RFL
Kigali

Cristiano Ronaldo yavuze ku hazaza he anatangaza icyaba Messi na Benzema bamusanze mu Barabu

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:2/06/2023 9:19
0


Kapiteni wa Al Nassr, Cristiano Ronaldo yagarutse ku hazaza he muri iyi kipe anatangaza icyaba kuri shampiyona ya Saudi Arabia mu gihe Lionel Messi na Karim Benzema bajya kuyikinamo.



Umwaka wa mbere w'imikino wa Cristiano Ronaldo muri Al Nassr yo muri Saudi Arabia uri kugenda ugana ku musozo.

Uyu mukinnyi wo muri Portugal yagiranye ikiganiro n'ikinyamakuru cya shampiyona ya Saudi Arabia bavuga ku mezi ahamaze ,bakomoza ku hazaza he muri Al Nassr aho yifuza kuzegukana ibikombe ndetse anavuga ko mu gihe Benzema na Messi bamusanga shampoiyona yahita izamura urwego 

Muri iki kiganiro Cristiano Ronaldo atangira avuga ukuntu yatunguwe cyane bitewe n'uko yari yizeye kuzegukana buri gikombe cyose,ndetse anavuga ko umwaka utaha bazashyiramo imbaraga bakacyegukana.

Ati"Ibyo nari niteze biratandukanye cyane, mvugishije ukuri, nizeraga ko hari icyo nzegukana muri uyu mwaka, ariko ntabwo buri gihe biba nk'uko tubitekereza cyangwa uko dushaka".

"Rimwe na rimwe dukenera ishyaka, gushikama, gutsimbarara no kwiyemeza kugira ngo tugere ku byiza. Ndacyizera ko umwaka utaha tuzatera imbere cyane, reka tuvuge ko mu mezi atanu cyangwa atandatu ashize ikipe imaze gutera imbere cyane".

"Ariko no muri shampiyona ubwayo amakipe yose amaze gutera imbere".


Cristiano Ronaldo aganira ku hazaza he ndetse n'uko amaze kubona shampiyona ya Saudi Arabia

Uyu mukinnyi ufite Ballon d'Or 5 kandi yanavuze ku byagiye bivugwa ko atishimye ndetse rimwe na rimwe akerekana uburakari budasanzwe nyuma y'uko batsinzwe ati"Rimwe na rimwe bisaba igihe, ariko niba wemera kandi ukizera intego yawe, ntekereza ko byose bishoboka. "

Akomeza avuga ko yari yizeye gutwara ikintu muri uyu mwaka ariko  bo batigeze babigeraho ati''' Gusa umwaka utaha ndishimye cyane kandi nizeye ko ibintu bizahinduka, ko tuzagenda mu buryo bwiza.Noneho, reka twemere ibyo kandi dukore kuri byo".

Shampiyona ya Saudi Arabia ikomeje kugenda itera imbere cyane nyuma y'uko amwe mu makipe aguze Abakinnyi banyuze mu makipe akomeye,ibi ni nako Cristiano Ronaldo abibona ndetse yemeje ko ariho azakomereza gusa ngo haracyari ibyo gukosora. 

Yagize ati"Shampiyona ni nziza cyane, ariko ndatekereza ko dufite amahirwe menshi yo gukomeza gutera imbere ".

"Shampiyona irahatana. Dufite amakipe meza cyane, abakinnyi beza b'Abarabu. Ariko bakeneye kunoza ibikorwa remezo ho gato. Haba abasifuzi, uburyo bwa VAR n'ibindi bagomba kwihuta gato".

"Ntekereza ko hari ibindi bintu bito bakeneye kunonosora. Ariko ndishimye hano, ndashaka kuguma hano, nzaguma hano. 

"Mu bitekerezo byanjye mbona nibakomeza gukora akazi bashaka gukora hano mu imyaka itanu iri imbere ngira ngo shampiyona yo muri Arabiya Saudite izashobora kuba imwe muri shampiyona eshanu za mbere ku Isi".

Mu ikipe ya Al Hilal yo muri Saudi Arabia,bikomeje kuvugwa ko bashaka kugura Lionel Messi na Karim Benzema cyane.

Cristiano Ronaldo agaruka kuri aba bakinnyi yagize ati"Niba abakinnyi bakomeye banafite amazina manini baza, abakinnyi bato, abakinnyi b'inararibonye ... bahawe ikaze cyane kuko nibiramuka bibaye bakaza , shampiyona izatera imbere cyane".


Cristiano Ronaldo mu kiganiro yatangarijemo ko azaguma muri Saudi Arabia


Ronaldo yizeye ko mu mwaka utaha bizakunda bakegukana ibikombe








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND