RFL
Kigali

Hakomeje kwibazwa byinshi ku mubano wa Megan Fox na Machine Gun Kelly

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:9/06/2023 12:39
0


Nyuma y'uko hashize iminsi bivugwa ko aba bombi batagicana uwaka ,Megan Fox yeretse urukundo Machine Gun Kelly aho yitabiye igitaramo yakoreye mu Budage.



Bisa nk'aho MGK na Megan Fox bashobora kuba barongeye kwiyunga nyuma y'uko mu kwezi kwa Gashyantare ibibazo byari byose.

Kuri ubu Megan Fox yitabiye igitaramo uyu muhanzi yakoreye mu Budage. Ibi bikaba byeretse benshi ko urukundo hagati yaba bombi rugihari. Megan Fox yasaga neza mu myambaro yiganjemo ibara ry’umukara.

Nk'uko ibinyamakuru bitandukanye byabigarutseho akaba ari uko abantu ba hafi y'aba  bombi bavuga ko batangiye kwiyunga. Aho MGK bivugwa ko ari gukora iyo bwabaga ngo yongere gusubirana byeruye Megan Fox.

Gutandukana kw'aba bombi byatangiye kuvugwaho cyane muri Gashyantare icyo gihe Megan Fox yasibye amafoto yose ari kumwe MGK.

Uyu mukinnyi rurangiranwa wa filimi yanakuyemo  impeta yambitswe y’integuza yo kubana akaramata na MGK.

Hahise hatangira kujya hanze amakuru ko MGK yaba agira ibihe byiza n'umwe mu bakobwa bamucurangira witwa Sophie Lloyd ibintu uyu mukobwa yahakaniye kure.

Nyuma MGK na Megan Fox batangiye kwiyambaza abajyanama mu by’imibanire bifashishije Zoom.

Muri Mata bakaba aribwo bombi baherukaga kugaragara bari kumwe mu biruhuko muri Hawaiian, banaherukaga kandi kujyana mu birori bari kumwe muri Gicurasi.

Megan Fox akaba ari umubyeyi w’abana 3 yabyaranye na Brian Austin Green bari barasezeranye. Yatangiye gukundana MGK muri 2020 maze muri Mutarama 2022 MGK yambika impeta Megan Fox. Megan Fox na Machine Kelly bisa nkaho umubano wabo wongeye kubyukaHari hashize iminsi umubano wabo uvugwamo ibibazo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND