Inkuru y’umukinnyi wa filimi Al Pacino w’imyaka 83 na Noor Alfallah w’imyaka 29 bagiye kubyarana bitari gusa ikinyuranyo cy’imyaka no kwibaza uko umusaza ukuze yabashije kwijajara agatera inda.
Uvuze ko Noor Alfallah yabera ubuvivi Al Pacino ntiwaba wibeshye
cyane kuko Al Pacino abaye yarabyaye umwana afite imyaka 21 ubu imfura ye iba
ifite imyaka 62 yaba nayo yarabyaye ifite imyaka 21 umwuzukuru wa Al Pacino
akaba afite imyaka 41.
Ibyo bivuze ko kuba Noor Alfallah w’imyaka 29 wavuga ko ari
ubuvivi bwa Al Pacino waba utari kure y’ukuri habe na gato mbega na nka waba uciye
amabere mu kinyarwanda cy’umutse.
Gusa ibi bireze aho usanaga abakobwa bakiri bato bashyingiranwa
n'abangana na ba sogokuru babo cyangwa ba sogokuruza gusa ikidasanzwe ni ugusanga uwo
mukambwe yarabsahije kwandara agatera inda.
Ibi nabyo byatumye ibinyamakuru bitandukanye cyane iby’imyidagaduro
bigaruka cyane kuri ibi hari nabavuze ko Al Pacino yifuje kumenya neza niba koko
ari we se w’umwana Noor Alfallah abura ukwezi kumwe ngo yibaruke.
Tukaba twifuje kubagezaho bimwe mu bizwi kuri iy’inkumi ikomeje
kuza imbere mu makuru y’imyidagaduro ku isi. Noor Alfallah umunsi aza yibarutse
umwana azaba abaye uwa Kane wa Al Pacino.
Al Pacino na Noor Alfallah urukundo rwabo rukaba rwaratangiye
kwamamara muri Mata 2022 ubwo bagaragara bari gusangira hagatangira gucicikana
inkuru z'uko bakundana.
Noor Alfallah mu busanzwe akaba ari umuhanga mu birebana no
gutunganya filimi ,yabonye izuba kuwa 02 Ukuboza 1993 muri Kuwait ,se umubyara yitwa Falah
N mu gihe nyina yitwa Alana Alafallah ,ni umwe mu bashabitsi bazwi muri Leta Zunze
Ubumzwe z’Amerika.
Afite abavandimwe babiri b’abakobawa aribo Remi Alafallah na Sophia
Alafallah n’umuvandimwe umwe w’umuhungu Nasser Falah yavukiye muri Beverly
Hills muri Leta ya California.
Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye yakomereje muri Kaminuza ya California aho yasoreje mu
bijyanye n’ubumenyi mu gukina filimi, ikinamico n’ibirebana n’ubumenyi mu
biganiro binyura kuri televiziyo.
Mbere yo gutangira gukundana na Al Pacino ubwo yarafite imyaka
28 yakundanye na Mike Jagger ,umuhanzi w’umwongereza w’imyaka 79 n’umushabitsi
Nicholas Berggruen.
Bimwe mu bikorwa bizwi yagize uruhare mu gutunganya harimo Brosa
Nostra kimwe mu biganiro by’uruhererekane byo kuri televiziyo kimwe na filimi
La Petite Mort yo mu mwakwa wa 2019.
Uyu mukobwa w’umusilamukazi afite ubutunzi bwabarirwa muri Miliyari
3.5Frw mu gihe Al Pacino bagiye kubyarana afite umutungo ubarirwa muri Miliyari
120Frw.Umwaka urashize hatangiye urukundo rwa Al Pacino na Noor Alfallah rumenyekanye
Noor Alfallah ari mu bahanga mu birebana no gutunganya filimi ari nabyo yaminujemo
Kuba yarabashije guterwa inda na Al Pacino w'imyaka 83 akanaba icyamamare muri filimi biri mu bikomeje gutuma yamamara
Bivugwa ko Noor asigaje iminsi ibarirwa ku ntoki akibaruka umwana we
TANGA IGITECYEREZO