RURA
Kigali

Alien Skin na Pallaso bagiye kwerekana uwo Abanya-Uganda bakwiriye guha indabo

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:8/06/2023 18:48
0


Mu mujyi wa Kampala hagiye kubera ibitaramo bibiri bizabera umunsi umwe nyamara ihuriro ry'abategura ibitaramo muri Uganda ryari ryararahiriye guca ako kavuyo ko gutegura ibitaramo ku munsi umwe.



Kuri uyu wa Gatanu, i Kampala haraba ibitaramo bibiri. Kuri Lugogo Cricket Oval hazaba hari Pallaso naho kuri Freedom City hazaba hari Alien Skin. Mu Cyumweru gishize twabagejejeho inkuru igaruka ku mahane ya Pallaso wakubise Alien Skin amuziza kumuvangira igihe Pallaso yari mu myitozo y’igitaramo gitaganyijwe ejo.

Bamaze icyumweru ari bo bigaruriye ibitangazamakuru by’imyidagaduro byo mu Karere n’u Rwanda rurimo.

Ntibyarangiriye hariya kuko Alien Skin yasabye Pallaso kuzitabira umukino w’ishiraniro uzabahuza bagakozanyaho mu kibuga hari umusifuzi.

Ibi byo gukozanyaho basa nk’ababaye babishyize ku ruhande. Banzuye gutegura ibitaramo bihanganye bikabera umunsi umwe. Ariko rero Pallaso yari asanzwe yarateguje abakunzi b’umuziki we igitaramo. Nyamara Alien Skin nta makuru ahari y’igitaramo cye bigaragara ko yagiteguye kugirango ahangane na Pallaso.

Alien Skin ufite indirimbo yitwa Sitya Danger yujuje miliyoni y’abayibonye (views) kuri shene ye yiyemeje guhangana na Pallaso ushyigikiwe n’abahanzi bakuru muri Uganda barimo Eddy Kenzo, Sheebah Karungi, Jose Chameleone n’abandi. Igitaramo cya Pallaso kiswe “Love Fest Concert”.

Ihangana ryafashe intera

Ku itariki 30 Gicurasi 2023 nibwo Pallaso yakubise inshyi Alien Skin usanzwe azwiho guteza urugomo. Kuri iyi nshuro Skin yarihanganye ntiyateza amahane yiyemeza kurwana intambara y’amagambo no guhuriza ibitaramo ku munsi umwe. 

Alien Skin yiyambaje abapolisi kugirango ahikura nyuma yo gukubitwa inshyi ariko yaje kugaragara mu mashusho asimbuka imodoka ya polisi. Nibura saa yine z’ijoro nibwo yasubiye iwe mu rugo amahoro.

Alin Skin abajijwe n’itangazamakuru niba yarakubiswe yarabihakanye ahubwo akangurira abantu kuzitabira igitaramo cya Pallaso kiri kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Kamena 2023. Igitaramo cya Alien Skin yakise Sitya Danger Concert kizabera kuri Freedom City.

Haribazwa aho kujya hagati y’ibi bitaramo

Ibi ni ibitaramo bifite icyo bivuze ku muziki wa Uganda ariko nanone niho ruzingiye mu kureba ukwiriye guhabwa indabo no kubahwa.

Nkubu hari abatangiye kugaragaza aho bahagaze badaciye ku ruhande. Eddy Kenzo uyobora ihuriro ry’abahanzi yanditse kuri Twitter ko asaba abagande bose kuzitabira igitaramo cya Pallaso.

Yanditse ati: ”Muraho bakunzi b’umuziki wa Pallaso! Umwami w’umuziki wo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba afite igitaramo kuri uyu wa Gatanu ku itariki 9 Kamena 2023. Mwese muzaze tumushyigikire kandi tumwereke urukundo. Ishyirahamwe ry’abahanzi tukwifurije igitaramo kiza Visi perezida!”

Pallaso ni Visi perezida mu ishyirahamwe ry’abahanzi aho afatanyije na Sheebah Karungi na Juliana Kanyomozi bose bakaba bayoborwa na Eddy Kenzo.

