RFL
Kigali

Umuramyi Etienne Nkuru mu mashimwe menshi yo kwibaruka ubuheta

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:3/06/2023 22:17
0


Umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Etienne Nkuru, utuye mu gihugu Canada hamwe n'umuryango we, ari mu byishimo byinshi yatewe no kuba yibarutse umwana wa kabiri.



Kuwa 15/08/2020 ni bwo Etienne Nkuru yasezeranye kubana akaramata na Alice Nkuru. Bakoze ubukwe buryoheye ijisho dore ko bwabereye ku mazi ndetse bukarangwa n'utundi dushya turimo n'indirimbo umukwe yaririmbiye umugeni. Imana ikomeje kubaha umugisha w'urubyaro

Etienne Nkuru ukunzwe mu ndirimbo zirimo "Asante" na "Ndi umunyamugisha", aganira na InyaRwanda.com yavuze ko yibarutse ubuheta mu mpera za Gicurasi. Ati: "Twamwise Eloy Crown Nkuru, yavukiye kuri Royal Alexandra Hospital. Yavutse mu ijoro ryo kuwa Gatadandu (May 27)".

Uyu muhanzi uheruka guha umugore we impano itangaje y'imodoka nshya y'igiciro cyinshi, yatangaje ko afite ibinezaneza byinshi mu mutima we, ati "Imitima yacu iranezerewe birenze uko wabyumva ni byishimo byinshi kuba Imana iduhaye umwana w'umuhungu mwiza".

Nkuru yavuze ko abana be yabyaranye n'umugorebwe Alice Nkuru abifuriza kuba abantu bakomeye mu buryo bwose, ariko ikiruta byose bagakura bubaha Imana n'abantu. Ati "Ndabifuriza kuzaba abantu bakomeye mu bwuryo bwose. Ikiruta byose bazakure bubaha Imana n'abantu".

Etienne Nkuru ari mu baramyi batuye hanze y'u Rwanda bakora cyane. Tariki 19/06/2022 yashyikirijwe igikombe yegukanye mu bihembo mpuzamahanga bya Rhema Awards 2022, aho indirimbo ye yahize izindi zose za Gospel muri Canada. Indirimbo yamuhesheje iki gihembo ni iyo yose "Narababariwe".


Etienne Nkuru na Alice Nkuru ubwo biteguraga kwibaruka ubuheta


Etienne Nkuru na Alice Nkuru baryohewe cyane n'urushako


Etienne Nkuru arashima Imana yamuhaye umwana wa kabiri


Aba bombi bakoze ubukwe bw'agatangaza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND