Rwangabo Byusa Nelson [Nel Ngabo] yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Woman’ iri kuri Album ye ya Gatatu aheruka gushyira hanze mu buryo bw’amajwi.
Mu kiganiro
yagiranye na InyaRwanda, Nel Ngabo yagize ati ”Woman ni indirimbo iri mu zigize
Album yanjye ya Gatatu mperuka gushyira hanze mu buryo bw’amajwi.”
Yongeraho ati ”Kuri
ubu twatangiye gushyira hanze amashusho yazo, iyi ndirimbo twahereyeho ikaba
yihariye nakoreye abanyarwandakazi bose.”
Iyi ndirimbo igaragaramo abakobwa barimo Shema Sugar uri mu bagezweho. Mu
kiganiro twagiranye n’uyu mukobwa, yagarutse ku gukorana n’uyu muhanzi.
Ati ”Nel Ngabo twahujwe
na Meddy Saleh. Gukorana na we, byari byiza, akorera ku gihe, aha agaciro abo
bakorana kandi aranasabana.”
Album ya Gatatu ya Nel Ngabo igizwe n'indirimbo 13 zirimo izo yakoranyeho n’abandi bahanzi nka Ruti Joel, Sintex, P Fla, Maranatha na John B Blessington.
KANDA HANO UREBE 'WOMAN' INDIRIMBO NSHYA YA NEL NGABO
Nel Ngabo yashyize hanze amashusho y'indirimbo yise 'Woman'
Shema Sugar uri mu bakobwa bagaragara mu ndirimbo ya Nel Ngabo nshya
Nel Ngabo yatangiye urugendo rwo gushyira hanze amashusho y'indirimbo aheruka gushyira hanze mu buryo bw'amajwi
TANGA IGITECYEREZO