Alien Skin ashyigikiwe n’abarimo abakomeye

Rtd. Col Fred Mwesigye wabaye mu ngabo za Uganda, akaba umuyobozi mu nteko ishinga amategeko ya Uganda ahagarariye Nyabushozi mu karere ka Kiruhura. Hari kuva mu 2016 kugeza mu 2021. Yanayoboye igisirikare cya Uganda ndetse ari muri 27 bakuru bari abasirikare b’abacurabwenge babohoye Uganda mu 1981. Kuri ubu ahagarariye Uganda muri Tanzania.

Uyu munyacyabahiro yaguze amatike icumi y’abantu icumi angana n’ibihumbi 100 by’amashilingi ya Uganda nibura ni nka 35000 mu mafaranga y’u Rwanda.

Hashize amezi atandatu Balaam Barugahara visi perezida w’ihuriro ry’abateza imbere imyidagaduro yo muri Uganda wemeye ko ibi bitaramo bibera umunsi umwe. Ririya huriro rijyaho ryari rije gukemura ibibazo by’abategura ibitaramo bajyaga babishyira hamwe bigateza akavuyo. 

Iki kigaramo cya Alien Skin byaje kumenyekana ko cyashyizwemo imbaraga na Abtex wishyuye miliyoni 1,350,000 y’amashilingi ya Uganda kugirango bategure kiriya gitaramo ku munsi umwe n’uw’icya Pallaso. Balaam yaburiye Abtex ko azirengera ingaruka kuko hariya kizabera ariho haguye abantu 20 kubera akavuyo kabayeho mu gitaramo cyatangiraga umwaka.

Kandi rero Abtex niwe wari wateguye kiriya gitaramo cyaguyemo abantu. Abtex ayobora (perezida) w’ihuriro ry’abateza imbere imyidagaduro yo muri Uganda (Promoters) naho Balaan aramwungirije. Bivuze ko biyemeje guhangana binyuze mu bitaramo bakabaye barashyize hamwe.

Uganda promoters Association yagiyeho ifite umugambi wo guca akavuyo k’abateguraga ibitaramo bigashyirwa ku munsi umwe. None hagiye kuvuka ihangana ryeruye bitewe na Pallaso na Alien Skin.

Iri huriro ryanashyizeho ibiciro bigomba guhabwa abahanzi ku bantu bose bifuza kubaha akazi imbere mu gihugu n’abajya gutaramira I Mahanga. Uhenze ni Bobi Wine wishyurwa miliyoni 20 z’amashiringi ya Uganda ni hafi miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda. 

Akurikirwa na David Lutalo wishyurwa miliyoni 6 Shs, Sheebah Karungi ahabwa miliyoni 5.5 Shs, Eddy Kenzo ahabwa miliyoni 5 ,Jose Chameleone ahabwa miliyoni 4 Shs, Winnie Nwagi yishyurwa miliyoni 4 Shs, Rema Namakula ahembwa miliyoni 4 Shs. Bebe Cool yashyizwe kuri miliyoni 1 na 1.5 Shs nyamara yanenze ayo bagennye.

Ariko rero abataremeye kiriya giciro babasabye kwitegurira ibitaramo byabo. Ni inyandiko yashyizweho umukono na Andrew Alfonso wiyita Bajjo akaba ategura ibitaramo akaba anayobora ihuriro ry’abategura ibitaramo muri Uganda (Uganda Promoters Association). 



Pallaso na Alien Skin bazakizwa n'ubwitabire bw'abafana

Tugarutse kuri biriya bitaramo bibiri tike yo kujya kureba Alien Skin ni ibihumbi 10 Shs amenshi ni ibihumbi 20 Shs hakaba imeza y’abantu batanu igura miliyoni imwe y’amashilingi.


Alien Skin yiyemeje guhangana na Pallaso


Pallaso yiyemeje kuzuza Lugogo Cricket Oval






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND