RFL
Kigali

Burna Boy yanditse amateka mu gitaramo yakoreye mu Bwongereza

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:5/06/2023 14:26
0


Burna Boy yabaye Umuhanzi w'Umunyafurika wa mbere wujuje sitade y'abantu 80000 mu gitaramo yakoreye mu Bwongereza.



Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo ukomoka mu gihugu cya Nigeria Damini Ebunoluwa Ogulu uzwi cyane nka Burna Boy, mu mpera z'icyumweru yakoze amateka atazibagirana mu Bwami bw'u Bwongereza.

Uyu musore nyuma yo gukorera igitaramo i Paris mu Bufaransa muri Gicurasi 2023, aho naho yari yahakoreye ibitangaza, mu mpera z'icyumweru yari ategerejwe i London.

Burna Boy ntiyigeze atenguha abakunzi be i London mu Bwongereza dore ko abasaga ibihumbi 80000 bitabiriye igitaramo cye.

Burna Boy yujuje abantu 80000 muri sitade i London 

Nyuma y'ibi yahise aba Umunyafurika wa mbere wujuje sitade ya London nk'uko ubuyobozi bw'iyi sitade bwabitangaje.

Ubuyobozi bw'iyi sitade kandi bukaba bwarashimiye uyu muhanzi mu butumwa bwacishije ku rubuga rwabo rwa Twitter, bemeza ko yakoze amateka yo kuba Umunyafurika wa mbere wujuje iyo sitade.

Yabaye umuhanzi nyafurika wa mbere wujuje sitade ya West Ham

Burna Boy iki ni  kimwe mu bitaramo yateguye bizenguruka Isi mu rwego gukomeza kumvisha abakunzi be album ye ya Gatandatu yise ‘Love, Damini’.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND