RFL
Kigali

U Burusiya bwaburijemo igitero cya Ukraine bivugwa ko cyaguyemo abasirikare 250

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:5/06/2023 10:43
0


U Burusiya bwatangaje ko ku Cyumweru bwaburijemo igitero cy'Ingabo za Ukraine zagabye ku Ngabo zabo bukica abasirikare 250 bari mu bagabye icyo gitero.



Minisiteri y'Ingabo y'Igihugu cy'u Burusiya yatangaje ko yaburijemo ibitero cy'Ingabo za Ukraine zagabye ku cyumweru tariki ya 4 Kamena 2023. Uburusiya bwanatangaje ko abasirikare 250 ba Ukraine baguye muri icyo gitero gitero.

Uburusiya bwavuze ko mu gitondo cyo ku cyumweru Ingabo za Ukraine zagabye ibitero mu Karere ka Donetsk, bakoresheje amatsinda atatu y'abasirikare harimo abiri yakoreshaga intwaro ziremereye bakunda kwita ibifaru (Tanks). Muri iki gitero u Burusiya bwagaragaje ko hafatiwemo ibifaru 16 bya Ukraine.

Ibinyujije ku rubuga rwa Telegraph, Minisiteri y'Ingabo y'u Burusiya handitse ubutumwa bwagiraga buti. Muri iki gitondo cyo ku itariki ya 4 Kamena, umwanzi yagabye igitero kinini ahantu hatanu  ku rugamba mu Majyepfo ya Donetsk. Umwanzi ntiyageze ku mugambi yari yateguye."

Icyo gitero Ukraine yakigabye nyuma yo gitangaza ko izagaba ibitero bagamije kwigarurira ubutaka bwabo bwatwawe n'Uburisiya mu ntambara imaze hafi amezi 18. Ukraine yari yateguye kugaba icyo gitero mu ibanga. Igihugu cya Ukraine ntabwo kiratangaza niba ibivugwa n'u Burusiya ari impamo.

Inkomoko: Al Jazeera






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND