RFL
Kigali

Ikibazo cy'ubukungu gitumye Zinedine Zidane ashaka kugaruka mu kazi ko gutoza

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:19/06/2023 9:18
0


Ubuzima bw'abakinnyi cyangwa abakinnye umupira w'amaguru ndetse n'indi mikino buba butangaje. Baba barakoreye ama Miliyoni atagira ingano ariko iyo bamaze igihe gito nta faranga bagikorera, usanga ubukungu bwabo butangiye guhungabana nk'uko bivugwa kuri Zinedine Zidani.



Ugarukwaho muri iyi minsi ni umunyabigwi w'ikipe y'igihugu y'Ubufaransa na Real Madrid Zinedine Zidane. Mu myaka ine yari amaze asezeye ku mwuga wo gutoza ndetse n'amakipe yamuha akazi akayatera utwatsi, ubu ngo aho ubukungu bwe bugeze biramusaba kugaruka mu mwuga amazi atararenga inkombe.

Mundo Deportivo yateruye yandika ko Zinedine Zidane yifuza kugaruka ku ntebe yo gutoza umupira w'amaguru. Uyu mutoza yakoze agashya ko gutwara UEFA Champions League eshatu muri Real Madrid maze ahita asezera ku mwuga.

Gusa ngo amakipe atandukanye ntabwo aritegura mu guha uyu mugabo akazi. Impamvu ngo ni uko kugeza ubu umushahara wahabwa Zidane nk'umutoza ngo waba uri ku rwego rwo hejuru ku buryo bisaba gutegurwa bihagije.

Uyu mutoza yanze gutoza Paris Saint-Germain, gusa ikivugwa cyane ni uko ashobora kuzasubira muri Real Madrid agiye gusimbura Carlo Ancelloti.

Mundo Deportivo yakomeje ivuga ko Juventus yo mu Butaliyani ishobora guhita ihereza uyu mutoza akazi maze akayigarura ku ruhando mpuzamahanga. Muri uyu mwaka w'imikino ushyize Juventus yakinnye Europa League Kandi nayo ntabwo yabashije kuyitwara.

Gusa ngo n'ubwo Juventus ishaka kuzana Zidane nk'umutoza ngo amakipe yo mu Butaliyani afite ikibazo cy'ubukungu ku buryo gahunda ya Juventus idashobora gukunda nk'uko babyifuza. Ibyo ngo nta kibazo biteye kuko Zidane we ngo icyo ashaka ni akazi.



Zinedine Zidane wakiniye Juventus iramushaka ko ayitoza nk'umutoza mukuru


Mu makipe yifuje Zinedine Zidane akayatera utwatsi harimo na Chelsea


Manchester United yo mu Bwongereza nayo yifuje Zinedine Zidane ayitera utwatsi


Zinedine Zidane yaciye amarenga yo gusubira muri Real Madrid, ubwo yagaragaye yingingira Kylian Mbappe kuyijyamo


Nyuma yo kwegukana UEFA Champions League eshatu Zidane yahise asezera ku mwuga wo gutoza umupira w'amaguru 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND