RFL
Kigali

Nyanza: Abantu batanu batawe muri yombi bakekwaho kwica umukobwa wazize 100frw

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:2/06/2023 18:05
0


Abantu batanu biravugwa ko batawe muri yombi bakekwaho kwica umukobwa bamuziza igiceri cy'amafaranga ijana (100frw).



Abo bantu batanu bakekwaho kwica uwo mukobwa wakoraga uburaya ahitwa kuri mirongo ine batawe muri yombi nyuma y'uko iperereza rigaragaje ko babiri barimo uwamusambanyije bamukubise yabimye igiceri cy'amafaranga ijana yagaruye ku mafaranga bamuhaye bamutumye itabi.

Icyo cyaha cyakorewe mu kagari ka Nyanza ,mu murenge wa Busasamana ,umurambo w'uwo mukobwa wabonetse mu gitondo cyo kuwa Mbere tariki 29 Gicurasi 2023 mu gihe bakeka ko yishwe mu ijoro ryo Kuwa 28 Gicurasi 2023.

Abatuye aho uwo mukobwa yiciwe babwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko kugeza ubu hamaze gutabwa muri yombi abantu batanu, gusa babiri muri abo, ibimenyetso bigaragaza ko bashobora kuba barishe nyakwigendera.

Uwakurikiranye aya makuru yavuze  ko nubwo hatawe muri yombi abantu batanu ariko babiri muri bo aribo bashyirwa mu majwi kugira uruhare  rupfu rw'uwo mukobwa.

Abo babiri yavugaga harimo uwitwa Uwizeyimana Claude ufite myaka 29 y’amavuko na Ntawutababona Pascal w’imyaka 42 y’amavuko bamaze gutabwa muri yombi.

Umwe mu baturage  yavuze ko uwo mukobwa  wari usanzwe ukora uburaya, Ntirandekura Solange w’imyaka 29 uvuka mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza, yabanje gusambana n’umugabo wamwishyuye Frw 500. 

Avuga ko uwishwe yaje guhura n'abagabo  babiri Claude na Pascal bamutuma itabi, arizanye agarura amafaranga igiceri cy’ijana (100Frw).

Uwo muturage yakomeje avuga ko abo bagabo babiri bamusabye kuyabagarurira aranga, ababwira ko ayo mafaranga ijana bagomba kuyaheraho bamwishyurira bakamusambanya.

Abo bagabo bakekwaho kumwica  ntibemeye icyifuzo cyo kuyongeraho andi bakayamuhonga kugira ngo basambane nawe ahubwo  baramwadukiriye baramukubita bamuhindura inoge ndetse hashize  baramuniga arapfa.

Inzego z'umutekano zafashe umwe mu bakekwaho kwica uwo mukobwa avuga ko mugenzi barikumwe nafatwa aribwo avuga ibyo bakoze.

Inyarwanda yagerageje k uvugana na Dr Murangira Thierry,umuvugizi w'urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB ariko ntibyakunda kuvugana nawe ndetse ubutumwa yadusabye kumwandikira ubwo twakoraga iyi nkuru bwari butarasubizwa. 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND