Abanyamakuru babiri bari mu bakomeye mu Rwanda, David Bayingana na Kazungu Clever, batanze ibitekerezo byabo ku cyakorerwa ikipe y'igihugu y'u Rwanda "Amavubi", ubundi ikagabanya kubabaza Abanyarwanda.
Kwicwa n'agahinda ndetse no kwitotomba ni byo byaranze Abanyarwanda bari bagiye kureba umukino Amavubi yakinnyemo na Mozambique mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2023 kizabera muri Cote D'Ivoire mu mwaka utaha.
Ni umukino wakinwe ku munsi w'ejo ubera kuri Sitade mpuzamahanga ya Huye. Ikipe y'igihugu y'u Rwanda yatsinzwe ibitego 2-0 iri imbere y'abafana bayo hafi 8,000 dore ko stade yari yakubise yuzuye.
Kugeza ubu Amavubi nta mahirwe agifite yo kuba yabona itike bitewe n'umwanya iriho ndetse n'amanota ifite mu itsinda L aherereyemo.
Senegal niyo iyoboye iri tsinda n'amanota 13, Mozambique ikaba iya 2 n'amanota 7, Benin ikaba iya 3 n'amanota 5 naho u Rwanda rukaba urwa nyuma n'amanota 2 gusa.
Hasigaye umukino umwe gusa, ubwo bivuze ko imibare yo kujya mu gikombe cy'Afurika cya 2023 yamaze guhinduka amabuye. Nyuma y'agahinda ku banyarwanda, Abanyamakuru batanze ibitekerezo ku muti wavugutirwa ikipe y'igihugu.
David Bayingana ukora ibiganiro by'imikino kuri B&B FM Umwezi yatanze ibitekerezo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Yanditse ati "Byigwe bushya u Rwanda rufite Ingabo rurasagurira n’amahanga mu kubungabunga umutekano. Iyi Mozambique yaratewe turatabara kuko dufite Ingabo zitabazwa mu guha umutekano n’abandi".
"Dore ibyo dusanzwe dutoza abakinnyi bacu: betting, amarozi, guhabwa amanota batavunikiye no kugaburira abasifuzi. Ikitonderwa: Ikipe y'Igihugu ni igipimo cya ruhago y’Igihugu. Inama: Mubishyire hasi tubyigeho bushya! Ntawe uzatugaya gukererwa, burya uzatinde ariko useruke ukeye".
Kazungu Clever ukora kuri Radio & Tv 10 yagize ati "Niba Amavubi adashobora gutozwa n'abatoza bazwi bafite ibigwi muri Afrika, duhitemo kwitabira gusa dukoresha abatoza bacu bo mu Rwanda nidutsindwa tubyakire!"
"Abatoza bafite ibigwi muri Afrika barahari urugero ni Florent Ibenge watwaye igikombe cya CHAN 2016 i Kigali atoza igihugu cye cya Dr Congo, atwara n’igikombe cya CAF CONFEDERATION CUP 2022 atoza RS Berkane yo muri Maroc".
"Ubu Ibenge ni umutoza wa Al Hilal ya Sudan ariko Shampiyona muri Sudan yarahagaze kubera umutekano mucye. Hari umutoza Tom Saintfiet Umubiligi utoza igihugu gisanzwe mu mupira w’amaguru muri Afrika cya Gambia, ubu yagishyize ku rwego rwo hejuru mu mikinire twabonye Gambia ikomeye muri CAN iheruka".
"Hari umutoza Nasrreddine Nabi ukomoka muri Tunisia yatozaga ukipe ya Yanga ya Tanzania yayigejeje kuri Finali y'igikombe cya CAF CC akibura kubera igitego cyo hanze yatsindiwe Tanzania 2-1 nawe atsindira muri Algeria 1-0.
Ariko mbere yo gukina final yatsindiye hanze imikino 4, yatsinze Club Africain muri Tunisia, Rivers United muri Nigeria, TP Mazembe muri DR Congo na Marumo Garants muri Afrika y'Epfo".
David Bayingana yatanze igitekerezo ku cyakorwa Amavubi akareka kubabaza Abanyarwanda
Kazungu Clever abona hakenewe umutoza ushoboye ubundi Amavubi akaba yasubira mu gikombe cy'Afurika
TANGA IGITECYEREZO