RFL
Kigali

Davido, Tiwa Savage na Diamond bategerejwe i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/06/2023 13:48
1


Abanyamuziki bakomeye David Adedeji Adeleke [Davido], Naseeb Abdul Juma Issack [Diamond Platnumz] na Tiwatope Savage [Tiwa Savage] bategerejwe i Kigali aho bazaririmba mu iserukiramuco rizaherekeza imikino ya ‘Giants of Africa Festival’.



Giants of Africa Festival izabera i Kigali mu Rwanda guhera tariki 13-19 Kanama 2023. Izafungurwa ku mugaragaro n’ibirori by’ibitaramo by’imbonekarimwe bizaririmbamo abahanzi banyuranye bo muri Afurika, imikino izahuza amakipe, abayobozi bakuru bazatanga ubutumwa n’ibindi binyuranye bishingiye ku kwidagadura.

Mu gihe cy’icyumweru kimwe cy’iyi mikino, hazaba guhatana kw’amakipe, aho hagati mu mukino hazajya haba haririmba umuhanzi watoranyijwe. Ubuyobozi bwa Giants of Africa Festival butangaza ko ‘hazaba hari abashyitsi b’imena ndetse n’abahanzi bazatungurana’.

Bagaragaza ko iyi mikino izasozwa n’igitaramo gikomeye cyo gususurutsa abantu banyuranye bazitabira iyi mikino. Giants of Africa Festival izaba kandi urubuga rwiza ku rubyiruko rwo mu Rwanda ruri hagati y’imyaka 20 na 30 ruzahabwa amahugurwa ajyanye no kwiteza imbere hashingiwe ku byo buri wese ashaka kwerekezamo.

Iyi mikino izanahuriza hamwe urubyiruko rurenga 250 mu bikorwa by’umuganda hagamijwe kurengera ibidukikije no kugira isuku. Abasore n’inkumi kandi bazahurira mu irushanwa rizasiga hamenyekanye uwegukanye ‘Giants of Africa Festival 2023’.

Ibi bitaramo bizaherekeza iyi mikino igamije kuzamura impano y’urubyiruko rwo muri Afurika mu mikino ya Basketball, bizanaririmbamo abahanzi bo mu Rwanda. Kandi bizitabirwa n’ibihugu birenga 16.

Amakuru agera ku InyaRwanda yemeza ko Diamond azaririmba mu gutangiza ku mugaragaro iyi mikino izabera mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena.

Ni mu gihe Davido na Tiwa Savage bazaririmba mu gitaramo kizahereza iyi mikino izamara icyumweru ibera mu Rwanda.

InyaRwanda inafite amakuru avuga ko igitaramo Diamond yagombaga gukorera i Kigali mu Ukuboza 2022 cyamaze gusubukurwa aho azagikora hagati ya tariki 29 Nyakanga 2023 na Tariki 5 Kanama 2023 mbere y’uko aririmba muri Giants of Africa Festival. Kandi abahanzi bo mu Rwanda bazahurira ku rubyiniro bamaze kuganirizwa.

Tiwa Savage utegerejwe i Kigali yabonye izuba ku wa 5 Gashyantare 1980. Ni umunyamuziki wabigize umwuga, w’umwanditsi w’indirimbo akaba n’umukinnyi wa filime, benshi bakunze kumwita umwamikazi w’injyana ya Afrobeats.

Ibihangano bye byubakiye ku rurimi rw’icyongereza ndetse na Yoruba. Kandi yita cyane ku njyana ya Afrobeats, R&B, Pop ndetse na hip-hop. Itafari rye ku rugendo w’umuziki wa Nigeria  rimaze kumuteza intambwe ikomeye, kandi amaze guca uduhigo.

Aherutse kuririmba mu birori byo kwimika King Charles III w’u Bwongereza. Icyo gihe yanditse kuri konti ye ya Twitter, avuga ko azaterwa ishema no kubarira ‘iyo’ nkuru umwana we, ijyanye n’uko yasusurukije abanyacyubahiro bitabiriye iyimikwa rya King Charles III.

Uyu mubyeyi w’umwana umwe yavukiye akitwa Isale Eko. Ku myaka 11 nibwo yagiye kuba i London aho yakomereje amasomo ye mu mashuri yisumbuye.

Nyuma y’imyaka itanu yatangiye urugendo rw’umuziki, atangira afasha mu miririmbire abarimo George Michael na Mary J. Blige, umunyamuziki ubitse Grammy Awards 12 n’andi mashimwe akomeye mu muziki.

Mu 2009 yasinye muri Sony Music, mu 2012 atangira gukorana na Mavin Records. Mu 2018, yaciye agahigo ko kuba umugore wa mbere wegukanye MTV Europe Music mu cyiciro ‘Best African Act’.

Afite album zirimo Once Upon a Time (2013), R.E.D (2015) ndetse na Celia (2020) ziriho indirimbo zabiciye bigacika. Anafite Extended Play (EP) nka Sugarcane (2017) na Water & Garri (2021) ziriho ibihangano bikomeye.

Ni ku nshuro ya kabiri Davido azaba ataramiye i Kigali. Ni umunyamziki wabigize umwuga, wavukiye Atlanta muri Leta ya Georgia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko akurira mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria.

Urugendo rw’umuziki we rutangirira mu itsinda rya KB International. Afite impamyabumenyi mu bijyanye n’imicungire y’ibigo yakuye muri Oakwood University.

Yagize izina rikomeye nyuma yo gusohora indirimbo zirimo "Dami Duro" ya kabiri kuri album ye yise ‘Omo Baba Olowo; yo mu 2012’.

Hagati ya 2013 na 2015, yasohoye indirimbo zakunzwe nka "Gobe", "One of a Kind", "Skelewu", "Aye", "Tchelete (Goodlife)", "Naughty", "Owo Ni Koko", "The Sound" ndetse na "The Money".

Tariki 31 Werurwe 2023, yasohoye album ye ya kane. Uyu munyamuziki amaze iminsi akorera ibitaramo mu bihugu binyuranye byo ku Isi, byitabiriwa n’ibihumbi by’abantu.

Diamond ari mu banyamuziki b’ikiragano gishya cy’umuziki bahiriwe. Yubakiye urugendo rw’umuziki we ku njyana ya Bongo Flava, akaba umwanditsi w’indirimbo, umushabitsi, umubyinnyi kandi agakora ibikorwa by’urukundo.

Ni we washinze inzu y’umuziki ya Wasafi Record Label, anafite ibitangazamakuru birimo Wasafi Media. Yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere wo muri Afurika warebwe n’abantu miliyoni 900 ku rubuga rwa Youtube.

Uyu mugabo yatangiye umuziki mu 2006 ubwo yari afite imyaka 18 y’amavuko acuruza imyenda, aho amafaranga yagiye akuramo yamushyigikiye mu gukora indirimbo.

Izina rye ryatangiye guhangwa amaso nyuma y’uko mu 2010 asohoye indirimbo ‘Kamwambie’. Mu 2014, yashyizwe mu bahataniye ibihembo BET Awards.

Diamond afite album zirimo ‘Kamwambie’ yo mu 2010, Lala Salama yo mu 2012, A Boy from Tandale yo mu 2018 na First of All yo mu 2022. Ntasiba mu itangazamakuru ahanini binyuze mu nkuru z’urukundo avugwaho n’abagore banyuranye.

Giants of Africa Festival ni gahunda ishaka guha urubyiruko rwo muri Afurika amahirwe yo kwitabira imyitozo ya basketball yabigize umwuga no kubaha imbaraga zo kugera kubyo bashoboye byose birenze umukino.



Davido ukurikirwa n'abantu barenga Miliyoni 27 kuri Instagram ategerejwe i Kigali


Tiwa Savage ukirikirwa n'abantu barenga Miliyoni 16 uherutse kuririmba mu birori byo kwimika King Charles III ategerejwe muri Giants of Africa Festival


Diamond ategerejwe i Kigali mu gitaramo yari gukora mu Ukuboza 2022, ndetse no mu bitaramo bizaherekeza Giants of Africa Festival


Ibihugu binyuranye bizerekana ubukungu buhishe mu muco w'abyo muri iyi mikino

Iyi mikino izitabirwa n'ibihugu birenga 16 byo muri Afurika

REBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘WHO IS YOUR GUY’ YA TIWA SAVAGE NA SPYRO

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘UNAVAILABLE’

">

KANDAHANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘YATAPITA’

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mike jado9 months ago
    Karibu





Inyarwanda BACKGROUND