Kigali

Uri umuhanzi utuma twishima - Amb. Masozera abwira Alyn Sano n'inkingi 3 zo kubakiraho umuziki

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/06/2023 15:41
0


Amb. Robert Masozera uyobora Inteko y'Umuco, yashimye Alyn Sano ku bw'ibyishimo aha abanyarwanda n'uburyo akoresha impano ye akubakira urugendo rw'umuziki we utuma n’abahanzi bo mu mahanga bifuza kuza mu Rwanda.



Yabigarutse ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 18 Kamena 2023, ubwo yari yitabiriye igikorwa cyo kumva album 'Rumuri' ya Alyn Sano cyiswe 'Listening Party' cyabereye kuri L'Espace ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.

Amb. Masozera yabwiye Alyn Sano ko indirimbo ye 'Rumuri' yitiriye iyi album ishimishije cyane, cyo kimwe n'izindi 12 yakubiye kuri iyi album ye ya mbere.

Masozera yabwiye Alyn Sano ko afite impano idasanzwe, akabijyanisha n'uburyo ayigaragaza ‘bituma Leta igira ishema, tukumva rwose urwego rw'ubuhanzi, ari urwego rukwiye gushyirwamo imbaraga cyane, kuko uragaragaza ko ari 'industry' ari aho,' kandi ukugaragaza ko ibintu bishoboka.’

Uyu muyobozi yavuze ko abakobwa bakora umuziki mu Rwanda bakiri bacye barimo na Alyn Sano. Ko ubuhanzi bwa Alyn Sano 'bugaragaza y'uko bishoboka' kandi agatera ishyaka n'abandi bakobwa bashaka kwinjira mu muziki.

Masozera yabwiye Alyn Sano ko ahagaze neza mu muziki, kandi ko ari mu murongo w'aho Igihugu kifuza, ko ubuhanzi bukwiye kuba buvoma mu murage.

Yavuze ko ubuhanzi bwa Alyn buvoma mu murage, kuko indirimbo ze nyinshi yumvise zigaruka ku muco nk'aho aririmba agaruka kuri Nyaruramaga, umugore bita 'nyina w'ubusizi bw'u Rwanda' wari umusizi ku ngoma ya Ndahiro Cyamatare se wa Ruganzu Ndoli.

Ati "Ni ubuhanzi buvoma mu murage. Izi ndirimbo nyinshi hari izo wagiye ushyiramo cyane cyane nka 'Rumuri' ukabona y'uko hari aho numvaga Nyirarumaga...nibwo u Rwanda rwifuza, kuvoma mu murage…”

Amb. Masozera avuga ko u Rwanda rukeneye umuziki wambuka imipaka. Ashima Alyn Sano kuko ari mu bahanzi 'bari kugenda baranga Igihugu cyacu hanze'.

Yanavuze ko umuhanzi ukwiye gukora ibikorwa bituma n'abandi bahanzi bo hanze y'igihugu bifuza kuza mu Rwanda, kandi Alyn Sano ari muri uwo murongo.   

Ati "Kandi noneho ukaba wanatuma n'abandi bahanzi bo hanze noneho baza mu Rwanda, uri mu bantu bashobora bagutuma n'abahanzi, abakomeye bashobora kuvuga ngo kiriya gihugu kirimo abahanzi. Ukaba wanatuma kiriya gihugu cyakira n'abandi bahanzi baza."

Masozera yabwiye Alyn Sano ko aho ageze, hari abandi bahanzi bagerageza kuhagera ugasanga bakomwe mu nkokora n'ibintu binyuranye, ariko abashimira kudatezuka, ahubwo bagakomeza gukora ubuhanzi bajya imbere.

Album ye iriho indirimbo 13 zatunganyijwe na ba Producer batandukanye bo mu Rwanda. Avuga ko yabikoze mu rwego rwo kugaragaza uruhare rwa buri umwe mu rugendo rw'iterambere rw'umuziki w'u Rwanda.

Iyi album ye iriho indirimbo 'Inshuti' yakozwe na Bob Pro, Lioness yakoranye n'abagore bo ku Nkombo ikorwa mu buryo bw'amajwi na Michael Makembe, Mama yakozwe na The Major, Positive yakozwe na Davy Denko na Kevin Klein;

Mwiza yakozwe na Santana Sauce, Mariya yakozwe na Prince Kiiiz, 'Umwihariko' yakozwe na Sano Panda, Sakwe Sakwe yakozwe na Yeah Man&Meira Pro, Kuki na Why yakozwe na Kenny Vybz, Rumuri yakozwe na Pastor P, Warakoze yakozwe na Eddie&Action ndetse na Bohoka yakozwe na Prince Kiiiz

Aly Sano yavuze ko imyaka itanu ishize akora umuziki mu buryo bw'umwuga, kandi ko yahoze yifuza gukora album 'numva nshaka, nagendeye ku kuba hagezweho Pop cyangwa injyana runaka'.

Uyu mukobwa ati "Nahoze nifuzaga gukora umuziki njyewe niyumvamo, ariko nkahora mbura ubushobozi.”

Iyi album avuga ko idasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki, kuko yayimuritse ku munsi Mpuzamahanga w’umubyeyi w’umugabo (Fathers Day), azirikana umubyeyi we (Se) witabye Imana atigeze agira amahirwe yo kumenya.

Alyn Sano avuga ko ibi biri mu byatumye iyi album ayitura Se, kandi akanamukoreraho indirimbo yise ‘Kuki’. Ati “Nakoze iyi ndirimbo ntekereza kuri Data witabye Imana mbere y'uko mumenya.”

Inkuru bifitanye isano:Alyn Sano yamuritse Album ‘Rumuri’ yatuye Se, Tonzi amuha impano


Amb. Masozera Robert yabwiye Alyn Sano ko ari umuhanzi ‘utumatwishima’ 

Alyn Sano yashimye Amb. Masozera ku bwo kumushyigikira mu rugendo rw’umuziki we






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND