 22 Kamena 2023 muri Crown Conference Hall Nyarutarama mu mujyi wa Kigali. Ni cyo gitaramo cya mbere bazaba
bakoze nyuma y'uko bashinze iri tsinda rya Hymnos.
Mu gusobanura uko bakoze iri tsinda rya Hymnos, Dedo
na Naomi batangaje ko bahujwe n’umwuka w’Imana kuko bari basanzwe baziranye ari
inshuti za hafi, Dedo aririmba muri Gisubizo Ministry naho Naomi ariririmba muri
True Promises ariko bakaza guhinduka itsinda nk’iri.
Aba baramyi bavuze ko batazaba bari bonyine muri iki
gitaramo, kuko bazafatanya na Dr Ipyana uturuka mu gihugu cya Tanzania, bakaba
bazafatanya kuramya Imana nk'uko nawe ubwe yabyitangarije.
Dr Ipyana, yavuze ko nawe yabamenye binyuze mu ndirimbo zabo bakoze, akifuza guhura
nabo. Yatangaje ko iyi nshuro ari iya kabiri aje mu Rwanda ndetse ko
yakunze abaramyi bo mu Rwanda, by'umwihariko Hymnos.
Dr Ipyna yagize ati “Guhura n’iri tsinda byakozwe
na Mwuka Wera”
Dr Ipyana azafatanya n’iri tsinda mu guhimbaza
Imana, ndetse bijeje abakunzi b’indirimbo ziramya Imana ko bazafatanya kuvuga
kugira neza kwayo.
Naomi uri mu myiteguro y’ubukwe bwe muri Kanama, yavuze ko bitamugora gufatanya imyiteguro y’ubukwe n’igitaramo.
Avuga ko Imana imushoboza gutunganya buri kimwe. Yavuze ko kandi album ya 6 idasanzwe. Ati “Album ya 6 irimo ubutumwa bwiza kandi bwinshi, abo tuzabana muzabyibonera”.
Umuhanzi Dedo yavuze ko biteguye bihagije kandi ko bazaramya Imana, bakayirirmbira, ndetse bakamurikira abakunzi babo iyi album nshya ya 6.
Ubwo basobanuraga impamvu bazashyira ahagaragara album ya 6 mbere ya
album ya 4 n'iya 5, bavuze ko zo zikiri gutunganywa kandi ko nazo zizamurikwa
nizirangira gutunganywa.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, batangaje ko imyiteguro irimbanije kandi ko bafite byinshi
bazasangiza abakunzi babo bazitabira iki gitaramo cyo kuramya Imana.
Basabye abakunzi b’indirimbo ziramya Imana kuzitabira ari benshi, kandi ko biteguye kugirirwa neza n’Imana kuri uyu munsi w’amateka mu buhanzi bwabo nka Hmnos.
Dedo yavuze ko bazishimira gutaramira abakunzi babo kandi ko bazagira ibihe byiza
Naomi uri no mu myiteguro y'ubukwe yavuze ko ntacyamubuza guhimbaza Imana
Dr Ipyana yaje mu Rwanda yitabiriye igitaramo cy'iri tsinda bazafatanya kuramya Imana
Batangaje ko igitaramo bagiteguye kera kandi ko biteguye kugirirwa neza n'Imana
REBA INDIRIMBO "NDAMAHORO" YATUMYE BAMAMARA
TANGA IGITECYEREZO