Kigali

Umugabo umaze igihe yarabuze umwijima yatabawe na nyina

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:7/06/2023 11:47
0


Umugabo wo mu Bwongereza wari umaze igihe kigera ku myaka itatu yose ashakisha uwamuha umwijima akagerageza inshuro esheshatu zose bikanga, yahawe impano y’ubuzima na nyina umubyara nyuma yo gusanga bishoboka ko nawe yayimuha bigakunda (donor match).



BBC yatangaje ko Connor Meyrick w'imyaka 27 ari mu munezero udasanzwe nyuma yo kwakira 65% by'umwijima wa nyina Michelle bakamara igihe cy'amasaha 12 mu cyumba cy’imbagwa nyuma y'imyaka itatu yose yaratakaje icyizere cy'ubuzima.

Connor Meyrick w'imyaka 27 yahawe umwijima na nyina w'imyaka 54

Uyu mugabo yavukanye indwara idasanzwe ikenera guhindurirwa umwijima kugirango hirindwe ko yapfa urupfu rutunguranye.

Ati: "Biratangaje! Ubu noneho nshobora gutegura ejo hazaza hange nyuma yo gutegereza igihe kirekire".


Meyrick yishimiye kongera kugira icyizere cy'ejo hazaza

Iki gikorwa cyabereye mu bitaro bya Royal Free i Londres, cyahaye Bwana Meyrick "kongera kwishimira ubuzima".

Ati "Numva bitangaje kuba nshobora gutegura gahunda y’ubuzima bwange nyuma y’igihe kinini cyane. Ubu namaze gutumiza amatike yo kwitabira igitaramo muri Liverpool, nkabona umunyarwenya Jimmy Carr, ndetse nkakora n’urugendo muri Newbury Race. Ninde wari uziko nshobora kongera gusubira mu mahanga mu gihe kitarambiranye!"

Bwana Meyrick yashyizwe ku rutonde rw’abakeneye umwijima mu myaka itatu ishize avuga ko igihe cyose yagiye abura uwumuha "byari bigoye cyane guhangana na byo".

Uko imyaka yagendaga ihita ibimenyetso bye byarushagaho kuba bibi.

Bwana Meyrick yabisobanuye mu magambo ye agira ati: "Nari naniwe cyane, narwaye indwara zibabaza zo munsi y'uruhu, kubabara umutwe kandi kubera ko nari narumiwe, uruhu rwanjye rwaragiye ruba umuhondo cyane."

Yavuze ko kandi byageze aho ntabe agishoboye no kujya ku kazi.

Nyina umubyara  yavuze ko yari ashishikajwe no gushakisha uburyo yamuhindurira akamuha umwijima muzima.

Uyu mubyeyi w'imyaka 54 yagize ati: "Mvugishije ukuri, hari icyo nakoreye Connor."


Umubyeyi wa Meyrick yishimiye ko hari icyo yafashije umuhungu we

Ati"Yari afite impungenge zo kunshyira mu gikorwa gikomeye cyo kubagwa, ariko ni njye wagombaga kumwumvisha ko iki ari ikintu cyiza buri wese yakora kandi ko iyaba arinjye byabayeho nzi neza ko nawe yari kubinkorera.”

Yongeraho ati: "Kumenya ko nzajya mubona agenda nta mpungenge z’uko ari bugere ku bitaro biri kure cyane, bivuze byose kuri nge."






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND