Kigali

MU MAFOTO: Uburanga bw’abakobwa babyina mu ndirimbo bahatanye muri Video Vixen Awards 2023

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:30/05/2023 14:03
0


Ibihembo bya Video Vixen Awards 2023 bigeze kure mu buryo bw’amatora mu byiciro bitandukanye.



Uko iminsi yicuma ni ko umuziki ugenda utera imbere ari na ko abawugiramo uruhare barushaho kwiyongera no kubigira umwuga.

Kuri ubu abanyamidelikazi bagaragara mu mashusho y’indirimbo bazwi nk'aba ‘Video Vixen’ bahataniye ibihembo bya Video Vixen Awards.

Ni ibihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya mbere, ariko bikaba bizakomeza gutangwa buri mwaka ari na ko umubare w’ibihugu bibyitabira nawo wiyongera.

Nk'uko abitegura babitangaje, bafite intego ko 2024 ibihugu hafi ya byose byo mu Karere k’Ibiyaga bigali bizitabira ibi bihembo ndetse mu myaka 10 bizera ko bazaba bafite ibihugu birenga 50 byitabira bivuye mu nguni zose z’isi.

Ibi bihembo byatangijwe hagamijwe gushimira akazi gakomeye gakorwa n’aba bakobwa bagaragara mu ndirimbo mu rwego kurushaho guteza imbere uyu mwuga wabo dore ko abawukora bawuvomamo agatubutse.

Abateguye iri rushanwa bifuza ko berekeza amaso kuri uyu mwuga yaba mu buryo bwo kuwukora ndetse n'aabafite ibikorwa by'ubucuruzi bagatangira kwiyambaza aba bakobwa mu kwamamaza.

Amatora yatangiye kuwa 19 Gicurasi 2023, azasozwa kuwa 11 Kamena 2023. Abazegukana ibihembo bazatangazwa mu birori biteganijwe kuwa 17 Kamena 2023.

InyaRwanda igiye kukugezaho mu buryo bw’amafoto abakobwa bahatanye mu cyiciro cya Best Dancer Video Vixen kirimo abagaragara babyina mu mashusho y’indirimbo zitandukanye kandi zikunzwe mu muziki nyarwanda.

Abo bakobwa baragera ku icyenda, bakaba ari: Divine Uwa, Uwase Dinah, Shema Sugar, Nadia Nana, Ciella, Spear Kay C, Kelly Boo, Bianca, Diane.

Kanda hano ubashe kuba wabahesha amahirwe ubatora

Divine Uwa ari mu babyinnyi babigize umwuga aho abyina mu birori n’ibitaramo akaba yarifashishijwe mu ndirimbo zirimo Ikinyafu, Umunamba, Ready n'izindi.

Uwase Dinah ni umwe mu banyamideli babigize umwuga by’umwihariko mu bagaragara mu ndirimbo aho amaze kugaragara mu zirimo Ifarasi, Forget, Akaninja n'izindi. 

Agaragara ahanini abyina ndetse inshuro nyinshi amashusho menshi asangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, aba yiganjemo amugaragaza azunguza umubiri mu buryo budasanzwe.

Shema Sugar ari mu bakobwa bakomeje kuza imbere mu bagaragara mu ndirimbo ariko by’umwihariko uburyo yigaragaje mu ndirimbo nka Truth or Dare biri mu byatumye arushaho kwamamara.Nadia Nana ni umunyempano zitangaje zirimo kuba ari umuhanzikazi aho afite indirimbo zitandukanye, akaba umubyinnyi n’umunyamideli wifashishwa mu ndirimbo zitandukanye, akaba amaze kugaragara mu zirimo nka Akaninja, Amabiya na Nibido.Ciella ni ko yitwa. Agaragara mu ndirimbo nyarwanda nyinshi ndetse ibirori n’ibitaramo bitandukanye agaragara ku rubyiniro abyina, byishimirwa na benshi. Zimwe mu ndirimbo arimo harimo Mali na Imbunda.

Spear Kay C ari mu banyamideli bagaragara mu ndirimbo bamaze igihe kitari gito. Ubuhanga agaragaza mu byo akora bituma agirirwa icyizere n'abatari bacye. Agaragara mu ndirimbo zinyuranye zirimo Log Out.Kelly Boo yaramamaye. Biragoye ko havugwa abanyamideli bagaragara mu ndirimbo ngo aburemo kubera ubuhanga agaragaza mu ndirimbo agaragaramo. Iyitwa 'Igare' niyo yatumye aba ikimenyabose mu bakunda imideli n’umuziki.Uwase Bianca ari mu babyinnyi babigize umwuga ariko banagaragara mu ndirimbo z’abahanzi batandukanye. Izo agaragaramo zirimo Seka, Lotto, Sawa na Iyoroshye.

Diane Loly ari mu banyamideli b’ubwiza butangaje mu bagaragara mu ndirimbo. Imwe mu ndirimbo zatumye agira igikundiro cyo hejuru ni iyitwa ‘Edeni’ ya Chriss Eazy.

KANDA HANO UBASHE GUTORA MURI VIDEO VIXEN AWARDS 2023 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND