Kigali

Alyn Sano yamuritse Album ‘Rumuri’ yatuye Se, Tonzi amuha impano-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/06/2023 12:02
0


Umuhanzikazi, Alyn Sano yamuritse album ye ya mbere yise ‘Rumuri’ iriho indirimbo 13, agaragarizwa urukundo n’abitabiriye iki gikorwa bashingiye ku buryo izi ndirimbo zigaruka ku ngingo zirimo ubumuntu, umuco, urukundo, ubushuti, icyizere n’ibindi bikwiye kuranga umuntu nyamuntu.



Yamuritse iyi Album isobanuye byinshi mu rugendo rwe rw’ubuzima mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 18 Kamena 2023 mu gikorwa yise 'Private Listening Party' yatumiyemo inshuti ze, abavandimwe, abayobozi, abazwi mu ruganda rw’imyidagaduro nk’ibyamamare n’abandi bahuriye kuri L’Espace ku Kacyiru muri Kigali.

Album ye iriho indirimbo 13 zatunganyijwe na ba Producers batandukanye bo mu Rwanda. Avuga ko yabikoze mu rwego rwo kugaragaza uruhare rwa buri umwe mu rugendo rw'iterambere rw'umuziki w'u Rwanda.

Iyi Album ye iriho indirimbo 'Inshuti' yakozwe na Bob Pro, Lioness yakoranye n'abagore bo ku Nkombo ikorwa mu buryo bw'amajwi na Michael Makembe, Mama yakozwe na The Major, Positive yakozwe na Davy Denko na Kevin Klein;

Mwiza yakozwe na Santana Sauce, Mariya yakozwe na Prince Kiiiz, 'Umwihariko' yakozwe na Sano Panda, Sakwe Sakwe yakozwe na Yeah Man&Meira Pro, Kuki na Why yakozwe na Kenny Vybz, Rumuri yakozwe na Pastor P, Warakoze yakozwe na Eddie&Action ndetse na Bohoka yakozwe na Prince Kiiiz

Aly Sano yavuze ko imyaka itanu ishize akora umuziki mu buryo bw'umwuga, kandi yahoze yifuza gukora album 'numva nshaka, nagendeye ku kuba hagezweho Pop cyangwa injyana runaka'.

Uyu mukobwa ati "Nahoze nifuza gukora umuziki njyewe niyumvamo, ariko nkahora mbura ubushobozi.”

Iyi album avuga ko idasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki, kuko yayimuritse ku munsi Mpuzamahanga w’umubyeyi w’umugabo (Father's Day), azirikana umubyeyi we (Se) witabye Imana atigeze agira amahirwe yo kumenya.

Alyn Sano avuga ko ibi biri mu byatumye iyi album ayitura Se, kandi akanamukoreraho indirimbo yise ‘Kuki’. Ati “Nakoze iyi ndirimbo ntekereza kuri Data witabye Imana mbere y'uko mumenya.”

Yavuze ko iyi ndirimbo yizera ko izafasha benshi bafite abantu bafuza kuba bari kumwe n'abo muri iki gihe, ariko batagize amahirwe yo kubona mu buzima bw'abo. Avuga ko yakomeje gutwaza no guharanira kusa ikivi cy'umubyeyi.

Alyn Sano yavuze ko indirimbo ye ‘Rumuri’ yanitiriye album, yayikoze ajyanisha n’igitekerezo yari afite muri we cyo ‘gukora ikintu cyihariye, cyakwerekana umuco wanjye ndetse n’uwo ndiwe’. Ati “Ibi biri mu mpamvu ziri gutuma mwumvamo byinshi mu bikoresho byo mu muco w’u Rwanda’.

Yavuze ko muri rusange iyi album yayise 'Rumuri' kubera ko mu buzima bwa buri munsi abantu banyura mu bibazo (agereranya n'umwijima) ariko 'ndareba nkavuga nti inzira imwe yo guhangana n'uwo mwijima ni ugushaka urumuri'.

Ati "Buri gihe haba hari urumuri muri wowe. Rero, ubona urumuri, iyo urumuritse, ukanarumukira abakwegereye.' Alyn Sano yavuze ko urumuri rwe arucana binyuze 'mu kubaririmbira', kandi yizera neza ko buri wese Imana yamuremanye urumuri rwe’.

Kuri iyi album hariho indirimbo ‘Inshuti’. Yavuze ko yayikoze mu rwego rwo kwishimira inshuti nyanshuti, wa muntu ujya ahantu bakuvuga nabi akakuvuganira.

Umuyobozi w’Inteko y’Umuco, Amb. Robert Masozera yashimye Alyn Sano ku bw’inganzo ye, amubwira ko ari ‘umuhanzi utumatwishima’. Yavuze ko indirimbo ‘Rumuri’ yitiriye album ye ishimishije, ariko ‘zose’ zirashimishije.

Yavuze ko hari byinshi yashimira Alyn Sano birimo impano ye  imurimo n’uburyo ayisohora hanze n’imbaraga abishyiramo’.

Ati “Bituma Leta igira ishema, tukumva rwose ari urwego, urwego rw’ubuhanzi, ari urwego rukwiye gushyirwamo imbaraga cyane.”

Pastor P wakoze indirimbo yitiriwe iyi album yavuze ko ari iby’igiciro kinini kuri we: Ashima Alyn Sano

Pastor P yavuze ko ubwo yahuraga na Alyn Sano yamubwiye ko ashaka gukora 'ibintu ariko bidasanzwe' bituma 'nishimira igitekerezo kurusha indirimbo'

Uyu mugabo wakoze nyinshi mu ndirimbo zakunzwe, yavuze ko Alyn Sano yamusabaga kumukorera indirimbo yubakiye ku mwimerere w'umuziki w'u Rwanda, kandi babashije kubigeraho.

Pastor P avuga ko yagerageje guhuza neza n'ubusabe bwa Alyn Sano, kandi yanashimishijwe no gusanga n'abandi ba Producer bakoze kuri iyi album barashingiye ku mwimerere w'umuziki w'u Rwanda.

Ati "Ni itangiriro ryiza, kandi nkaba mbona ari n'ikintu cyiza cyane ko nibaza ko mu myaka iri imbere umuziki w'u Rwanda ari uku uzaba usa."

Pastor yavuze ko album ya Alyn Sano buri wese ashobora kuyumva, akumva ko harimo umwihariko w'umuziki w'u Rwanda.

Iyi album iriho indirimbo 'Umwihariko'. Alyn yavuze ko ifite inkuru yihariye, kuko yayanditse mu gihe cya Covid-19, ubwo umugabo w'inshuti ye yamusabaga kumukorera indirimbo yatura umugore we ku munsi w'ubukwe bw'abo.

Alyn avuga ko yayihimbye, ariko nyuma uko iminsi ishira agenda ayikunda, bituma yifuza kuyishyira kuri iyi album.

Tonzi yemeye kumwishyurira 'Video' y'indirimbo 'Bohoka'

Umuhanzikazi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Uwitonze Clementine uzwi nka Tonzi avuga ko yamaze igihe kinini yumva album ya Alyn Sano kugeza ubwo ageze ku ndirimbo 'Bohoka' akumva niwe yaririmbyeho.

Yavuze ko iyi ndirimbo 'Bohoka' irenze. Kandi, ko yishimiye uburyo buri ndirimbo Alyn Sano yifashishije aba Producer banyuranye. Avuga ko ashingiye ku byo yabonye bigaragaza umuhate n'imbaraga uyu mukobwa yashyizemo mu gutegura iyi album.

Ati "Izi ni imvune z'abahanzi, ariko nanone ni 'vitamine' z'abahanzi, kuko iyo ukora icyo ukunda bikubeshaho kandi bikagutunga."

Tonzi yasabye abahanzi gukomeza kuzamura ikigero cy'umuziki w'abo (abigereranya n'urukuta) kugeza igihe bagera ku gasongero rw'ibyo bazishimira. Yavuze ko kuri we, iyi album 'yagakwiye kukubakira etaje'.

Yavuze ko asanzwe akunda Alyn Sano kuko 'ni umukobwa uzi icyo ashaka'. Avuga ko yiyemeje kuzamwishyurira ikiguzi cy'amashusho y'indirimbo 'Bohoka'. Ati "Ndumva mbohokeye kugukorera Video y'indirimbo 'Bohoka'.

