Ikipe ya Relax Volleyball Club ikina mu cyiciro cy'abatarabigize umwuga, ni imwe mu makipe yitabiriye imikino ya Memorial Rutsindura 2023 ndetse iza no kwitwara neza cyane nubwo itegukanye igikombe.
Mu mpera z'icyumweru dusoje mu Karere ka Huye na Gisagara habereye imikino y'Irushanwa ngarukamwaka rya Volleyball "Memorial Rutsindura.
Iri rushanwa Volleyball rigamije kwibuka Alphonse Rutsindura wabaye umwarimu mu Ishuri rya Petit Séminaire Virgo Fidelis de Butare, riri kuba ku nshuro ya 19.
Uretse kuba umwarimu muri Petit Séminaire Virgo Fidelis de Butare, Rutsindura yari Umutoza w’Ikipe ya Volleyball y’iki kigo akanagira n’uruhare mu iterambere ry’uyu mukino mu Rwanda.
Rutsindura Alphonse yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 hamwe n’umugore we Mukarubayiza Verena n’abana babo batatu; Iriza Alain, Izere Arsène na Icyeza Alida.
Imikino y'uyu mwaka yari yitabiriwe n'amakipe agera kuri 50, akaba yari agabanyije mu byiciro birimo ayo mu cyiciro cya mbere mu Bagabo no mu Bagore, mu mashuri yisumbuye, ayo mu cyiciro rusange, abanza, amakipe atarabigize umwuga ndetse n'ayo hanze y'u Rwanda.
Muri aya y'abatarabigize umwuga, niho harimo n'ikipe yitwa Relax Volleyball Club isanzwe ikorera imyitozo mu mujyi wa Kigali, Kimisagara, kuri Maison de Jeunnes.
Iyi kipe yatangiriye iri mu itsinda ririmo ikipe ya Buffle fort ndetse na Mamba, umukino wa mbere yahise itsindwa amaseti 2-0 na Mamba ariko nayo umukino wa 2 yahise itsinda Buffle Fort amaseti 2-0.
Ibi byatumye bakomeza muri 1/4 maze bahita bahura n'ikipe ya Kudumu maze iyitsinda amaseti 3-0 biyihesha itike yo kwerekeza muri 1/2.
Bahise bacakirana na MINADEF (MOD) bayitsinda amaseti 3-0 bituma yerekeza ku mukino wa nyuma. Bahise bahura na Asvf ariko birangira ibatwaye igikombe nyuma yo kubatsinda amaseti 3-0.
Bamwe mu bakinnyi b'ikipe ya Relax Volleyball Club yageze ku mukino wa nyuma mu cyiciro cy'abatarabigize umwuga mu mikino ya Memorial Rutsindura 2023
Abakinnyi ba Relax VC bajya gufata ibihembo byabo nyuma yo kwegukana umwanya wa 2
Umufana w'ikipe ya Relax Volleyball Club nawe yari yagiye gushyigikira ikipe ye
Ibiro bya Relax VC byavuzaga ubuhuha
Bamwe mu bakinnyi ba Relax VC
TANGA IGITECYEREZO