Mu gihugu cya Uganda bamaze gushyiraho komite nshya y’ihuriro ry’abahanzi riyobowe na Eddy Kenzo, mu gihe umuhanzikazi Sheebah yagizwe Vise Perezida.
Aya matora yitabiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Robinah Nabbanja, bigaragaza uko Leta y’iki gihugu ishyigikiye ubuhanzi by’umwihariko iyo ababukora bishyize hamwe.
Eddy Kenzo uherutse guhatanira ibihembo bya Grammy Awards 2022, ni we watorewe kuyobora ihuriro ry’abahanzi muri Uganda yungirizwa n’abarimo Sheebah Karungi, Pallaso (Pius Mayanja) na Juliana Kanyomozi.
Abagize komite barimo Bebe Cool ushinzwe umutungo, Daddy Andre ushinzwe iterambere ry’umuryango, Phina Masanyalaze yagizwe umuvugizi, Nina Rose ushizwe imyitwarire, n’abandi.
Minisitiri w’Intebe Robinah Nabbanja, yijeje komite yatowe ko azabafasha mu guharanira uburenganzira bw’abahanzi kandi yiyemeza ko guverinoma izashora imari muri iri huriro.
Yashimangiye ko Guverinoma izagira uruhare mu kuzamura iterambere ry’urunganda rw’umuziki muri Uganda.
Eddy Kenzo yavuze ko gukorera hamwe ari byo bizatuma batsinda urugamba rwo guharanira uburenganzira bw’abahanzi
Ati “Nidukorera hamwe nk’ishyirahamwe ry’abahanzi b’igihugu cya Uganda, tuzatsinda. Tugomba gufatanya na guverinoma kuturinda kugira ngo natwe tuyirinde."
Irihuriro rigamije guhuriza hamwe abahanzi bo muri Uganda ,kurengera inyungu z’ibikorwa byabo ndetse no kurebera hamwe uburyo byakomeza kwamamazwa.
Muri Uganda hari hasanzwe hari ihuriro ry’abahanzi Uganda Musicians Association (UMA) gusa abahanzi bamwe ntibari baryishimiye bitandukanyije naryo.
Aba barimo Sheebah, Eddy Kenzo ni bamwe mu banze kuyoboka iri huriro, ubu bamaze gutangiza icyiswe Uganda National Musicians Federation (UNMF) ndetse bakaba bijejwe inkunga ya Leta.
Eddy Kenzo yatorewe kuyobora ihuriro ry’abahanzi muri Uganda
Umuhanzikazi Sheebah Karungi yagizwe Visi Perezida
TANGA IGITECYEREZO