Pamella Mudakikwa uzwi mu bakoresha urubuga rwa Twitter, avuga ko indirimbo ‘Kuki’ igaruka ku buzima bw’umuryango we, kuko Se yitabye Imana ubwo umuvandimwe we bari kumwe muri iki gitaramo yari afite umwaka umwe w’amavuko. Yashimye Alyn Sano ‘kubwo kutuvugira ibyo tutabasha kuvuga’.


Alyn Sano yaranzwe n’amarangamutima ubwo yamurikaga album ye ‘Rumuri’ 

Alyn Sano yavuze ko ku wa Gatanu tariki 23 Kamena 2023, iyi album azayishyira ku mbuga nkoranyambaga z'umuziki 

Etienne wo muri Symphony Band yafashije Alyn Sano kumurika iyi album amucurangira zimwe mu ndirimbo ziyigize 

Alyn Sano yanataramiye abakunzi be binyuze mu ndirimbo zirimo 'Inshuti', 'Umwihariko', 'Rumuri n'izindi 

Umusizi Rumaga yanogewe n'uburyo iyi album ikozemo 

Pastor P wakoze indirimbo yitiriwe iyi album yavuze ko yabanje gukunda igitekerezo cya Alyn Sano 

Judo Kanobana washinze Positive Production yashimye Alyn Sano kubwo kudacika intege

Michèle Iradukunda yavuze ko yanyuzwe n'uburyo Alyn Sano yitaye cyane ku gukora album itandukanye n'injyana abantu basanzwe bamuzimo
Sandrine Isheja n'umugabo we Peter Kagame bitabiriye kumurika album 'Rumuri'
Umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'itangazamakuru (RBA), Dj Anitha Pendo 

Umunyamakuru akaba n'Umuyobozi wa Magic Fm, Michèle Iradukunda 

Umuhanzikazi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire- Yavuze ko yigeze kubona Alyn Sano asuka amarira ubwo yandikaga indirimbo ye

Tonzi yemeye kumwishyurira 'Video' y'indirimbo 'Bohoka' kuko yayikunze 

Andy Bumuntu yavuze ko atewe ishema na Alyn Sano, kandi album ifite umuziki mwiza 


Abasore bazwi cyane kuri Twitter: 'Kemnique', 'No Brainer' na 'Mwene Karangwa'


Alyn Sano ari kumwe na Gisele Phanny Wibarara ukora muri MTN

Mani Martin yavuze ko asanzwe ari umufana wa Alyn Sano ashingiye ku miririmbire ye n'uburyo yandika indirimbo ze 

Umuyobozi w'Inteko y'Umuco, Amb. Masozera yavuze ko asanzwe akunda ibikorwa bya Alyn Sano kuko ahagararira neza u Rwanda 


Umukinnyi wa filime n'ikinamico, Mailka Uwamahoro yavuze ko yiteguye igitaramo gikomeye Alyn Sano azakora cyo kumurika iyi album 'Rumuri' 

Alyn Sano ari kumwe na Delphine Umuhoza wayoboye umuhango wo kumurika iyi album 


Alyn Sano yavuze ko yari amaze igihe kinini ategereje umunsi nk'uyu 

Sandrine Isheja Butera yashimye Alyn Sano kubwo kudacika intege 

Umuhanzikazi Ariel Wayz yashyigikiye mugenzi we Alyn Sano 

Umuhanzi akaba na Producer David wakoranye igihe kinini na Alyn Sano 

Umuhanzi Peace Jolis ari kumwe na Alyn Sano nyuma yo kumurika album ye 


Ruzindana Rugasaguhunga Ushinzwe Itumanaho muri Minisiteri y'Urubyiruko


Pamela Mudakikwa yavuze ko indirimbo 'Kuki' ya Alyn Sano igaruka ku muryango we


Umukinnyi wa filime akaba n'umunyamideli, Amb. Isimbi Alliance [Alliah Cool] yashyigikiye Alyn Sano


Umuyobozi wa Televiziyo KC2, Gloria Mukamabano yari kumwe n'abana be mu kumurika album 'Rumuri' 



AMAFOTO: KU BLACK PHOTOGRAPHY 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND