Kigali

Arnold Schwarzenegger yaciye amarenga yo kwiyamamariza kuba Perezida wa Amerika mu 2024

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:20/06/2023 12:10
1


Umukinnyi wa firime akaba n'umwe mu bakomeye muri uyu mwuga, usanzwe ari n'umunyapolitiki, Arnold Schwarzenegger, yamaze guca amarenga yo kuba yakwiyamamariza ku mwanya wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu matora ategerejwe mu 2024.



Arnold Schwarzenegger, arimo kugarukwaho cyane kuva yashyira hanze filime ye nshya y’uruhererekane iri guca ibintu kuri Netflix yitwa “Fubar” yasohoye ku ya 25 Gicurasi, hamwe n'indi ivuga ku buzima bwe yise 'Arnold'. Uretse kuba yarabaye umukinnyi wa filime ukomeye, yagize amateka nk’umunyapolitiki ndetse yanongeye guca amarenga yo gusubira muri iyi nzira.

By’umwihariko, uyu mukinnnyi wa filime za kunzwe nka “Terminator” yabaye guverineri wa leta ya Californiya kuva mu Kwakira 2003 kugeza Mutarama 2011, nyuma ya manda ebyiri.

Urukundo rwe muri politiki si urwa vuba. Mu by’ukuri, Schwarzenegger, umwe mu bagize ishyaka rya Republican, yamenyekanye bwa mbere ku isi mu 1988, ubwo yamamazaga Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika icyo gihe George H.W. Bush.

Yashyizweho na Bush nk’umuyobozi w’inama y’ubuzima na siporo(Council on Health, Fitness and Sports), umwanya yari afite kuva 1990 kugeza 1993.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Arnold yashubije ikibazo cyamubazaga niba yumva ashobora kuba perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

Arnold Schwarzenegger yaciye amarenga yo kwiyamamariza kuba Perezida wa Amerika mu 2024

Yarasubije ati:“Nibyo, yego, birumvikana. Ndashaka kuvuga ko ntekereza ko igisata cyagutse muri 2016. Kandi mbona inzira zaragutse. Ndashaka kuvuga ko ubu mbitekerezaho''.

Ubwo yabazwaga mu buryo bwihariye ibijyanye n’amatora ya perezida yo mu 2024, Schwarzenegger yarashubije ati: “Ni byo rwose. Nanjye unshyiremo kuko nta bigoye birimo. Nzi neza uburyo nshobora gutsinda ayo matora''.

Avuga ko azi uburyo bwatuma atsinda amatora ya Perezida

Yakomeje agira ati: ''Ni nkanjye na California. Iyo wiyamamariza kuba guverineri, abantu baba bashaka igisubizo gishya, batitaye ku wo uri we, ahubwo bareba  niba uri umuntu ushobora guhuza igihugu.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nad1 year ago
    He actually can't run since he is not a natural-born citizen





Inyarwanda BACKGROUND