RURA
Kigali

Aho inzovu ebyiri zirwaniye...,! Pallaso na Alien Skin biyemeje kurwanira muri stade

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:2/06/2023 15:27
0


Pallaso aherutse kwizunguza akubita inshyi ebyiri Alien Skin, abantu bareba banafata amashusho na telefoni aho gukiza barashungera aho yamusabaga kumwubaha, ubu biyemeje kurwanira muri Stade.



 Nyuma y'izi nshyi ntabwo byarangiriye aho kuko ubu bakomeje guterana amagambo ashobora kuvamo gutegura umukino w’iteramakofe bagakizwa n’umusifuzi.

 

Byabaye ubwo Pallaso yari mu myiteguro y’igitaramo aho Alien Skin n’abantu be bake binjiye aharimo habera imyitozo ya Pallaso n’abamucurangira. Alien Skin ngo yabangamiye cyane iyo myitozo kugeza ubwo  undi ahagaritse kuririmba aramwegera aramuceka.

 

Ibinyamakuru birimo ibyandika inkuru zigaruka ku makuru y’ibyamamare byanditse ko aba bahanzi bashobora kuzarwanira muri stade. Pallaso we yanamaze gutangaza ko yiteguye gukozanyaho na Alien Skin mu gihe haba hateguwe neza iyo mirwano. Kandi bazarwanira mu kibuga kitwa Nakivuho (Nakivuho stadium) mu mirwano izamara iminota irindwi (7). 


Kwa mbere  w'iki cyumweru nibwo Pallaso yakubise inshyi Alien Skin. Nyuma Skin yagiye mu biganiro bitandukanye ahamagarira Pallaso kuzamusanga bakarwana byeruye. Anavuga ko azamukubita  akamutura hasi. Alien Skin yabwiye Sanyuka Tv ati:”Ndashaka gushyira ku iherezo iki kibazo. Mureke dutegure umunsi n’ahantu tuzarwanira hazaboneka imbwa n’umugabo. Tuzarwana iminota 7. Bavuga ko aho inzovu zirwaniye ibyatsi bibigenderamo. Sinshaka ko tuzarwanira mu tuzu twa nta kigenda”.

 

Nubwo Alien Skin yifuza intambara ariko Pallaso yasabye imbabazi ku byabaye. Ku wa Kane tari ya 1 Kamena 2023 yagize ati:”Nta bibazo mfitanye na Alien Skin. Niba yiteguye intambara nzayirwana nagende ategure neza asabe ibyangombwa anasabe stade njye ndahari”.


Pallaso avuga ko muri Uganda hari ibibuga byagenewe imikino yo kurwana ku buryo yasabye Alien Skin kujya gusaba uburenganzira noneho ategure umukino mwiza wa kinyamwuga. 


Ati:”Nubaha ibyo abafana banjye bansaba. Niba ashaka kurwana nasabe Hamis Kiggundu’s Nakivubo Stadium ubundi yitegure neza tuzarwane. Yibuke ko ndi umwana wo ku muhanda ntacyo ntazi. Ubuzima bwose niteguye kubunyuramo. Kandi nigeze kubaho mu buzima bw’ihangana.

 

Polisi yabyinjyemo


Ubwo Pallaso yakubitaga Alien Skin byarakomeye harinda kuza Polisi,kimara kuhagera yafashe  Alien Skin imushyira mu modoka iramujyana ariko  aza kuyica  muri humye arasimbuka aracika.


Pallaso aritegura igitaramo ku itariki ya 9 Kamena 2023 kizabera Lugogo Cricket Oval. Yagerageje gusaba imbabazi ku byabaye mu rwego rwo kutiteranya n’abafana be. Ku wa Kane ubwo yasuraga Bulange Mengo aho yahuye n’abanyacyubahiro bayobora ubwami bwa Buganda yafashe umwanya asaba imbabazi Alien Skin.


Aganira n’itangazamakuru ku biganiro ari kugenda akora byamamaza iserukiramuco ari gutegura yongeye kwisegura ku byabaye ubwo yakubitaga mugenzi we bapfuye kumusakuriza we n’abantu be bari  mu myiteguro.

 

Alien Skin ni umunyarugomo

Kuva yakwinjira mu muziki, Patrick Mulwana uzwi nka  Alien Skin yagiye arangwa no kurwana bya hato na hato. Akunda kurema inkuru ku buryo ajya amara icyumweru cyose ari we uvugwaho muri Uganda no mu karere muri rusange.

 Uretse  kuba azwiho gukunda ibintu byo hambere nk’imodoka zikuze, imyambaro yo hambere anazwiho kugira amahane. Mu mezi make ashize yigeze gukubita ucunga umutekano n’uteza imbere umuziki kandi nta kintu kizima bari bapfuye.

Eddy Kenzo yijeje gukemura iki kibazo vuba na bwangu

Eddy Kenzo uyobora ihuriro ry’abahanzi bo muri Uganda yabajijwe icyo azakora kuri aya makimbirane, mu kiganiro na  Spark Tv Uganda yagize ati:”Muri federasiyo dufite ikipe ishinzwe gukemura amakimbirane kandi yamenye ikibazo cya Pallaso na Alien Skin. Turi kugishakira umurongo ariko rero Pallaso yasabye imbabazi ku byo yakoze. Urumva ni intambwe nziza kwemera amakosa ugasaba n'imbabazi”.

Eddy Kenzo usa nk’uri ku ruhande rwa Pallaso avuga ko abantu barangwa no gushyamirana biri hose  kuko n'abakora mu biro barwana. Gusa  ku gitaramo cya Pallaso yasabye ko abagande bose bazakitabira bakamushyigikira.

Jose Chameleone yasabiye umuvandimwe we imbabazi.

Pallaso na Chameleone bavuga rumwe kugeza no ku mahane aba yatejwe n’umwe mu bavandimwe babo. 

Chameleone yagaragaje ko murumuna we yari afite ubwira mu myitozo y’igitaramo ari kwitegura bityo ibyo yakoze byose byatewe no guhubuka. Nubwo Pallaso yasabye imbabazi ariko Alien Skin yiyemeje kwihorera. Yakubiswe yazanye n’abantu barenga 150 baje guteza akavuyo aho Pallaso yari gukorera imyitozo.

 Nubwo Chameleone yasabiye murumuna we imbabazi nawe mu minsi yashize yagaragaye ari gukubita umumotari. Ni umuryango uzwiho kugira amahane no kwanduranya ku buryo bamwe bagiye kure bagatebya bavuga ko Pallaso amaherezo azakubitwa nka Radio urwo yazize akubitirwa mu kabari agahita yitaba Imana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND